BIKOMEJE GUHWIHWISWA KO IMIRWANO YABA ICA IBINTU MU KARERE KA NYARUGURU

Yanditswe na Albert MUSHABIZI

Ubushize twabanyuriyemo ku byahwihwiswaga mu gitero cyo ku Ruheru mu Karere ka Nyaruguru cyo kuwa 12 Werurwe 2021; cyaba cyarahanganishije ingabo z’u Rwanda RDF n’umutwe wa FLN urwanira guhirika ingoma ya Kigali. Mu nkuru za kiriya gitero, hari n’amafoto y’imirambo yitirirwaga ingabo z’igihugu cy’u Rwanda RDF, byanyuranagamo ku mbuga nkoranyambaga. Ubu noneho ngo imirwano yaba ikomeje guca ibintu mu Karere ka Nyaruguru. Nk’uko bicicikana ku mbuga nkoranyambaga n’ibinyamakuru bikorera kuri murandasi…

Izo nkuru zikomeje kuvuga ko ngo kuwa gatatu taliki ya 17 Werurwe 2021 indi mirwano itoroshye yaba yarongeye kubera mu Akarere ka Nyaruguru ,Umurenge wa Nyabimata, Akagali ka Ruhinga.  Iyo mirwano yaba yarumvikanyemo urusaku rw’imbunda nini n’into;yatangiye i saa kumi n’imwe n’igice (17h30) irangira i  saa moya n’iminota 15 (19h15). Iki gitero kikaba kije gikurikiranye n’ibindi bibiri nabyo byahwihwishijwe kuwa  26 Gashyantare 2021,  n’icyo kuwa 12/03/2021.

Mu baguye muri iki gitero haravugwa 5 batakajwe n’ingabo z’u Rwanda RDF; ariko ngo FLN uretse no gupfusha, ngo nta n’uwakomeretse ! Naho ku kigendanye n’iminyago, FLN ikaba yarigaruriye amahema yararwagamo n’abo basirikari ba RDF bakubiswe inshuro, bagahungira kure ku bindi birindiro bya bagenzi babo.

Gutara amakuru ku bijyanye n’umutekano mu gihugu cy’u Rwanda biragoye cyane; ahanini kubera ko akenshi inzego z’umutekano zagatangaje ayo makuru, zigendera ku mabwiriza akakaye. Ugasanga hari igihe abashinzwe umutekano nk’ingabo z’igihugu, bashobora kuba mu mirwano n’imitwe ibarwanya; nyamara n’uwagize icyo abyumvaho mu gihugu hagati, akaba atarota rimucika ngo hato ritamukururira akaga.