Abanyarwanda batandukanye babona bate ibyatangajwe na New RNC ko habayeho Genocide yakorewe abahutu? (Igice cya 2)

Nyuma y’aho abayobozi b’ishyaka Ihuriro Nyarwanda Rishya (New RNC) basohoreye itangazo ryemeza ko habayeho Genocide yakorewe abahutu mu Rwanda no muri Congo Ndetse bakanatanga urutonde rw’abo bavuga ko bateguye iyo Genocide, ubwanditsi bwa The Rwandan bwegereye abantu batandukanye ngo badutangariza uko babona ibyo byavuzwe n’ishyaka New RNC

 

Jean Paul Turayishimye of Leominster gives his story on Friday about how he survived the genocide of Ruwanda while he served in the opposition forces, the Rwanda Patriotic Front, before escaping to the United States.SENTINEL & ENTERPRISE / BRETT CRAWFORDJean Paul Turayishimye, umuvugizi w’Ihuriro Nyarwanda RNC

1. Genocide y’ abahutu yarabayeho cyangwa itarabayeho, sinibaza Ko ari Rudasingwa na bagenzi be bayemeza. Yenda bazaba abatangabuhamya Ariko Ibyo bavuga kugeza Ubu Ni “uko babibona”

2. Impamvu itumye Rudasingwa akora declaration ya genocide y’ abahutu , nyuma gato y’ aho yiyomoye kuri RNC nabyo nibyo kwibazwaho! Ndibuka Ko Rudasingwa, Ngarambe, Musonera Bose barwanyije Ko RNC ikorana na CNR-Intwari. Mu mpamvu zimwe batanze harimo n’ikibazo cya genoside y’ abahutu! Uko bahinduye position byateye urujijo.

3. Rudasingwa yasohoye Liste y’ abasirikare arega Genoside y’abahutu. Ariko yari akwiriye gufatira N’ urugero kuri genocide yemejwe akabareba Ko abanyapolitiki ba MRND aribo bayiburanishijwe cyane kuruta abasirikare. Matayo Ngirumpatse, Hari battalion yari ayoboye!

4. Rudasingwa Na bagenzi be rero, barakoresha akarimi kareshya ngo baziko bizatuma abahutu babagana. Ariko buriya icyizere uracyubaka, ntikiva ku karimi gasize isukari. Genocide y’abahutu ishobora kuzemezwa n’inzego zibifitiye ububasha, naho Ibyo Rudasingwa Na bagenzi be bakora, ni ugucuruza amaraso y’abanyarwanda nk’uko Kagame abikora. Yabaye ari impuhwe ntiyakabivuze nyuma y’ imyaka 25 yose. Keretse atwemeje Ko yakoraga iperereza none rikaba rirangiye Ubu.

Abanyapolitiki bagomba gucika ku muco wo kuvuga icyo ari cyo cyose ngo Abaturage babayoboke. Nibyo nabonye mu nyandiko za Rudasingwa Na bagenzi be muri iyi minsi.

 

tharcisse-semanaTharcisse Semana, umunyamakuru w’umunyarwanda uba mu Busuwisi

Ibyo ishyaka New RNC ryatangaje ni ibisanzwe mu mukino wa politiki. Ibyo bavuga bisanzwe bizwi kandi bikenewe ko bihabwa agaciro mu nzira y’ubwiyunge nyabwo no kubaka ejo hazaza heza h’igihugu. Icyo dukomeje kwibaza ni impamvu byarinze kugera aho aba barishyizeho umukono bitandukanya n’abo bari bafatanije kugirango batangaze aho bahagaze ku kibazo k’ingutu nk’iki???!!! Ikindi njye ubwanjye nibaza kandi nkeka ko cyashobora kugira akamaro ni mpamvu ki ibintu nk’ibi bikomereye igihugu biguma mu matangazo gusa gusaaa… Kuki habura abafata iya mbere ngo batange ikirego mu nkiko mpuzamahanga kabone n’iyo cyacibwa amazi (cyasuzugurwa)! Ikigaragara ni uko inzira ikiri ndende mu kubasha gutinyuka amateka yacu uko ari. Ndangize nizera ko iyi ”TRIUMVIRAT ETHNICO-POLITIQUE: RUDASINGWA-NGARAMBE-MUSONERA” itazivuguruza mu byo yasohoye nk’uko byagendekeye nyakwigendera Abdul RUZIBIZA, kandi ko itazanahagararira mu matangazo gusa; ko izatera indi ntambwe yo gukangurira abanyarwanda guharanira ko ukuri gushyirwa ahagaragara bityo ikaba inashobora kuba yaba mu bari ku isonga mugushora ikirego mu nkiko-mpuzamahanga kuko ariho ijwi ryayo ryahabwa agaciro cyane kurusha kubikora mu matangazo gusa. Ukuri kuzatsinda igihe buri wese azabihagurukira. Ukwiyunga nabyo birashoboka hagati y’abavandimwe basangiye umuco n’amateka, ariko ibyo byose bisaba ikiguzi: KUTIGIRA NYONI NYINSHI NA NTIBINDEBA. Mukomeze inzira basangirangendo. Ndi kumwe namwe muri urwo rugendo niba ibyo muvuga atari umukino wa politiki gusa nk’uwo mumaze imyaka mukina hagati muri FPR no muri RNC (igice cyitirirwa ubu Nyamwasa), ahubwo ari UBUZIMA BUSHYA MWIFUZA KO IGIHUGU CYAGIRA.

 

umunyarwandakaziUmunyarwandakazi uri mu Rwanda, utashatse ko amazina ye atangazwa kubera umutekano we n’uw’umuryango we

Joseph Ngarambe avuga abahutu bishwe akirengagiza uruhare rwe mu rukiko rw’ARUSHA ibyaha yagiye ashinja abahutu ashakisha ibimemyetso bitabaho(“Guhimba”)  kandi azi neza ko abenshi muri bo barengana none uyu munsi abafitiye impuhwe? Iyi ni inyandiko ya Prof Luc Reydams ifite page 42 isobanura amaperereza yakoze kuri African Rights yashinzwe na FPR Inkotanyi “Rudasingwa wari FPR Secretary General” we na Rakia Omaar nibo banditse Yellow book” Bible ya Genocide” Rudasingwa niwe wajyanye Radia Omaar muri FPR inkotanyi amuvanye i Nairobi, amugeza ku Mulindi batangira kumuha ibyo azandika, African Rights ni igikoresho cya RPF bashyizeho aricyo buriya cyagiye gikoreshwa mu gufata abahutu, amafaranga yose ni Rudasingwa wari Secretary wa RPF wayishyuraga, abantu bose bagiye bafungwa bazira Genocide byose ni African Rights yabyanditse. Kuki igihe Rudasingwa na Rakia Omar bandikaga ibyo, batavuze ku bwicanyi bwakorerwaga abahutu icyo gihe Rudasingwa yari abiyobewe?  Muri Yellow Book “Bible of Genocide” Ubuhamya bwose bashingiragaho bafata abantu nta maperereza bigeze bakora bifashishaga African Rights. Rudasigwa yagombye gusaba ko Arusha ifungura abantu bose yabeshyeye ibyaha batakoze. 

 

musangamfuraSixbert Musangamfura, umwe mu bayobozi b’ishyaka MN-Inkubiri

Igitekerezo cyo gutabariza Abanyarwanda bibasirwa kubera ubwoko bwabo cyangwa icyo bari cyo, ndetse n’abandi bahohoterwa bose, ni ingenzi. Ni intambwe ikomeye n’ubutwari gusaba ko habaho iperereza rirambuye bityo ababifitemo uruhare bagashyikirizwa ubutabera. Kuba iyi ntabaza ije ubu ngubu ntibiyibuza kuba intambwe ikomeye. Uwo ari we wese uzagira ubutwari bwo gutanga ubuhamya ku marorerwa yahitanye Abanyarwanda akwiye kubishimirwa. Iyo niyo nshingano y’abatangabuhamya. Ibimenyetso bizegeranywa n’ubutabera. Kuba bemeza ko habayeho genocide yibasiye ubwoko bw’abahutu ntabwo bipfobya genocide yakorewe abatutsi.

Igihe cyose Paul Kagame azaba ategeka u Rwanda, nta butabera buzasuzuma ubwicanyi bwakozwe cyangwa bugikorwa n’abantu be cyangwa n’abandi basirikari.

Niba abanditse UN mapping report ku bwicanyi bwibasiye abahutu muri kongo bavuga ko bushobora kuzitwa genocide imbere y’urukiko ruzaba rubishinzwe, twebwe Abanyapolitiki tutavuga rumwe na Leta ya Kagame, buriya bwicanyi tubuha iyihe nyito? Jye mbona iriya ntambwe ikomeye cyane

 

munyampetaJean Damascène Munyampeta, umunyamabanga mukuru w’ishyaka PDP-Imanzi

Kuvuga iki kibazo umuntu atabivuze mu buryo burambuye biragoye, ariko muri make jye ku giti cyanjye nemera ko iyo génocide yabaye, PDP-Imanzi ishyaka mbarizwamo kandi mbereye umunyamabanga mukuru naryo rihereye ku ma rapports yose yasohotse risaba buri gihe ko iki kibazo cyashyikirizwa inkiko kugirango zemeze burundu uko ubu bwicanyi bugomba kwitwa.

 

Dr Charles Kambanda
Dr Charles Kambanda

Dr Charles Kambanda, Umunyamategeko n’umwarimu muri Kaminuza muri Amerika

Ikibazo cya buriya bwicanyi bwakozwe ku mpande zombi zari zifite imitwe yitwaje ibirwanisho kizakomeza kuba umuzigo ukomeye ku mateka na politique y’u Rwanda cyane cyane ko RPF yahisemo kubeshya kuri buriya bwicanyi. Kubera kubura ukuri – ibisobanuro bihuye n’ibyabaye – hari vacuum ya information. Iyo vacuum ya information nyayo izateza ikibazo wenda kurusha n’ikibazo Hutu/Tutsi, umuzigo abanyarwanda batarashakira igisubizo.

Ikibabaza nibariya bana batamenye neza ukwo byagenze kugirango ababo bazire urwagashinyaguro kandi byose bikabagiraho ingaruka. Bamwe muri bariya bantu babeshywa ngo interahamwe nizo zabahekuye, mu by’ukuri bahekuwe na RPA/F. Kimwe na bamwe mu bahutu babeshywa ngo ni RPF/A yabahekuye kandi barahekuwe n’interahamwe cyangwa abandi bahutu bagenzi babo

Ubwicanyi uko bwakozwe ku mpande zose kubyita genocide numva ari ukubeshya, ni propaganda. Amazina nyayo yaburiya bwicanyi ni war crimes, crimes against humanity, rape as a weapon of war and murder,. Ku bwicanyi bwakorewe muri Congo, byo simbizi neza. Sinahamya ko ari cyangwa bitari genocide. Icyo ntanzi n’ukuntu abanyarwanda bazabana bafite amateka batunvikanaho kandi basanzwe bafite umuco w’ukutumvikana as a people!

Ibyo bamwe bavuga numva ari urwango rw’amoko n’ubwo hari izindi categories z’urwango. Umuco w’ukumva ko ” twebwe” dufite uburenganzira ” bariya” badafite bityo “ba” gahabwa amazina nibyo gusa mu Rwanda ku mpande zombi. Ariko kubyita itegurwa rya genocide numva atari byo kandi ” itegeurwa” rya genocide hari ibintu bikorwa specifically. Inzangano z’amoko uzisanga kumpande zombi! Kubyita itegurwa rya genocide, n’ugukabya.

Abatutsi kubita inzoka abahutu bakitwa inyana z’imbwa mubona bitandukanye? Hari ubwo Bishop Harelimana wapfuye few months ago yavugaga ngo abahutu n’imisege! Yabivugaga izuba riva!

Ziriya nzangano, n’ubwo zishingiye ku buswa, zarenze amadini, education, etc… Twagombaga kubaka system ikumira biriya bintu bibi byatugizeho ingaruka zikomeye! Ariko …RPF/A yahisemo kubikomeza ikanabiha ” science” ku buryo abadukomokoho bizababera ikibazo kirenze uko tugifite ubu.

 

anonymeNikobari[email protected]

Hari abantu mbona bakomeje gupfobya itangazo rya New RNC rihamya Kagame n’agatsiko ke kuba yarakoreye abahutu jenoside. Baritwaza ngo nta gishya kirimo kuko ngo nabo barabivuze mbere. Abandi ngo kuki New RNC yatinze kubivuga? Abandi ngo nta bimenyetso ibifitiye. Abandi ngo ni ukureshya abahutu ngo babakurikire mu nzira yabo nshya, kuva aho bitandukanirije na ba Kayumba. Abandi ngo ni ukurangaza abantu. Abandi ibindi.

1. kuba warabivuze (warabyanditse) mbere, ntabwo bivuga ko ukuri kutakomeza guhuterwa kugeza kumenyekanye n’abafite ubushobozi bo kugira icyo babubyaza. Ushobora no kuba warabivuze, ariko ntihagire ukwumva cyangwa ngo yemere ibyo uvuga bitewe nuko uri kanaka, ukomoka i Bunaka, wahoze uri ikiniki muri za Leta zahozeho. Kubisubiramo rero, kubishimangira, kubyatura ni ibyo gushyigikirwa. Mwibuke ukuntu abafransa baherutse kwemeza génocide des arméniens. Hari hashize igihe kingana iki byandikwa, bivugwa? Muri Canada, ntimureba ibyo uriya Premier Ministre Trudeau ari gukorera les autochtones rescapés de leur génocide par ses ancêtres? Hashize igihe kingana iki bivugwa? Les allemands et les hottentos? ibi byose birajya gusa n’iby’abahutu…
2. Kuba bariya ba New RNC barahoze mu nzego za FPR ntabwo bikuraho ko, kuva aho bigobotoye ingoyi z’iyo ngoma, batatangaza ibibi yakoze; yewe nubwo nabo ubwabo baba babifitemo uruhare. Nagira ngo kandi mbibutse ko kuva natangira kwumva imvugo ya Rudasingwa igihe yasaba imbabazi abanyarwanda, nagiye numva agaruka ku bwicanyi bwakorewe abahutu, ndetse yaranabyanditse mu gitabo cye yatangaje mbere. Sinumva rero abamujora bamushinja ko yatinze kwerekana umugambi wa FPR wo kumara abahutu. Ese abo bifuza ko bitavugwa iki gihe, bumva byazavugwa ryari? cyangwa bifuza ko bicecekwa burundu ngo batiteranya n’ibihugu barimo kandi bifite uruhare rugaragara mu makuba yacu?
3. Kurangaza abantu? Ese ni bande new RNC yaba irangaza mu gihe irimo itabariza abahutu? Ubwo si ababifitemo uruhare baba badashaka ko bivugwa? Hano mu Rwanda, nta muhutu utazi uko FPR yatsembye benewabo, mu manama, muri za containers cg za cachots. Abatwikiwe muri parc bangana iki? Abahambwe babona muri za grottes. Abo ku Gisagara bo baribuka ibyabereye muri Rwasave, ubwo batubuzaga no kuhanyura tugana mu mugi. Uzabaze ababyeyi batinyaga kujya kubyarira kwa Muganga kubera gahunda yo kuniga impinja z’abahutu… Reba ukuntu abahutu bahejwe muri byose, uhereye ku masambu yabo, ukanyura mu mashuri, mu mirimo ya Leta… None ngo mwabarabivuze nta wundi ugomba kubivuga? Mwarabivuze, bitanga iki ko wumva mwatanze abandi kubivuga? Murekeraho kudushinyagurira, ahubwo mukomeze muvuganire abatagira kivugira bose nkuko Ambassaderi JMV Ndagijimana yabyiyemeje muri IBUKA RENGERA BOSE. Nakomerezaho, ntatezuke ku nshingano ye.
4. Ingero ni nyinshi, ahubwo nagira ngo mutubwire aho twajya dukusanyiriza ubuhamya dufite (tutatinyuka kuvugira k’umugaragaro hano mu Rwanda) nkuko uyu Amiel Nkuriza yabikoze (reba hasi aha). Nibidakorwa ubu, ibimenyetso bizasibangana burundu.
5. Ese RNC original yo ibivugaho iki? Irakemeza ko abahutu bapfuye bagombaga gupfa kuko ngo bari interahamwe zarwanyaga FPR nkuko Kayumba yabyivugiye?

Nimureke kwiyemera gukabije, ahubwo dutizanye ingufu, ijwi ryacu rirangiire kandi rirangurure kurushaho (voix résonnante et élevée) kugira ngo abaduhekuye, abadupfakaje, abatugize impfubyi, abatugiriye nabi bagatuma tumera uko turi ubu (impunzi, inkehwa, abacakara mu byacu, etc…) bose babiryozwe.

PS: Nizere ko new RNC ejo itazavuga ko ari lapsus linguae (guteshaguzwa) cyangwa lapsus calami(ikaramu yanyereye) nkuko Ngarambe yabitumenyereje. Nikomere kw’ijambo, ntiyumbayumbishwe n’abashaka kuyica intege kuri uyu murongo yahisemo kugaragariza abanyarwanda mu nzira yo kugana ku bwiyunge nyakuri, buzira imfifiko.

marie-madeleine-bicamumpakaMarie Madeleine BICAMUMPAKA, yahoze ari umwe mu bayobozi ba FDU-Inkingi

Icyo njye nanegura kuri iki gikorwa, ni uko wa mugani Rudasingwa na bagenzi be bibutse kwandika ibi byose ari uko bamaze gutana n’abo ba Kayumba Nyamwasa. Uruzi iyo intera iyi nyandiko ifite iba yaraje igihe bose bari bakiri kumwe? Aliko kuba babyanditse ubu, wenda banihimura kubo bahoranye, ntibivuga ko ntacyo bimaze.

1) Ukuri kose igihe kwavugirwa ntabwo ari byiza kukugaya, cyane igihe tuzi ko ikinyoma ku byabaye mu Rwanda (na n’ubu bikiba) kikiganje, kandi ko kukinyomoza bizakomeza kuba ingorabahizi, bitewe n’ingufu abo ba Rudasingwa nyine na ba Kayumba n’abandi ba RPF bakuru bose ndetse n’abato bashyizemo kugira ngo iyo cachet y’ikinyoma ibe “RUDASIBIKA”

2) Ko abanyamashyaka batumvikana bamwe bagafata inzira yabo, ibi ntibyagombye gutuma bamwe bagundirwa n’amarangamutima gusa, bigatuma n’ukuri bahoze bifuza ko kuvugwa kuvugwa bakugaya (sans raison) kubera ko kuvuzwe n’abo batagifatanyije. Uwitwara gutyo aba arimo atuma uwo turwanya yirya icyara. Kuko niba wanze ukuri kubera ko kuvuzwe na kanaka, bigaragaza ko mutanakwicarana ! Politiquement C’est une faiblesse, kuko nta shyaka na rimwe rya opposition rizashobora kubohora abanyarwanda ryonyine. Utekereza atyo arikirigita agaseka.

Hari intambwe ndende igomba kubanza guterwa n’abari muri opposition mu mitekerereze yabo yo kutitiranya urugamba rusange turimo n’urwo bashora hagati yabo ku buryo bwumwihariko.

3) Naho ibyerekeranye n’uko ngo : “Mwibuke ko na politiki ya opposition bariya bagabo bayibutse ari uko babonye intwari itarutwa Mme Ingabire ageze mu Rda”! Iyi référence iri très discutable….

 

claude-gatebukeClaude Gatebuke, Impirimbanyi iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu

Declaration y’uko abahutu bakorewe genocide na FPR ni ukuri na UN Mapping report yarabivuze kandi natwe abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu tumaze igihe tubyemeza Kandi tunabibwira abakurikira amahugurwa dutanga. Ndabona New RNC yarakerereweho imyaka myinshi kubibona niba aribwo babibonye. Kuba na Kayumba Nyamwasa ari mu babikoze nabyo ni ukuri Kandi si bishyashya.  Hashize imyaka irenga 10 ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga kubera ubwo bwicanyi. Kuri njyewe iryo tangazo ntacyo ryongeye ku byo dusanzwe tuzi ariko ni byiza ko n’abandi batabyemeraga bageraho bakabyemerera ku mugaragaro ko bari baribeshye!!!

 Biracyaza…

Mushobora kubona igice cya mbere cy’abandi banyarwanda babajijwe kuri iri tangazo rya New RNC:

IGICE CYA MBERE

IGICE CYA GATATU