Musanze: Amakuru ku muntu wagaragaye ku mashusho asa nk’ushimutwa

Yanditswe na J.L. Ishimwe

Igipolisi cy’u Rwanda cyatangaje ko abapolisi bambaye imyenda ya gisivili bafashe umugabo wari watorotse kasho ya polisi i Musanze, ariko uko uyu mugabo yafashwe byanenzwe n’abantu benshi.

Amashusho yashyizwe ku rubuga rwa Twitter, yafatiwe mu mujyi wa Musanze agaragaza abagabo bane bambaye imyenda ya gisivile bateruye umugabo bamushushubikanya, kandi bamwe muri bo bamukubita ibipfunsi.

Bamushyira mu modoka nayo ifite ‘plaque’ ya gisivile igahita igenda. 

Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bamaganye ubu buryo bwo gufata umuntu, bamwe babwise gushimuta, abandi babihuza n’uburyo hari abantu bamwe baburirwa irengero mu gihugu.

Ntihazwi neza ibyabanjirije aya mashusho, niba abafashe uyu mugabo babanje kumubwira ko ari abapolisi, cyangwa se niba yabarwanyije.

Umunyamakuru wari hafi y’aho aya mashusho yafatiwe yabwiye BBC ko uyu mugabo yafashwe kuwa kane hagati ya saa kumi na saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Mu butumwa bwanditse, Yusuf Sindiheba wari hafi aho ibi biba yabwiye BBC ati: “Icyari giteye ubwoba ni ukuba ntawari wamenye abamutwaye abo ari bo, iyo hamenyekana abamutwaye abo ari bo ntabwo byari kuba bikanganye cyane”.

Kuri Twitter, polisi yatangaje ko uwafashwe muri buriya buryo ari uwitwa Nshimiyimana Jean Pierre “wari watorotse kasho ya Polisi nyuma yo gufatwa akekwaho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge n’ubujura”.

Polisi kandi ivuga ko abapolisi babiri bigaragara ko bamukubise “nabo bafashwe kandi bazahanwa hakurikijwe amategeko”.

https://twitter.com/Rwandapolice/status/1392915865759277061

Umuntu umwe kuri Twitter yanditse ati: “Ibi bintu nyamara mukoresha abantu bambaye civile mukazi bagafata umuntu nkabamushimuse ni bibi pe ninubunyamaswa. Muminsi ishize nabwo byabaye kabeza kuri escalier nabasore bibigango. Muri kuduhahamura nukuri”.

Undi ati: “Turashimira police kubunyamwuga buyiranga. Nibyo ntawuri hejuru y’amategeko bazahanwe hakurikijwe amategeko…

https://twitter.com/Aksa_Clemy/status/1392942100728135680
https://twitter.com/nzideson/status/1393129198831783936

BBC