Ambasaderi Eugène Gasana ashobora gutanga ubuhamya mu nteko nshingamategeko ya Amerika

Ambasaderi Eugène Richard Gasana

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan ava ahantu hizewe aravuga ko Ambasaderi Eugène Richard Gasana, wahoze ahagarariye u Rwanda mu muryango w’abibumbye i New York, ashobora gutanga ubuhamya mu nteko ishingamategeko ya Amerika mu minsi ya vuba.

Ayo makuru ubwanditsi bwa The Rwandan bugikorera iperereza aravuga ko Ambasaderi Eugène Gasana bikekwa ko ari muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika ashobora gutanga ubuhamya imbere ya Komisiyo ishinzwe ibijyanye n’ububanyi n’amahanga y’inteko nshingamategeko ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, agashami ka komisiyo kareba Afurika, kayobowe na Christopher Smith.

Nabibutsa ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Nzeli 2017 aribwo Dr David Himbara na Major Robert Higiro batanze ubuhamya imbere ya kariya gashami ka Komisiyo ishinzwe ibijyanye n’ububanyi n’amahanga y’inteko nshingamategeko ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho bashyize ku karubanda imikorere ya Perezida Kagame n’ubutegetsi bwe.

Muri ubu buhamya bwatanzwe n’aba bagabo bombi bibumbiye mu muryango bise “Democracy in Rwanda Now” humvikanyemo uburyo Leta y’u Rwanda ari igitugu kibasira abashatse bose kuvuga ibitandukanye n’ubutegetsi buriho, amajwi 99% ubutegetsi bwatangajwe ko yagizwe na Perezida Kagame nayo yibajijweho tutaretse n’ikibazo cy’isahura ry’imitungo y’igihugu bishinjwa Perezida Kagame n’umuryango we.

Iki cya nyuma cy’imitungo rero nicyo cyane cyane gishobora gutuma Ambasaderi Eugène Gasana ajya gutanga ubuhamya akavuga ibyo azi kuri Perezida Kagame dore ko uretse iby’imitungo hari andi mabanga menshi bivugwa ko azi.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Itahuka ijwi ry’ihuriro Nyarwanda RNC, Major Robert Higiro yumvikanye avuga ku buryo Ambasaderi Eugène Gasana yaburiwe agahita afata iy’ubuhungiro ntasubire i Rwanda. Muri icyo kiganiro nyine Major Robert Higiro yavuze ko hari undi munyarwanda atavuze amazina uzi byinshi ku mabanga y’ubutegetsi bwa Perezida Kagame uzatanga ubuhamya imbere ya Komisiyo ishinzwe ibijyanye n’ububanyi n’amahanga y’inteko nshingamategeko ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ibi bikaba byashimangira aya makuru tugikorera iperereza ryimbitse.

Nabibutsa ko mu minsi ishize hari amakuru yavuzwe mu itangazamakuru avuga ko haba hari abantu Leta y’u Rwanda irimo gukoresha mu gushakisha amakuru y’aho Ambasaderi Eugène Gasana yaba aherereye.