Mu kiganiro cyabaye ku mugoroba w’itariki ya 9/12/2013 kuri Radiyo Ijwi rya Demokarasi ivugira kuri internet kuri www.ijwiryademokarasi.listen2myradio.com, abakitabiriye bahurije ku mwanzuro ukomeye w’uko akarengane n’itotezwa rikorerwa Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu ryagereranywa n’ivanguramoko ryakorewe abirabura mu myaka 1948-1994 ariko ibibera mu Rwanda byo akaba ari agahomamunwa kuko bikorwa mu bwihisho, mu mayeri aherekejwe n’ibinyoma byo kujijisha abanyarwanda n’amahanga.
Nyuma y’isesengura bakoze ku butwari bw’ikirenga bwaranze Umubyeyi Nelson Mandela Madiba n’impirimbanyi bagenzi be bo mu Ishyaka ANC, abitabiriye ikiganiro bagaragaje ko:
- Mandela ari intwali y’ikirenga, ko abanyapolitiki bacu b’Abanyarwanda bashobora kugerageza kwigana ingero nziza z’uwo mukambwe. Bityo bakwitoza ingeso ze nziza zaranzwe ahanini nibi bikurikira: Gushyira imbere kureshya kw’abantu (egalité), ubugwaneza (générosité), ubudatezuka ku ntego no kugira ishyaka n’umurava (détermination), kwitangira abandi no kudashyira imbere inyugu ze bwite (sacrifice), ukuri n’urukundo, ubuntu (humanity), kutagambanira izindi mpirimbanyi, ubudahemuka, ubutabera, ubworoherane, kwicisha bugufi, gushyira imbere ibitekerezo bihuza bose, guhuza abanyapolitiki bagenzi be, gushyira imbere inyungu rusange z’abenegihugu, kutaba passive, n’ibindi n’ibindi byinshi byiza byaranze ubuzima bwa Tata Madiba
- ”Inspiration” z’Umubyeyi Nelson Mandela Madiba zabera ikitegererezo n’itara rimurikira Abanyapolitiki b’Abanyarwanda cyane cyane abanyapolitiki bashyashya (New Generation/Nouvelle Génération) ndetse n’abanyafurika bose muri rusange,
- Ishingwa ry’ishami rya gisirikare Umkhonto we Sizwe naryo ni isomo rikomeye n’ikitegererezo ku kubaharanira impinduka nta kuzitinya mugihe uwo muhanganye adakozwa ibiganiro kandi agakomeza gukoresha ‘violence’ mu kwica abanegihugu;
- Ishingwa ry’urubyiruko rwa ANC byazanye amaraso mashya muri ANC nabyo ni isomo ryiza;
- Kwitwa ”terrorist” kuri Mandela n’impirimbanyi bagenzi be ntibyabaciye intege kuko bakomeje kurwanira ukuri kandi bagera ku ntinzi nyanyo,
- Kwitwa ”terrorists” ku banyapolitiki b’impinduka cyangwa impuha za Leta ya Kigali ishyira mu bitangazamakuru ko imitwe nka FDLR iri ku rutonde ntawe bikwiye guca intege kuko nta shingiro bifite. Ni propaganda zigamije guca intege impirimbanyi z’impinduka.
- Abanyapolitiki bacu babwiye kumenya ko umwanzi atari we ugena uko uwo bahangaye agomba kuba ateye
- Abanyapolitiki bacu bagomba kwiyemeza no gutera intambwe yindi ikomeye bakava mu magambo bakajya mu bikorwa bakamenya ko ntacyo bageraho badafashe ‘risks’
Ku bijyanye no kugereranya ibyabereye muri Afurika yepfo igihe cya Apartheid n’ibiri kubera mu Rwanda, abitabiriye ikiganiro berekanye ko:
- Ivangura riri kubera mu Rwanda ari ribi cyane kurusha iryabereye muri Afurika yepfo kubera ko ryo rikorwa mu bwihisho no kujijisha
- Agatsiko ka FPR-Inkotanyi kagereranywa n’Agatsiko k’Abazungu bari barimitse apartheid
- Mu mategeko: kimwe nuko muri Afurika hariho amategeko avangura no Rwanda hari amategeko na za gahunda zishimangira ivangura urugero mu Itegeko ry’Ingengabitekerezo ya jenoside, gahunda nka Ndimunyarwanda, Gacaca, TIG, ibigega birihira imfumbyi, n’ibindi
- Mu Burezi: nubwo nta mashuri ariho yigamo Abahutu cg Abatutsi gusa ku buryo bweruye nkuko abirabura babuzwaga kwigana n’abazungu ariko mu Rwanda usanga uko system na za z’uburezi iteye ikumira abana b’abakene biganjemo abahutu, etc. Amashuri amwe y’abakire cyane abana b’Abahutu batabona ubushobozi bwo kujyamo, ibyiciro by’ubudehe, kuvangura imfubyi mu mashuri yisumbuye na Kaminuza n’ibindi
- Ubutaka: nkuko n’abazungu bihariye hafi 80% ry’ubutaka kandi umubare wabo ari 9% ry’abaturage mu Rwanda ibikingi byaragarutse, abenegihugu bato bato bambuwe udusambu twabo, FPR yazanye igipindi cy’isaranganya, Abenegihugu bambuwe amasambu n’ imirima mu bishanga, bararandurirwa imyaka, barahabwa imbuto ziboze n’ibindi. Agatsiko kafashe ibishanga byose n’inzuri nziza n’ibindi
- Gusenya amazu: Nkuko byakorerwaga abirabura, no mu Rwanda abakene barasenyerwa amazu muri Kigali n’ahandi mu Gihugu. Abo bakene higanjemo abahutu igice kinini n’Abatutsi b’abakene bake bake.
- Ubukungu bw’igihugu: Nkuko Agatsiko ka ba gashakabuhake kari karikubiye ibyiza byose by’igihugu agatsiko gato mu Rwanda niko kanyunyuza imitsi ya Rubanda rugufi (abakene b’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa)
- Imanza za Politiki: imanza za politiki zo mu gihe cyaba gashaka buhake nizo FPR yareze abanyapolitiki bari mu magereza tutarondoye ntawe utazizi
- Ububanyi n’amahanga: Ba gashakabuhake bashakaga gukoroniza ibihugu bituranye na Afurika yepfo: Namibia, Zimbabwe, Zambia etc niko n’Agatsiko kayoboye mu Rwanda gashaka gufata ibihugu baturany. urugero: Ntawe uyobewe uruhare rw’ingabo za Gen Paul Kagame mu ntambara zayogoje uburasirazuba bwa Kongo guhera 1996 kugeza ubu. hari n’amakuru ariho ko na Tanzaniya yari igeramiwe mu kuyitangizamo akaduruvayo, gusa yo yamaze kubitahura kare,
- Ikibuga cya politiki kihariwe na minorité: niko bimeze no mu Rwanda
- Mu kazi: nkuko abirabura aribo bari mu kazi kagayitse kandi gahemba inticantikize niko bimeze no mu Rwanda abakora akazi gasuzuguritse kandi k’ingufu ni bande? ubwoko bwiganjemo abashomeri benshi ni ubuhe? Abahembwa urusenda ni bande? Urugero: reba mu barimu biganjemo igice kinini cy’abahutu bahembwa ikinya,
- Gukoresha iterabwoba no kugira ibikange abenegihugu, kwica n’ibindi n’ibindi,
- Itandukanir: niko muri Afurika yepfo bamwe bari abazungu abandi ari abirabura bigaragarira buri wese, ariko mu Rwanda apartheid irarisha ariko ntibigaragarira bose kuko twese ibara ry’uruhu ni rimwe.
Ngibyo nguko, ararekwa ntashira!
Radiyo ijwi Rya Demokarasi ikaba ishimira ba Bwana Jean Damascene Ntaganzwa, Abdallah Akishuli, Romeo Rugero na Jean Marie Vianney Minani bitabiriye icyo kiganiro kandi isaba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga babibona ukundi ko nabo badahejwe bashobora guhabwa ijambo bakerekana ibitekerezo byabo.
Mu izina ry’Ubuyobozi bw’Agateganyo bwa Radiyo Ijwi Rya Demokarasi:
Jean-Marie V. Minani
Umwe mu batangije Radiyo akaba ari Chairman w’ISANGANO ARRDC-Abenegihugu