BURUNDI, IMIRYANGO Y’ABAPFANYE NA PREZIDA NTARYAMIRA, IRASABA IMPOZAMARIRA

Yanditswe na Albert Mushabizi

Mu nkuru dukesha Ijwi ry’Amerika, Umunyamakuru Eloge Willy KANEZA yatangaje ko; Ishyirahamwe ry’Imfubyi n’Abapfakazi b’Abaministri babiri bapfanye na Prezida Cyprien NTARYAMIRA mu 1994, risaba ibihugu by’inshuti z’u Burundi  kugira icyo bikoze kugira ngo amaperereza akorwe ku icyateye kwicwa kwabo!

Abasizwe na ba Nyakwigendera kandi baranasaba impozamarira, kubera ko indege baguyemo yari ifite ubwishingizi. Baranahamagarira, na none, Leta y’u Burundi, gushakira imirimo imfubyi za ba Nyakwigendera. Abo ba Ministiri bapfanye na Prezida Cyprien NTARYAMIRA ni : Bernard CIZA na Cyriaque SIMBIZI.

Mu itangazo iryo shyirahamwe ryashyize ahagaragara kuri uno wa mbere ;basobanuye ko urupfu rw’aba banyacyubahiro rwababaje bitavugwa imiryango yabo by’umwihariko, utaretse n’Abarundi muri rusange. Icyo gihe hakaba hari hashize amezi atandatu gusa ;hishwe n’umukuru w’igihugu Melchior NDADAYE, wari watowe mu buryo bwa Demokarasi. Nyakubahwa Merchior NDADAYE akaba yarishwe, mu ihirika ry’ubutegetsi ryo kuwa 21 Ukwakira 1993.

Abasizwe na ba Nyakwigendera, bakaba basaba cyane cyane ibihugu bicuditse n’u Burundi, intwererano yose ishoboka ;kugira ngo urubanza rwerekeranye n’iki kibazo rube nta yandi mananiza. Kuwa 5 w’icyumweru gishize, Bwana Prosper NTAHORWAMIYE, Umuvugizi wa Leta y’u Burundi, yahamije ko iki kibazo kiraje ishinga Leta avugira.

Cyprien NTARYAMIRA, wapfuye ku myaka 39 gusa, we na Prezida Merchior NDADAYE yari asimbuye, nibo baprezida b’abahutu gusa bari bamaze kuyobora igihugu cy’u Burundi, mu mateka yacyo. Yari yagiye ku butegetsi kuwa 5 Gashyantare 1994. Akaba yaraguye mu ihanurwa ry’indege ya Prezida HABYARIMANA w’u Rwanda ;ubwo bavaga mu inama, i Arusha muri Tanzania.