Bamwe mu barinda Perezida Kagame n’abamuherekeza mu ngendo bagaragaye i Paris

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan  ava i Paris mu gihugu cy’U Bufaransa aravuga ko bamwe mu bagera mbere aho Perezida Kagame azajya barimo bamwe mu bamurinda (Advance party) n’abashinzwe ibya protocole bagaragaye mu mujyi wa Paris.

Abayobozi ba mbere barimo abayobora Inzego z’iperereza zikorera hanze y’igihugu (external), abarinda Perezida (Republican Guard) na Protocole bagaragaye muri imwe muri Hotel iri i Paris.

Nabibutsa ko i Paris hateganijwe inama izahuza Ubufaransa n’ibihugu by’Afrika iziga ku bukungu bw’ibyo bihugu uburyo bwazahurwa nyuma yo kwibasirwa cyane n’icyorezo cya Covid-19.

Amakuru atangazwa n’abayobozi b’u Bufaransa avuga ko iyo nama izaba ku itariki ya 18 Gicurasi 2021 muri Grand Palais Éphémère i Paris ikazitabirwa n’abakuru b’ibihugu, abakuru ba za Guverinoma n’imiryango mpuzamahanga bagera kuri 30, ikazaba imbonankubone no mu buryo bw’iyakure (Video-conference).

Amakuru dukesha ikinyamakuru Jeune Afrique akaba yo anavuga ko Perezida Kagame mu gihe azaba yitabiriye iyo nama azahura na bamwe mu bahoze mu ngabo z’u Ubufaransa mu Rwanda hayati ya 1990 na 1994. Ariko amazina yatangajwe y’abavugwa ko bazabonana nawe usanga yiganjemo abasanzwe bashyigikira ubutegetsi bwe cyangwa abagiye bagaragara bibasira ubutegetsi bw’uwahoze ategeka ubufaransa, Francois Mitterrand. 

Aya makuru ashimangirwa kandi n’ubutumire bw’ukuriye abashyigikiye Perezida Kagame mu Bufaransa wasabye abo bahuje imyumvire guhurira i Paris ku wa kabiri tariki ya 18 Gicurasi 2021 ngo bereke Perezida Kagame ko bamushyigikiye: