Abasirikare ba RDF bakomeje gushorwa mu bikorwa by'urugomo

Uyu musirikare w’ingabo z’u Rwanda (RDF) witwa Captain Charles Mbonyuwontuma wakoraga muri DMI yaba amaze kwitandukanya na Leta ya Kagame.

Uyu musirikare yari asanzwe akora akaziko kuneka  mu Rwanda ni ukuvuga akora mu mirimo isanzwe atambara imyenda ya gisirikare bya bindi bya za maneko nyine, noneho mu mpera za 2012 nibwo yahavuye ajya muri mission muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, agendeye kuri passport y’igihugu cya Uganda, ari kumwe n’abandi benshi.
Nyuma y’uko mu kwa gatatu k’uyu mwaka hahushijwe kwica Perezida Kabila wa Congo bavuga ko Perezida Kagame yaba abiri inyuma, abagize inzego z’umutekano za Congo Kinshasa bahiga za maneko z’u Rwanda i Kinshasa bakeka ko baba aribo bateguye uwo mugambi.
Captain Mbonyuwontuma we n’abandi 2 (abasirikare bato) bahise batorokera muri Congo Brazzaville. Barakomeza bagana muri Kenya aba ari ho bacumbika. Hari abanyarwanda baba muri Kenya bari basanzwe bazi uwo Afande Charles kuri Université mu Rwandaaho yize bamubonye baramumenya ndetse bamwe aganira nabo.
Bahamaze ukwezi noneho Captain Mbonyuwontuma ahita agenda avuga ko atahaguma kubera impamvu z’umutekano, hari bamwe mu banyarwanda baba muri Kenya yaganirmye nabo ababwira ko Leta ya Kagame ari mbi cyane ko iyo baguhaye mission ukanga nta kindi ni ukukwica, ikindi yavuzeho ni uko aribwo agiye guhangana na kariya gatsiko kabi kafashe abantu nk’imfungwa. Aho yabaga ari yashakaga uburyo yafasha bagenzi be baheze muri Congo Brazzaville afite n’agahinda ka bagenzi be atazi amakuru yabo muri Kinshasa kuko nabo bari bapanze gutorokana bo bikanga.
Turamusengera ngo aho ari hose imana imufashe kuko ni umusore uri nko mu kigero cy’imyaka ya za 30 gutyo ubona utuje kandi w’imfura cyane kandi wumva. Nyuma yo kurangiza kwiga Kaminuza yasabye gusezererwa mu gisirikare baramwangira kuko yari umuhanga mu bintu by’iperereza utanamukeka n’ubwo waba umeze ute.
ngayo nguko uburyo Kagame akoresha abantu ashaka kubashora mu mahano ab’inkwakuzi bakamucika batabyemera, twasaba n’abandi bafite umutima wa kimuntu kuva kuri Kagame ibye aguhemba ni urupfu.
Umusomyi wa The Rwandan
Kenya

5 COMMENTS

  1. Uwo musore ndamuzi disi ni inshuti yajye twabanye imyaka yose ariko sinigeze meny ko ari amahe. Ywewe ndumiwe gusa Imana imufashe narinziko bamuriye yatorotse ari burongore nkejo fiancée we yategereje mugatimba arAheba. Haaa

  2. Hahahah ndumiwe uwo musore ndamuzi cyane mu gihe kingana n’imyaka 5 gusa sinigeze menya ko ari amahe, cyakora azi kuneka neza rwose niba aribyo koko ntiwamukeka. Gusa Imana imufashe kuba yabashije kubacika abo bantu bari kumwirenza. Mperuka agendqa afite ubukwe nk’ejo umugeni we agategera mu gatimba agaheba ahahahahahah. Ni amateka yabaye mu Rwanda kabisa kubona umugeni yitegura ikirori agategereza nyamusore ntibamenye irengero rye kumbe ni aho yibereye. Charles we ubu uherereye he ra? komera cyane

  3. Uyu musore Charles ni umugome ndamuzi neza. Ahubwo aho ari hose mumwirinde , ni ya maneko ya Kagame ijijisha ngo yaramutorotse kandi ari byabindi bita gutekinika (kubeshya). We agenda avuga ko ahunze Kagome kugirango impunzi ziri hanze zimwizere bakorane amenye amabanga yabo yose ahite ayohereza i Kigali kwa KagomeIyo mitwe yaramenyekanye muzajye mubeshya ibindi, ayo mayeri y’inyenzi ngo zihunze Kagome kandi aribo yagiye yohereza kwica abantu muri Zayire i Kibeho i Nyacyonga n’ahandi, gutanga amarozi aho bakeka hose hari abatavuga rumwe nabo , none bati turamuhunze!!!!! Hahahahaaaaaa. Twarabamenye mwa nzoka mwe zitunzwe no kunywa amaraso y’inzirakarengane

  4. uwo musore Charles ni umwe muri ba maneko bakora byabindi bita gutekinika (kubeshya)bagenda babeshya ngo bahunze Kagome naho ari gahunda y’akazi ko kumara abantu banekera Kagame. Aho ari hose bamuhe akato ni inyenzi ni umwicanyi ni ruharwa itarahaga amaraso y’inzirakarengane. Muzabaze niba Kagame ariwe ujya kwica abantu iyo hose muri kongo Kagame ni responsable abo yoherezayo ni ba Charles n’abandi bameze nkawe . Murekeraho kubeshya ngo muramuhunze

Comments are closed.