Biravugwa ko Gen Jack Nziza agiye kongera kuyobora J5

Amakuru agera kuri The Rwandan ava i Kigali mu Rwanda kuri iki cyumweru tariki ya 13 Ugushyingo 2016 aravuga ko Gen Major Jackson Nkurunziza uzwi no ku izina rya Jack Nziza ashobora kongera gutegeka urwego rwa gisirikare rushinzwe ubukangurambaga na propaganda (J5).

Si ubwa mbere uyu mugabo azaba ategetse uru rwego benshi babona ko rwikinga inyuma y’ubukangurambaga ariko mu by’ukuri akazi kabwo ari ubutasi no kuneka abaturage kimwe n’abandi bari mu nzego zishinzwe umutekano.

Mu minsi ishize hari abashakaga gutebya bavuga ko Jack Nziza ategeka J7, mu by’ukuri bashakaga kuvuga ko Jack Nziza yayoboraga akomatanije urwego rushinzwe iperereza mu gisirikare J2 n’urushinzwe ubukangurambaga na propaganda (J5) n’ukuvuga ko J2 uteranyijeho J5 byabyaraga J7.

Si igitangaza kuba ahawe uyu mwanya ahubwo umuntu yagerageza kwibaza ikibyihishe inyuma.

Abasesengura ibibera mu Rwanda twavuganye bemeza ko iri genwa rya Jack Nziza ritaje gutya gusa ahubwo rifitanye isano n’amatora yo mu 2017 aho urwego rwa J5 mu gisirikare ruzakoreshwa cyane nk’uko bisanzwe mu gukora propaganda, gutera ubwoba abaturage, gutekineka mu gutorera abaturage no mu ibarura ry’amajwi….

Frank Steven Ruta

Email:[email protected]