AMAYOBERA ATEYE UBWOBA: “IKININI CY’INZOKA” MU RWANDA

Yanditswe na Jean Musafiri

Bavandimwe Banyarwanda, kuva FPR yafata ubutegetsi, rubanda basigaye bayobowe buhumyi nk’abacakara (esclaves) cyangwa se imbeba (cobayes) zikorerwaho ubushakashatsi buyobowe mw’ibanga n’ibihugu bikomeye. Dore impamvu mbivuze :

Kuburyo butunguranye, Leta ya FPR izanye IKININI (Panacée magique) kitagira izina, kitanasobanuriwe birambuye abagiye kugihabwa, bivugwa gusa ko ngo ari “IKININI KIVURA INZOKA” (PANACEE MAGIQUE).

Leta ya FPR yirengagiza-nkana ko buri mushinga w’ubuzima (projet de Santé Publique) ugomba gutegurwa kandi ukanasobanurirwa bihagije abo ugenewe (public-cible).

Ibibazo biteye amakenga byerekana ko icyo kinini ari uburozi bugenewe kugeragezwa kuri Rubanda rw’Abanyarwanda (essais sur les cobayes humains rwandais).

  1. Kuki batavuga izina ry’icyo kinini?, aho cyakorewe?, ingaruka zacyo kubuzima (effets secondaires)?, ubwoko bw’inzoka zo munda icyo kinini kivura, n’akamaro k’icyo kinini cy’inzoka kubagihawe?
  2. Ko hari ubwoko bwinshi bw’inzoka zo munda (ascaris, ankylostome, oxyures, tenia n’izindi), icyo kinini cya magie (panacée magique) ni izihe nzoka kivura?
  3. Ese izo miliyoni 11 zab’abanyarwanda zabanje gupimwa kugirango barebe niba bose barwaye inzoka cyangwa niba bose bakeneye icyo kinini cya magie?
  4. Millioni 2 zisigaye z’abanyarwanda kuki zo zitazahabwa uwo muti w’inzoka?
  5. Ese icyokininikizavuramazekinakingire(effetcuratif & préventif)?,kandituzikomillioni nyinshi z’abanyarwanda badafite amazi meza, batunzwe no kunywa no gukoresha amazi mabi y’ibinamba, imigezi n’ibiyaga kandi bizwi ko inzoka n’izindi ndwara zo munda (maladies féco-orales) biterwa no kurya ibiryo bidasukuye no kunywa amazi adafite ubuzira-nenge kimwe no kurisha intoki zidasukuye (mains sales).
  6. Ese izo nzoka zo munda ni zo ndwara zihutirwa mu Rwanda (maladies-cibles de Santé Publique), zugarije abanyarwanda kuburyo hakoreshwa itera-bwoba n’agahato birenze urugero, bategekwa kunywa ku ngufu icyo kinini cy’inzoka kuburyo hitabazwa Inkera- gutabara zo mu mirenge (réservistes militaires au niveau local) nkaho u Rwanda ruri mu gihe cy’intambara (état d’urgence)?

Umwanzuro:

Koko u Rwanda rwaragurishijwe pee !!! Abanyarwanda bo mu gihugu ntabwisanzure bafite, haba mu burenganzira bwo kuvuga icyo batekereza, haba no mu mitekerereze rusange no mu gufata ibyemezo byerekeye ubuzima n’imibereho yabo. Bahindutse za robots zikoreshwa na télécommande FPR !!! Banahinduka kandi cobayes-muntu zikoreshwa n’ibihugu bikomeye (prédateurs économiques) mw’igeragezwa ry’imiti !!!. Urugero: nicyo KININI CY’INZOKA kigenewe kurimbura ba “MUCUNSHU BATAGIRA KIVURIRA”.

BAZUMVARYARI ???