Umunyamakuru Cyuma Hassani yabwiye urukiko ko akorerwa iyicwa rubozo

Umunyamakuru Dieudonné Niyonsenga wamenyakanye nka Cyuma Hassan yavugiye mu rukiko ko amaze imyaka itatu afungiye mu mwobo ahantu ha wenyine kandi akubitwa mu buryo buhoraho.

None kuwa gatatu Cyuma yari yaje kuburana nyuma yo gutanga ikirego asaba ko urubanza rwe rusubirwamo ku mpamvu z’akarengane.

Mushobora kumva inkuru irambuye hano hasi dukesha umunymakuru Eric Bagiruwubusa wa Radio Ijwi ry’Amerika i Kigali wari mu rukiko.