Boniface Twagilimana ari hehe?

Boniface Twagilimana

Yanditswe na Ben Barugahare

Muri iki gitondo cyo ku wa mbere tariki ya 8 Ukwakira 2018, abantu babyutse bumva inkuru ivuga ko Boniface Twagilimana atakiri muri Gereza ya Mpanga I Nyanza. Ibirimo kuvugwa ngo “baba baciye grillage bagasohoka” abapolisi bari benshi hari nabacunga gereza bari kubazwa! Abacungagereza baraye izamu police yabatwaye!

Nk’uko twari twabitangaje mu minsi yashize hakemangwaga icyatumye Boniface Twagilimana yimurwa by’ikitaraganya agasiga bagenzi be bo mu ishyaka rye bari bafunganye muri gereza ya Mageragera kandi bose bafite urubanza mu rukiko rukuru rwa Nyanza, biragaragara nta shiti ko nta kindi cyatumye bamwimurira muri gereza ya Nyanza uretse ikinamico ryo kugira ngo bamwice bitwaje gutoroka.

Andi makuru twamenye ni uko ako kato yari afungiyemo katigeze kicwa urugi kuko abahazi batubwiye ko iyo nzu ubwayo yafungwaga ndetse n’igipangu kigafungwa imfunguzo zikabikwa n’umuyobozi wa Gereza ya Mpanga John mukono cyangwa umwofisiye wabaga waraye izamu, uwari waraye izamu kuri icyi cyumweru ni maneko wa gereza IO CIP Déo Mudacyahwa.

Andi makuru avuga ko ku cyumweru saa kumi n’igice (16:30′) George Rwigamba yari kuri iyo gereza ya Nyanza kandi ko yabonanye na Boniface Twagirimana nyuma yo kubonana nawe yakoresheje inama na John Mukono na Déo Mudacyahwa ababibonye bakavuga ko bakeka ko yabahaga amabwiriza y’uko operation iri bukorwe.

Umwe mu bacungagereza wo kuri gereza ya Nyanza nawe yatubwiye ko hatoraguwe imyenda ya uniform iranga abagororwa inyuma gato y’inzu babagamo. Yemeza kandi ko yumvise komiseri abwira John Mukono ko akazi amuhaye yizeye ko akarangiza neza nk’uko asanzwe abikora.

 

Aimable Murenzi bivugwa ko yatorokanye na Boniface Twagirimana. Uyu Murenzi yari yarakatiwe burundu nyuma yo gushaka kwica umunyamakuru Jean Bosco Gasasira akamuhusha.