Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bakomeje guhunga gukingirwa Covid-19

Yanditswe na Nkurunziza Gad

 Inkubiri yo guhatira Abanyarwanda gukingirwa Covid-19 ku ngufu yatumye ab’ingeri zitandukanye bahungira mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda birimo u Burundi, Repuburika ya Demukarasi ya Congo ndetse na Tanzania.

 Bamwe mu baturage bo mu turere dutandukanye bakomeje guhungira muri Tanzania umusubirizo, umubare w’abahunga wiyongereye cyane mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2022, ubwo Leta ya Kigali yashyiragaho amategeko akaze, asaba ko abantu bose guhera ku bana b’imyaka 12 bagomba kwikingiza inkingo ebyiri za Covid-19 ndetse no guterwa urukingo rwa gatatu rwiswe ‘Urukingo rushimangira.”

Ikindi cyatumye abaturage bata ingo zabo bagahitamo iy’ubuhungiro ni gahunda abategetsi bo mu bice bitandukanye by’igihugu batangiye yo kugenda urugo ku rundi babarura abikingije covid-19 n’abatarayikingije, abatarakingije bagakingirwa ku gahato.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kirehe gahana imbibi na Tanzania twaganiriye batubwiye ko imiryango myinshi muri ako gace yahungiye muri Tanzania.

Hari uwatubwiye ati “Abahunze biganjemo abarokore, abandi ni urubyiruko bavuze ko batazigera bikingiza. Kuva byaba itegeko mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo abenshi batangiye guhungira muri Tanzania.” 

Undi muturage wo mu Karere ka Gatsibo nako gahana imbibe na Tanzania yatubwiye ati “Baragiye benshi sinakubwira ngo ni bangahe kuko abo duturanye bagiye ni imiryango irenga 30 bose bagiye muri Tanzania.”

“Abo mu Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa karindwi nibo benshi bahunze”

Mu Turere twa Muhanga, Kamonyi, Huye na Ruhango, abategetsi bavuga ko hari abaturage benshi bahunze ingo zabo kubera urukingo rwa Covid-19. Muri abo bahunze ngo higanjemo abo mu Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi.

Umuyobozi wa kamwe mu Turere twavuze haruguru yatubwiye ati “Abadive nibo benshi bahunze umwaka ushize ni nabo bari guhunga muri iyi minsi kubera ngo ubuhanuzi bafite buvuga ko urukingo rwa covid-19 ari urwa Anti- Kristo.”

Yakomeje avuga ko bamwe muri aba baturage bahungira mu Burundi, abandi bakaba baragiye mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Gasana Emmanuel yabwiye itangazamakuru ko hari abantu 115 bafashwe bashaka guhunga bakaba baragaruwe mu ngo zabo.

 Uyu muyobozi yavuze ko aba baturage bafashwe bagerageza guhunga, impamvu ituma batikingiza iterwa n’imyumvire itandukanye ishingiye ku idini, abandi ngo ni impamvu zaboku giti cyabo.

 Abanyarwanda barenga 100 bahungiye ku Kirwa cy’Ijwi

 Radio BBC Gahuza miryango yatangaje ko Ishyirahamwe ry’abakomoka ku kirwa cy’Ijwi muri Kivu y’amajyepfo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ririfuza ko Abanyarwanda barenga 100 bamaze kuhagera bahunze urukingo rwa Covid-19 basubira iwabo “mu gihe cya vuba aha gishoboka”.

Idée Bakalu, umukuru w’ishyirahamwe ry’abakomoka ku Ijwi baba i Bukavu, yabwiye BBC Gahuzamiryango ko guhera ku cyumweru ari bwo batangiye kugera ku iki kirwa (izinga mu Kirundi) cy’Ijwi (Idjwi) kiri mu kiyaga cya Kivu.

Ati “Batanga impamvu z’idini…Mu Rwanda nta dini rirahamagarira abayoboke baryo ku mugaragaro kwanga kwikingiza.

Kugeza mu gitondo cyo ku wa gatatu, abari bamaze kuhagera ni Abanyarwanda 101, nkuko abivuga, bahunze guterwa urukingo “kw’itegeko”. Ubu bacumbikiwe n’imiryango y’abakiriye kuri icyo kirwa.

Tariki ya 5 Mutarama 2022, Abanyarwanda 12 barimo abagore n’abana birukanwe n’abategetsi b’u Burundi nyuma yuko banze guhabwa urukingo rwa Covid. Bari bamaze iminsi irenga itanu ku musozi wa Nyakarama mu ntara ya Kirundo mu majyaruguru y’u Burundi.

“Mu nyandiko kwikingiza ni ku bushake, mu bikorwa ni ku ngufu”

Leta y’u Rwanda ivuga ko kwikingiza Covid bikorwa ku bushake bw’uhabwa urukingo, ibi ariko bihabanye n’ukuri kw’ibikorwa kuko hari umubare w’abaturarwanda batari bacye bavuze bakingiwe ku itegeko.

Tariki 12 Mutarama 2022, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko kugenda urugo ku rundi harebwa abatarikingije covid-19.

Mu itangazo rigenewe abayobozi b’inzego z’ibanze ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali , Bwana Rubingisa Pudence, rivuga riti:

“Dushingiye ku mubare w’abaturage bari kwandura COVID-19 mu Mujyi wa Kigali ndetse bamwe bakahatakariza ubuzima bishwe n’iki cyorezo, kandi bikaba byaragaragaye ko urukingo ari rwo rwonyine ruha umubiri ubudahangarwa mu kurwanya iki cyorezo. Tubandikiye tubasaba gukora ibarura ry’abaturage urugo ku rundi hagamijwe kumenya abaturage bamaze kubona inkingo uko zavuzwe haruguru, bigafasha mu gukora ubukangurambaga kugira ngo abatarabona inkingo uko zateganyijwe nabo bazifate. Iki gikora kikaba cyasojwe bitarenze tariki ya 14 Mutarama 2022, raporo  yagejejwe ku Mujyi wa Kigali.”

Uyu muyobozi yanditse iyi baruwa mugihe igikorwa cyo kugenzura abikingije covid-19 urugo rundi yatangiriye mu Karere ka Kicukiro tariki 10 Mutarama 2022.