Amerika Yemeje ko Rusesabagina Afunzwe Bidakurikije Amategeko

Paul Rusesabagina mu rukiko kuri uyu wa 12 Werurwe 2021

Leta zunze ubumwe z’Amerika yavuze kuri uyu wa kane ko yemeje ko Paul Rusesabagina afunzwe na leta y’u Rwanda mu buryo budatakurikije amategeko.

Ministeri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane y’Amerika niyo yabitangaje, nk’uko umuvugizi wayo yabivuze.

Kwemeza ibyo kwa Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika, ikunze kwerekana amakenga ku kibazo cya Rusesabagina, bisobanuye ko hari ikigiye gukorwa gikomeye ngo bumufunguze.

Rusesabagina, yatawe muri yombi mu kwezi kwa munani 2020, igihe indege yarimo azi ko imujyanye mu Burundi yisanze ageze i Kigali.

Umuryango we wavuze ko ufite icyizere ku kumva Amerika ivuze gutya, hagiye kuba gushyira igitutu  ku Rwanda kugira rumurekure. Kubera ikebano cy’uburwayi, umuryango wa Rusesabagina ufite ubwoba ko azapfira mu buroko mu Rwanda mu gihe Amerika n’abandi batagira icyo bakora kugira ngo arekurwe.

Rusesabagina yarezwe na Leta y’u Rwanda kuba yaragize uruhare mu bitero mu Rwanda mu myaka ya 2018 na 2019. Yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 n’inkiko z’u Rwanda zamuburanishije atari mu rukiko kuko yanze kwitabira urubanza rugikubita.