Abanyarwanda batandukanye babona bate ibyatangajwe na New RNC ko habayeho Genocide yakorewe abahutu? (Igice cya 3)

Nyuma y’aho abayobozi b’ishyaka Ihuriro Nyarwanda Rishya (New RNC) basohoreye itangazo ryemeza ko habayeho Genocide yakorewe abahutu mu Rwanda no muri Congo Ndetse bakanatanga urutonde rw’abo bavuga ko bateguye iyo Genocide, ubwanditsi bwa The Rwandan bwegereye abantu batandukanye ngo badutangariza uko babona ibyo byavuzwe n’ishyaka New RNC

 

mwisenezaDr Emmanuel Mwiseneza, umunyamabanga mukuru wa 2 w’ishyaka FDU-Inkingi 

Ni byiza igihe cyose ukuri gushyizwe hanze mu rwego rwo gushakira umuti ibibazo abanyarwanda bose bahuye nabyo. Ariko na none ntabwo kuvuga ukuri kugomba kuba gusa iyo abantu bashwanye kuko icyo gihe umuntu yibaza niba koko ari ukuri cyangwa se niba ari ukwihimura. Gukorana n’umuntu, nyuma mwatandukana ukaba ariho utangira kuvuga ibibi yakoze, nubwo waba uvuga ukuri, umuntu yibaza icyo uko kuri kugamije, niba kugamije kurenganura abanyarwanda cyangwa niba gusa ari ukwihimura. Ikindi nanone ni ngombwa ko niba umuntu avuze ukuri atakuvuga igice! Bityo abo bagabo batangaje iyo liste, bamwe muri bo bari abasirikare bakuru abandi babaye n’abajyanama ba Perezida Kagame, bityo ni ngombwa ko nabo batubwira uruhare rwabo muri ubwo bwicanyi bwibasiye Abahutu, ndetse n’uruhare rwabo mu gutoteza, gukurikirana, gufungisha no guhesha akato Abahutu batagize uruhare mu bwicanyi bwibasiye abatutsi ariko bakaguma gutotezwa bazira gusa yenda ko bari mu buyobozi, mu gisirikare cyangwa mu yindi myanya yari ikomeye. Icya nyuma mvuga ni uko iriya liste n’andi bisa atari ubwa mbere isohotse kuko ariya mazina yose ari no muma dossiers y’abajuges Jean-Louis De Bruguière w’umufaransa na Andreu Fernando Mereres w’umwespagnol ndetse hari nari mu bitabo byanditswe n’abantu nka Lt Abdul Ruzibiza. Icyazana akarusho rero ni uko abatangaje iriya liste batanga ibimenyetso (preuves) bakanadusobanurira neza uburyo byateguwe n’uburyo byashyizwe mu bikorwa kandi bakanabishyikiriza inkiko zose ziga kuri iki kibazo cya génocide yakorewe Abahutu. Niba rero uko kuvuga ukuri kugamije kurenganura abarenganye ni byiza naho niba ari ukuvuga ukuri gusa mu rwego rwo kwihimurana ku bamaze gushwana, ibyo nta kamaro bifite mu rwego rwa politike. Ikindi tutagomba kwibagirwa ni uko uko kuri kutazigera kugira ingaruka nyazo igihe ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR bukiriho kuko muri iyo liste mwabonyeko abenshi bari mu ngabo cyangwa mu butegetsi bwa FPR. Nitumara kwimakaza ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa buri muntu, tuzanashobora gushyiraho ubutabera bwigenga butabogamye maze bukurikirane abazahamwa n’icyaha bose, ndetse hashobora no kubaho kubabarira bamwe mu rwego rwo gushaka amahoro arambye bitewe n’uburemere bw’ibyaha bakoze n’uruhare bazaba baragize mu gusubiza abanyarwanda uburenganzira bwabo.

 

kayitare RNCClaude Marie Bernard Kayitare, umwe mu barwanashyaka ba RNC muri Afrika y’amajyepfo

Birababaje kubona nyuma y’imyaka 22 umunyampuhwe Dr. Major Rudasingwa Theogene aribwo yibutse ko Abahutu bapfuye ndetse muri iyo myaka yose ntawe uyobewe ko Dr. Rudasingwa ari mu bamamazaga Genocide yakorewe abatutsi. Umuntu yakwibaza ati ese ubu nibwo Rudasingwa amanye ko hariho n’ubundi bwoko bwitwa “Abahutu”?

Izo mpuhwe ni zimwe bita iza Bihehe. Njyewe ariko sintangazwa cyane no kuba abyibutse aho ahimbiye ishyaka rye rishya yise New RNC rizwi ku izina rya RUMUNGA. Aya ni amayeri yo guha inkingi mwikorezi ishyaka rye kuko iyo urebye neza usanga uretse izina nta Ideologie New RNC ifite uretse kwitwa ko yiyomoye ku Ihuriro Nyarwanda RNC.

Muri make Rudasingwa yibeshya ko yabona abayoboke ari uko abeshye Abahutu ko abafitiye impuhwe ko azirikana ababo bishwe n’agatsiko yari arimo ndetse ari umwe mu bayobozi bo hejuru. Rudasingwa yisamye yaramaze gusandara no kujanjagurika kuko mu gihe yari Ambasaderi muri Amerika hari ubuhamya bw’abantu yikomye muri Ambasade kubera ko ngo ari Abahutu gusa.

 

Minani JMVJean Marie Vianney Minani, umukuru w’ishyaka FPP- Isangano

Iriya jenoside twe twayise rurangiza (super genocide): mwabisanga mu nyandiko zacu zo mu 2014, hari n’ikiganiro nagiranye na Radiyo Impala hashize imyaka irenga ibiri:. Ibitekerezo byacu nabo turi umwe muri politiki ni uko twemera Jenoside zombi kandi kwemerwa kw’iyi yindi ntibizatesha agaciro iyamaze kwemerwa. Dr Rudasingwa nubwo yatinze kubivuga ariko nibe nawe arabivuze. Turagaya abakinangiye imitima twizera ko wenda nabo igihe kizagera bakemera ukuri. Dr Rudasingwa na bagenzi nibahabwe umwanya batobore bavuge ndetse banashyire hanze ibimenyetso by’uko byateguwe nuko byashyizwe mu bikorwa kandi nyine ndizera we anafite byinshi kubera akazi yakoze atarahunga. Gusa icyo nsaba buri wese ni ukwirinda kubikoresha mu nyungu za politiki. Ikindi nshaka kwibutsa abanyarwanda ni uko n’iyo jenoside yakwemezwa ataricyo kizadukuriraho Kagame n’agatsiko ke. Inzira zindi zirafunze murabizi, ifunguye ni imwe gusa: Kagame agombwa kubwirwa mu rurimi yumva neza.

 

kabalisa-pacifiquePacifique Kabalisa, impirimbanyi mu kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu

Nanjye ndi mubifuza cyane ko ukuri ku bwicanyi bwakorewe Abahutu mu Rwanda no muri Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo kwajya ahagaragara, ubu bwicanyi bugahabwa inyito, ababukoze bagakurikiranwa mu nkiko, imiryango yiciwe igahabwa ubutabera. Gusa rero, kwita ubwicanyi jenoside no kwemeza  icyaha cya jenoside abagikoze, ntibikorwa n’abantu ku giti cyabo ; bikorwa n’inkiko, ntabwo bikorwa n’umutwe w’ishyaka rya politiki cyangwa irindi shyirahamwe runaka ridaharanira inyungu za politiki. Icyo ishyaka rya politiki n’andi mashyirahamwe adaharanira inyungu za politiki bashobora gukora, ni ugukusanya amakuru arambuye kuri ubu bwicanyi, agashyikirizwa inzego zibishinzwe nka Komisiyo ya ONU yita ku burenganzira bw’ikiremwa-muntu n’indi miryango mpuzamahanga ishobora gukora ubuvugizi bukenewe. Byaba byiza kurushaho ishyaka New RNC risohoye inyandiko irambuye kuri ubu bwicanyi, rikayitangaza.  Ikindi ntekereza ni uko abakorewe ubu bwicanyi, ndavuga ababurokotse cg abiciwe ababo bagomba kuba abambere mukuvuga ibyababayeho, bagakora ishyirahamwe ryabo ryo guharanira kwibuka ababo bishwe no kubona ubutabera. Burya ijoro ribara uwariraye, ntabwo ari Abanyapolitiki cg andi mashyirahamwe agomba kubahagararira. Nibishyire hamwe, begeranye ubuhamya ku byabakorewe, ndetse batangire batange ibirego aho bishoboka, barege ababiciye. 
mukamurenziJeanne Mukamurenzi, umwe mu bayobozi b’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda 
Ndashimira Dr Theogene Rudasingwa na bagenzi be bemeye guhaguruka bakavuga ukuri kw’iyicwa ry’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu, ariyo genocide y’abahutu Kagame na bagenzibe bayikoze badashaka gukozwa.
Ukuri kurazwi kuri iriya genocide yakorewe abahutu. ni byiza ko ababihagazeho batinyutse kubyita inyito ibikwiye.
Benshi barimo kwibaza impamvu Rudasingwa yategereje iki gihe cyose ngo abitangaze, ariko njye numva ko kuba yaratinyutse kubivuga ni ubutwari. Na Kayumba Nyamwasa nagire ubutwari agire icyo avuga, yashinja Rudasingwa kubyo yaba azi mu byo yakoze nawe ntiyazabura kubishimirwa. Nibahaguruke bagire ubutwari bavugishe ukuri aho kwirirwa bigira nyoni nyinshi bagirango abanyarwanda bibagiwe uwabakoze munda. Ukuri ni kuvugwe na Kayumba Nyamwasa niyature avugishe ukuri kuko ibyo yakoze yabikoze ku mugaragaro. ukuri niko kuzabohora u Rwanda.
gasanaAnastase Gasana, umukuru w’ishyaka PRM-ABASANGIZI, umwarimu muri Kaminuza, yahoze ari Ambasaderi ndetse na Ministre w’ububanyi n’amahanga
Iyi ni intambwe ikomeye cyane kandi y’ingirakamaro mu kuvuga no kuvugisha ukuri ku bibazo by’ingutu abanyarwanda bafite. 

Kuba FPR yarakoze jenoside hutu mu Rwanda byatangiye kuvugwa mu mugi wa Kigali no mu Rwanda hose kuva mu kwezi kwa karindwi 1994. Havugwaga icyo gihe ikitwaga “theorie ya double genocide”/ko habaye jenoside ebyiri. Iyo mvugo FPR yahise iyirwanya cyane, ikibasira uvuze atyo wese. Ibonye abantu bakomeza kubivuga batyo (kubihwihwisa no kubivuga mu matamatama), FPR kugirango icecekeshe abavuga ko habaye jenoside ebyiri/double genocide/dual genocide, yashyizeho itegeko yise iry’ingengabitekerezo ya jenoside kugirango uvuze wese ko FPR yakoze jenoside hutu bamufunge cyangwa bamwice bamwitirira “ingegabitekerezo ya jenoside”.

Nyamara FPR Inkotanyi ni yo ifite ingengabitekerezo ya jenoside ku banyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu, ingengabitekerezo y’ubwicanyi ikubiye muri politiki yayo izwi ku mazina ya “punguza”, “teaspoon strategy”, no “kubadahisha akayiko”. Ibi n’amahanga arabizi kuko hari n’umushakashatsi w’umunyamerika wabyanditse taliki ya 30/8/2014 mu nyandiko ye yise “Slow, Silent, and Systematic Hutu Genocide in Rwanda”.

Nyuma yo kuvugira mu matamatama i Kigali no mu Rwanda ko FPR yakoze jenoside hutu, hakurikiyeho ababitangaje ku mugaragaro ari bo: Mushayidi Déogratias wa PDP-Imanzi, Ishyaka Banyarwanda, Ishyaka Nyarwanda ry’Imberabose PRM/MRP-ABASANGIZI ryabyanditse mu mahame yaryo ryatangaje taliki ya 10/03/2013, Ishyaka Banyarwanda n’ishyaka Nyarwanda ry’Imberabose PRM/MRP-ABASANGIZI aya mashyaka yombi yandikiye Inama Ishinzwe Amahoro kw’Isi n’amahanga yose taliki ya 17/12/2014 ibaruwa ifunguye yerekana ko FPR yakoze jenoside hutu mu Rwanda n’uburyo yayikoze. Iyo baruwa murayisangamunsi y’ubu butumwa bityo nayo muyisome mumenye ibikubiyemo.

Turashima rero Ishyaka Ihuriro rishya Nyarwanda (NRNC) kuba riteye mu byo twandikiye abanyarwanda n’amahanga yose ko FPR yakoze jenoside hutu mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Kuba amashyaka ya politiki ane: Ishyaka PDP-Imanzi ryashinzwe na Mushayidi Deogratias, Ishyaka Banyarwanda, Ishyaka Nyarwanda ry’Imberabose PRM/MRP-ABASANGIZI, n’ishyaka Ihuriro Rishya Nyarwanda-NRNC, amaze kumva kimwe kiriya kibazo kiremereye u Rwanda n’abanyarwanda cya jenoside hutu yakozwe na FPR mu Rwanda no muri Congo-Kinshissa, bifite kubyara ubufatanye mu bya politiki hagati y’aya mashyaka; ndetse hakiyongeraho n’andi abona ko FPR yakoze jenoside hutu koko, ariko akaba atarabitangaza ku mugaragaro mu binyamakuru.

Ahasigaye rero umuntu aribaza ati ese ko mu Rwanda habaye jenoside hutu yakozwe ku mugaragaro mu Rwanda kuva 1990 na 1994 no muri Congo-Kinshassa kuva 1996, n’indi ikomeza bucece mu Rwanda kuri bariya bicwa bagatwikwa cyangwa bakajugunywa mu byobo rusange, mu nzuzi no mu biyaga nka Rweru, iriya jenoside izahagarikwa na nde!

Inyangamugayo Col. Byabagamba Tom wahoze ayobora ingabo zirinda Perezida Kagame (ubu akaba ari muri gereza azira ubusa) yaravuze ati “abategetsi bo mu Rwanda ni abicanyi; ese bazunamura icumu ryari?”. Yavuze kandi avugisha ukuri. Jenoside hutu, ari iyo ku mugaragaro ari n’iya bucece, no kwica abatutsi batavuga rumwe na Kagame na FPR ye, bizahagarara ari uko Kagame na FPR ye nyine bavuye ku butegetsi. Ibyo bizakorwa n’abanyarwanda bose, abahutu n’abatutsi bafatanije.

Niyo mpamvu twe mu Ishyaka Nyarwanda ry’Imberabose PRM/MRP-ABASANGIZI twiyemeje gufatanya n’abandi banyarwanda b’amoko yose muri CFCR-IMVEJURU, ingabo ziyemeje kurwanira ko uburengaznira bwa buri munyarwanda wese bwubahirizwa, ingabo ziyemeje kujya guhagarika jenoside hutu yo ku mugaragaro n’iya bucece n’iyicwa ry’abatutsi batavuga rumwe na FPR na leta yayo, ingabo ziyemeje kubohoza u Rwanda kugira ngo rureke kuba uyu munsi urw’aba ejo urwa bariya ahubwo rube urw’abanyarwanda bose kandi rukomeze kuba urwa BOSE.

 

habinezaFrank Habineza, umukuru w’ishyaka riharanira demokarasin’ibidukikije (Green Party)

Twebwe nk’Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Ibidukikije twabivuze kenshi ko twemera ko habayeho ibyaha ndengakamere by’intambara byakorewe abahutu ari mu Rwanda na Congo, ariko nk’uko UN mapping report yabitangaje , ntabwo wahita ubyita genocide. Ariko ababikoze bakwiriye kubihanirwa. Genocide tutashidikanyaho n’iyakorewe abatutsi kandi abayikoze bose bakwiriye guhanwa.

 Biracyaza…..

Igice cya mbere

Igice cya 2