Antony Blinken: Ubutumwa ni bumwe kuri Tshisekedi na Kagame

Umunyamabangawa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ashinzwe ububanyi n’amahanga avuga ko, mu rugendo yakoze mu Rwanda no muri Repuburika ya Demokrasi ya Congo, yahaye ubutumwa bumwe abategetsi b’ibyo bihugu byombi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu kurangiza urugendo rwe mu Rwanda, ari kumwe na Ministre w’icyo gihugu ashinzwe ububanyi n’amahanga, Vincent Biruta, Antony Blinken yavuze ko abategetsi b’ibihugu byombi yababwiye ko “gushyigikira cyangwa gukorana n’umutwe witwaje intwaro uwariwo wose mu burasirazuba bwa Congo bishyira mu kaga abahaba n’amahoro y’akarere”.

Yavuze ko buri gihugu kigomba kubahiriza ubutavogerwa bw’ikindi gihugu.

Blinken yabonanye n’umukuru w’U Rwanda, Paul Kagame, yamenyesheje ko bavuganye ku cyegeranyo ‘cyo kwizera’ kivuga ko U Rwanda rushyigikiye umutwe wa M23 urwanyiriza Leta ya Congo mu burasirazuba bw’icyo gihugu hamwe n’uko U Rwanda rufite ingabo muri ako karere.