Babyarizwa ku matoroshi, bakijyanira buji n’udutadowa mu bitaro

Abivuriza mu kigo nderabuzima cya Mucubira giherereye mu Murenge wa Cyabakamyi muri Nyanza bavuga ko bitwarira udutadowa abandi bakabyarira ku matoroshi kuko nta muriro w’amashanyarazi uhaba.

Ubusanzwe ikigo nderabuzima cya Mucubira  gikoresha umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba, ngo ariko iyo ritavuye ari ryinshi umuriro urabura.

Muri icyo gihe ngo abaganga baho bifashisha amatoroshi mu kubyaza ababyeyi bahabyarira, ndetse rimwe na rimwe abagiye kuhivuriza bwije bagatumwa buji n’udutatowa.

Mushimiyimana Ruth, umubyeyi w’abana batatu avuga ko atwite yipimishirije ku kigo nderabuzima cya Mucubira, akajya no kubyara ari nijoro.

Mushimiyimana yagize ati “Iyo umuriro wa panneau washize, bitabaza amatoroshi. Umuntu aba afite ubwoba ariko se twagira gute kundi?”

Undi na we wivuriza kuri iki kigo ndarabuzima, avuga ko batumwa udutadowa na buji iyo bagiye kuhivuriza nijoro.

Inkuru irambuye>>>