Intashyo kuri Ruhinyuza
Mbere nambere mbanze ndamutse Ruhinyuza n’abasangirangendo be mbasaba ko bakwitsa amarere tubone tubarye akara kugirango bamenye umwungeri w’ibihe bya none.
Ntitubahatira guhumuka kuko igihu bikinze umusibo ni ejo ejobundi kigakinguruka maze bose bakayoboka ku murinzi w’inganzamarumbo batabasha kunamura uburanga.
Umunsi bifuje kutuyoboka ntibazibuka ko bigeze kutwita baringa, nta n’ubwo bazibuka ko bigeze kutwita udushyirahamwe.
Bazifuza icyabahuza natwe bace ruhinga inyuma bajye gushaka rya buye bahinyuye bishingikirije icyasha ryasizwe n’umwanzi ngo ribabere icyanzu cyabageza mu ihiganiro ry’intwari bahasarure ikwenene batambuke nka bihehe bose babaha induru.
Kuri uwo munsi ntibazatubaza ibyanditswe bituranga nta n’ubwo bazatinyuka kutubaza abasangirangendo ngo bakunde baduhe umugisha batabashije kwiha kandi bikoreramo.
Kuri uwo munsi bazigunga bahinduke imburamajyo nka wa mwami w’abidishyi watsembye abakambwe kubera kwiringira ubwenge bwe bucagase akibuka ibitereko zasheshe atangiye kuruka imvi. Bazahinduka inshike kuko ntawe uzaba akibacira akari urutga intero yabo ibe ngo iyo mbimenya izuba ryabarenganye.
Banyarwanda banyarwandakazi bavandimwe,
Hari umuvandimwe wanyandikiye muri e.mail yanjye agira ibyo avuga kunyandiko mperutse gushyira ahagaragara ifite umutwe ugira uti :
“NGANIRE N’INARARIBONYE TWAGIRAMUNGU FAUSTIN”
Ndisegura kuko Izina rye sindi buritangaze kubera ko ibyo bitekerezo bye atabicishije ku mbuga ariko kandi nifuje kumusubiriza kumugaragaro kugirango n’abandi bumvireho
DORE IBYO BIBAZO NI IBISUBIZO BYABYO :
Yatangiye agira ati :
Komera Nyakubahwa Abdallah,
Mbere na mbere mbanje kugushimira ukuntu udahwema gutanga ibitekerezo byahuza abanyarwanda.Ariko hari bimwe tutumvikanaho nk’ibi bikurikira:
1. Uranenga ngo abizera ko bazacyurwa n’ikaramu, nyamara ibyo bitekerezo byawe nshimye hejuru biragera ku banyarwanda biciye muri iyo nzira unenga!
Igisubizo :
Ni byo koko ibitekerezo byanjye bigera kubanyarwanda biciye mu inzira y’ikaramu kuko nayo ikenewe kugirango umurimo wayo ukangure kandi ube integuza y’ibikorwa byo gukatsa bigiye gushyirwa mungiro n’intwari zidaterwaho izindi mugihe kitarambiranye .
ndangirango nsobanure ko ntanenga umurimo ukorwa n’ikaramu ariko kandi mumenye ko uwo murimo ukorwa nayo ugira imbibi zawo arizo zo kuganira n’abantu naho kubijyanye n’uko ikaramu yahirika ubutegetsi buteye nk’ubwa HITLER njye nsanga ari ukwibeshya cyane (illusion ou hallucination)
Nkeka ko abatekereje uwo mushinga wa révolution y’ikaramu bashobora kuba barafatiye ikitegererezo kubyabaye mubihugu by’abarabu (printemps arabe) nyamara biyibagiza ko buri muryango w’abantu (communauté/société) baba bafite umwihariko wabo bityo rero u Rwanda si Tunisia si Egypte n’ahandi byabaye.
Ndahamya ko gusoma ivanjiri bihabanye no gukora poitiki kuko iyo risomwa nta mpaka zibamo (débat contradictoire) kuko abayisomerwa bazi y’uko Imana ari inyembabazi bityo bigatuma basohoka mumateraniro imitima yabo bumva yejejwe.
Naho twe nk’abanyarwanda dushaka kwibohoza duhanganye n’umukozi wa shitani unezerwa ari uko yakarabye inkaba dusanga bitandukanye na Rurema unezezwa gusa n’uko abo yaremye bateraniye mungoro ye maze inyikirizo ikaba ngo Amen nawe akakira ugusaba kwabo atitaye kuntege nke zabo kuko Uwiteka we ntagira inzika bityo.
2. Kuva watangira iby’amashyaka uhora uvuga ibyerekeranye no gukuraho Kagame ukoresheje umuriro ( ushobora kwatswa n’Urukatsa) ariko sindumva utubwira aho iyo nzira iruta iy’ikaramu igeze ngo tureke inzira y’ikaramu tuyoboke iyo yawe.
IGISUBIZO
Reka nibutse ko abavuga ko bazacyurwa n’ikaramu ntajoro ricya nabo badasubiye muri iryo jambo ninabo bavutse mbere y’urukatsa batangaje gahunda yabo amezi atandatu mbere y’uko dutangaza indi nzira itandukanye n’iyabo none ndabona wino yabo igeze ku ndiba naho ababizeye amaso akaba agiye guhera mukirere biakaba ntawe bikwiye gutangaza mvuze ko barenga duhinguka kubera ikerecyezo kitazigaziga twahaye abemera gahunda twahisemo.
Abwirwa abenshi akumva beneyo abiyemeje kwatsa umuriro bavugira mu migani nka Yesu kuko bagomba gutungura umwanzi .
Igihe twizezaga SADEC inkunga burya muby’ukuri siyo twashakaga kubwira ahubwo ni abahawe amatwi yo kumva n’ubwenge bwo gushishoza twagirango bumvireho urwego tugezeho (ibyo nibyo twita kuyobya uburari/kupoteza lengo) byaba bibabaje abo twabwiraga bameze nka bya bishushanyo bivugwa muri zabuli ibice 115 :4-8
Abazi uko duhagaze rero kandi badufitiye ikizere ntibazigera bicuza kandi ndahamya ntashidikanya ko namwe muzaza ngo dufatanye icyo kivi dore ko wino igiye kubashirana igihe mwatanze cyo guhirika agatsiko cyababanye umuyonga.
3. Twagiramungu ushima nanjye nshima, ndumva nawe ashyigikiye inzira y’ikaramu iyo yaka RUKOKOMA.
Urakoze cyane.
Sinshidikanya ko rukokoma izifashisha ikaramu ariko ari njye ari nawe tuzi ko nta rukokoma izashoboka tutabanje gutaha mugihugu igomba kuberamo kuko ntanzobe isaswa ishyanga ni muri urwo rwego niba warumvise ubutumwa bw’umukambwe TWAGIRAMUNGU FAUSTIN mukiganiro yagiranye n’ikondera infos, yavuze ko atazataha amanitse amaboko cyangwa ngo agire uwo apfukamira.
Ndibwira ko twese tuzi icyo bisobanura niba turi abanyarwanda koko bazi aho bagana.
Ndangije ngushimira akanya wigomwe ugafata ikaramu ukanyandikira.
Kubera ko giraso yiturwa indi nanjye nkwijeje ko ngiye kwegura umuheto wanjye nkagufungurira inzira kugirango utahe ubone aho wandikira intwari zaguharuriye inzira.
Mugire amahoro.
Bikorewe Mayotte kuwa 08 ukuboza 2013
Akishuli Abdallah
Skype: Abdallah.Akishuli
Tel: 00262(0)639-03-00-23
e. mail : [email protected]