IBINYAMAKURU BIKORERA MU RWANDA NIBIREKE KWIYITIRIRA INYANDIKO ZANJYE

Kuva aho ntangiriye gushyirira inyandiko zanjye ku mbuga zinyuranye nagiye mbona ibinyamakuru bimwe na bimwe bikorera mu Rwanda imbere bifata inyandiko zanjye bikaziyitirira kandi nta burenganzira byabanje kunsaba.

ikindi kintu kitanshimisha cyagiye kigaragara muri izo nyandiko zanjye zisohoka mubinyamakuru bimwe na bimwe byandikirwa mu Rwanda ni uko muri uko kwiha no kwiyitirira inyandiko zanjye ababikora bagiye bazitesha umwimerere wazo bavangamo n’ibindi bitekerezo bidafite aho bihuriye n’icyo mba nanditse ngamije kubwira abanyarwanda.

Ndagirango mbwire abo banyamakuru bafite iyo ngeso ko nibatabireka nzabashyira hanze abantu bakamenya ko bahisemo umwuga badashoboye (charlatans)ndetse nkaba nshobora no kubakurikirana mu nzego zibifitiye ububasha mugihe igihugu kizaba kimaze kubohoka.

Sinanze ko inyandiko zanjye zica mubinyamakuru byo mu Rwanda ariko kandi mu gihe umunyamakuru yazifashishije agomba gushyiramo source yakomoyemo ibyo bitekerezo cyangwa se agatangaza inyandiko nk’uko iri agatangaza n’amazina y’uwayanditse atabishobora akaba yashaka undi mwuga ashoboye aho kwirirwa abeshya rubanda ko nawe atekereza kandi asinziriye.

Abdallah Akishuli