Ingabo za RDF muri Mozambique.

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru dukesha ikinyamakuru Africa Intelligence aravuga ko hari itsinda ry’abasirikare bakuru b’u Rwanda ubu bari mu gihugu cya Mozambique mu rwego rwo kwita uburyo hakoherezwa ingabo z’u Rwanda muri icyo gihugu mu gufasha guhangana n’inyeshyamba za kiyisilamu zimaze iminsi zigaba ibitero mu ntara ikize ku mwuka wa gaz ya Cabo Delgado iri mu majyaruguru ya Mozambique aho icyo gihugu gihana umupaka n’igihugu cya Tanzania.

Aya makuru aje asanga kandi urugendo rwa Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi yagiriye mu Rwanda rwabanje kugirwa ibanga n’abayobozi b’u Rwanda, Perezida Nyusi akaba yaratangarije ikinyamakuru byo mu gihugu cye ko ibyamujyanye i Kigali ku itariki ya 28 Mata 2021 ngo ni “ukwigira hamwe na Paul Kagame uko yarwanya iterabwoba“.

Nk’uko Perezida Nyusi yabitangarije Televiziyo ya Mozambike yagize ati : “Twagiranye ibiganiro ku kuntu u Rwanda rugira uruhare runini mu kurwanya iterabwoba muri Afrika yo hagati rufatanije n’ingabo z’umuryango w’abibumbye. Bityo twifuje kumenya uko rubigeraho.”  Perezida Nyusi yakomeje agira ati: “kurwanya iterabwoba ni intambara irwanywa n’imbaraga nyinshi kandi zitandukanye. Twasabye umuvandimwe wacu Perezida Paul Kagame ko twiteguye kwakira inkunga iyo ariyo yose, ariko ntitwifuza ko inkunga yahatirwa abanyamozambike.” 

Si ibyo gusa kuko Umugaba Mukuru w’Ingabo z ’u Rwanda Gen Jean Basco Kazura ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Dan MUNYUZA  bakoreye uruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Tanzania taliki 9 Gicurasi 2021 aho babonanye n’abayobozi bakuru b’ingabo na Polisi bya Tanzania. Ubuntu akaba atabura gukeka ko uru ruzinduko rwaba rufitanye isano n’iyoherezwa ry’ingabo z’u Rwanda mu gihugu gitutanyi cya Mozambique n’ibikorwa bya gisirikare muri Kivu ya ruguru ahari ingabo za Tanzania ziriyo mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye ONU.