Boniface Twagirimana, Visi Perezida wa mbere wa FDU-Inkingi yatawe muri yombi!

Boniface Twagirimana

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Ukuboza 2015 mu gitondo, polisi y’u Rwanda yataye muri yombi Bwana Boniface Twagirimana, Visi Perezida wa mbere w’ishyaka FDU Inkingi nta rwandiko rumufata abamufashe bitwaje!

Nk’uko bitangazwa mu itangazo ishyaka FDU-Inkingi ryashyize ahagaragara mu ijwi ry’umuvugizi waryo akaba na Komiseri ushinzwe ububanyi n’amahanga, Bwana Yusitini Bahunga, ngo Bwana Boniface Twagirimana arashinjwa kuba yaratanze ibitekerezo bye kuri Radio Ijwi ry’Amerika (VOA), akaba yaranengaga uburyo ishyaka FPR riri ku butegetsi mu Rwanda riyoboye igihugu, ndetse akamagana itekinika ririmo gukorwa ku itegeko nshinga n’ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame.

Nk’uko iryo tangazo rikomeza ribivuga ngo Bwana Twagirimana yabanje gufungirwa muri station ya polisi ya Remera, ariko ubu ngo yaba yajyanywe gufungirwa ahandi hataramenyekana!

Mu gusoza iryo tangazo  ishyaka FDU Inkingi riramaganira kure uburyo abanyarwanda bakomeje gucunaguzwa bazizwa gutanga ibitekerezo byabo.

Ku ishyaka FDU Inkingi ngo iri tabwa muri yombi rya Bwana Twagirimana ni imwe mu ntwaro ubutegetsi bw’u Rwanda burimo gukoresha ngo butere ubwoba abanyarwanda kugirango bashyigikire by’amaburakindi itekinika ririmo gukorerwa itegeko nshinga rizashimangirwa na Kamarampaka irimo gutegurwa.

Nabibutsa ko Bwana Boniface Twagirimana asanze mu buroko abayobozi n’abayoboke benshi b’ishyaka rye barimo Madame Victoire Ingabire, Perezida na Bwana Sylvain Sibomana, umunyamabanga mukuru!

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Céléstin Twahirwa yatangarije Radio Ijwi ry’Amerika ko ari bo bataye muri yombi Bwana Boniface Twagirimana ngo aryozwe ibyaha yakoze! Ariko nta byinshi yatangaje kuri ibyo byaha.

Email: [email protected]