UGUFATANA MU MUGONGO KW’ABANYARWANDA MU GIHE CY’ICYUNAMO KUBANGAMIRWA N’INYUNGU ZA FPR/RPF IKORESHA JENOSIDE NK’ITURUFU YA POLITIKI.

Yanditswe na Albert MUSHABIZI

Jenoside nk’ibyago byagwiririye Abanyarwanda bose mu w’1994; yaje kuba iturufu ikomeye ya politiki Leta ya Kigali yubakiyeho. Iyi turufu niyo nkoni ikubitishwa uwo ari we wese uhirahiye kubona ibintu; mu buryo buhabanye n’imirongo ya Kigali. Abanyarwanda mu moko yose, ndetse n’umunyamahanga ugize aho atabyumvise kimwe na Leta ya Kigali, iyi nkoni iba ibanguye; kumuhonda yihanukiriye.

Nyamara kandi iyi Jenoside yayogoje u Rwanda mu gihe cy’amezi atatu, biragoye ko wasanga hari umunyarwanda utarayiburiyemo uwe; n’ubwo itahekuye bose ku rugero rumwe! Iyo igihe cyo kwibuka kigeze rero, hibukwa abanyarwanda bo mu bwoko bumwe, bw’Abatutsi! Abahutu n’abatwa bahekuwe muri iki gihe, bo bazemererwa kwibuka ryari !?

 Iyi Jenoside yabaye mu gihe hariho kandi imirwano, ihanganishije izahoze ari ingabo z’igihugu (FAR), n’izahoze ari inyeshyamba za RPA/APR. Ibice bimwe by’igihugu byiganjemo amajyaruguru, ndetse n’uduce tw’umujyi wa Kigali, byari mu maboko y’inyeshyamba. Ibice bindi by’igihugu nabyo byari mu maboko y’izari ingabo z’igihugu icyo gihe. Muri ibi bice byombi habaye ubwicanyi bw’agahomamunwa. Abacikacumu b’ibice byombi babara ibyabashyikiye! Gusa abari mu bice byigaruriwe n’inyeshyamba, ntibemewe kuvuga ibyababayeho ku mugaragaro; kubera ko baba bashinje ubwicanyi izahoze ari inyeshyamba, ubu ziyoboye igihugu.

Amoko yose yariciwe mu bice byombi by’igihugu byari mu maboko y’ingabo zari zihanganye

Uko Abatutsi barimburwaga n’abicanyi biganjemo abahoze ari Interahamwe mu gice cyari mu maboko y’izahoze ari Ingabo z’u Rwanda (FAR); ni nako Abahutu barimburwaga mu gice cyari cyigaruriwe n’izahoze ari Inyeshyamba za RPA/APR, ubu ziyoboye igihugu. Abahutu n’Abatwa n’abo bagiye bicanwa n’Abatutsi, kubera ko babahishe, kubera ko basanzwe hamwe, cyangwa se bitwa ibyitso by’umwanzi kubera ibitekerezo byabo bya politiki; mu gice cy’igihugu cyari mu maboko ya FAR. Abatutsi na  none kandi bagiye bicirwa mu gice cy’igihugu cyari cyigaruriwe n’Inyeshyamba za RPA/APR; kubera ubwicanyi bwo mu kivunge bwo guhotora igihumeka cyose, no kuba basanzwe mu ngo z’Abahutu aho bari bihishe, batinya ko ubwicanyi bwari bubibasiye mu gice cy’igihugu kindi, nabo bwabashyikaho!

Amaraporo menshi y’impuguke z’umuryango w’Abibumbye, ndetse n’ay’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu; akaba atarahwemye gushyira ku mugaragaro ubwicanyi bwakozwe n’izahoze ari inyeshyamba za RPA/APR, ubu ziyoboye igihugu. 

Michael Andrew HOURIGAN, Umunyamategeko ukomoka muri Australia, yari umugenzuzi wa TPIR, rwa Rukiko rwashyiriweho kuburanisha imanza za Jenoside yo mu Rwanda i Arusha muri Tanzania. Abisabwe n’Umushinjacyaha Mukuru muri urwo rukiko, Bwana Richard GOLDSTONE, yakoze ubushakashatsi, agaragaza mu 1996, uruhare rw’Inyeshyamba za RPA/APR mu guhanura indege, akaba ari amabanga yamenewe, n’abahoze muri izo nyeshyamba bari bakiri mu gisirikari cy’igihugu cya RDF.

Ba Madame Louise ARBOUR ndetse na Carla Del PONTE, nabo bayoboye uru rukiko ntibahwemye gusaba ko rwaburanisha n’ibyaha by’ubwicanyi ndengakamere byakozwe n’Inyeshyamba za RPA/APR aho zagiye zinyura hose zije gufata igihugu; ahubwo ku kibaba cy’ibihugu by’ibihangange, bikabaviramo kwirukanwa ku mirimo yabo. 

Ibyegeranyo by’Abashakashatsi nka Gerson ku bwicanyi bwakozwe hagati ya Nyakanga na Nzeri 1994, icya Robert GARRETON ku bwicanyi bwakorewe abahutu mu mashyamba y’icyahoze ari Zaire, ubw’abanyamakuru ba CNN ku bwicanyi bwakorewe abahutu bari mu nkambi i Kibeho, ndetse na Mapping Report yagaragaje ko ibyo KAGAME n’ingabo ze bakoreye Abahutu n’Abanyekongo byakitwa Genocide; bihamya ko FPR itishe abahutu ikiri ku rugamba gusa, ahubwo yakomeje no kubatsemba imaze gufata igihugu.

Umubare w’imibiri iri mu nzibutso za Jenoside urenga kure cyane Abatutsi bishwe muw’1994

Iki kibazo kizwi na benshi mu Banyarwanda, nacyo ni ikindi kimenyetso simusiga ko Abahutu n’Abatutsi bazi neza ko mu nzibutso harimo amoko yose! Ntibikiri ibanga rwose ko, mu guhisha ibimenyetso by’ubwicanyi bwakozwe n’Inyeshyamba za RPA/APR, hatabururwa n’ibyobo rusange byarunzwemo abahutu, maze bakajya gushyingura mu nzibutso zahariwe Abatutsi. Hari n’aho byagiye biteza ikibazo, Abatutsi bakanga ko iyo mibiri ishyinguranwa n’ababo; bavuga ko ababiciye batashyinguranwa n’ababo!

Iyo hamwe bayanze gutyo iyoberezwa ahandi; bityo bityo ikaba yazabasha no gutwikwa mu ibanga. Hakaba n’izindi nzibutso bizwi neza n’abazituraniye ko hashyinguye abataburuwe bishwe nk’Abatutsi n’abataburuwe bishwe nk’Abahutu; maze nyuma yo kwihanangirizwa bakabiceceka bakabitwara uko !

Biranahwihwiswa ko uteranyije imibare y’imibiri iri mu nzibutso z’umujyi wa Kigali wonyine; umubare usumbaho gato uw’abaturage bose bari batuye mu mujyi wa Kigali mu 1994!

Byaba biri mu nyungu z’Abatutsi kubuza abahutu n’abatwa kunamira ababo ?

Igisubizo ni oya; kubera ko n’ikimenyimenyi hariho abatutsi bamwe babivuga ku mugaragaro, ndetse hakaba n’abandi batutsi babivuga bucece, byo gutinya kugirirwa nabi na Leta iriho. Ikindi kimenyetso simusiga, ni uko ishyirahamwe IBUKA BOSE, RENGERA BOSE rikorera hanze y’u Rwanda, ritegura icyunamo cyibukira amoko yose hamwe; kandi kikanitabirwa n’amoko yose nta mususu. Itariki iki cyunamo gitangiriraho y’iya 6 Mata nayo; ituma Leta ya Kigali ibamagana ibita Abahakanyi ba Jenoside, kubera ko iba ivuga ko baba bashyiramo n’abaguye mu ndege, ndetse n’Abanyapolitiki b’Abahutu bishwe muri iryo joro.

Mu nganiriro z’Abahutu n’Abatutsi babanye neza; nabo ntibabura kubihurizaho, bakaba bakiyicarira hamwe mu ibanga, bakibukira hamwe, bagasangira izimano, bagasabira hamwe mu isengesho abahitanywe na Jenoside y’1994 nta vangura!

Mu ibyabaye intandaro yo guhotora Umuhanzi Kizito MIHIGO, ni indirimbo “Igisobanuro cy’Urupfu” yakanguriragamo Leta ya Kigali, kwemerera amoko yose kwibuka no kuririra ababo; kubera ko urupfu ari nk’urundi!

Mu buryo bwa bucece Abahutu n’Abatutsi badaheza inguni bafatana mu mugongo kuko bazi neza ababateje Jenoside ya 1994.

Ibintu byaje kudogera aho abahoze ari ingabo za RPA/APR batangiye gushyirira hanze ko ingabo barimo uretse no kurimbura aho zanyuraga hose; ngo zaba zari zinafite akaboko muri Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu gice cyari mu maboko ya EX-FAR. Igitabo cya Major Abdoul RUZIBIZA kibiva imuzi. Ngo haba hari abatekenisiye ba FPR/RPF bavaga muri CND, ahari za ngabo 600, zari zigenewe kurinda abanyapolitiki bagombaga kuza muri Guverinoma y’inzibacyuho yaguye; nyuma yo gusinya imishyikirano ya Arusha; bazaga ku mabariyeri bambaye ibitenge by’Interahamwe kwica Abatutsi no kwanika imirambo mu mihanda, ngo bibere akabonabose ko mu Rwanda ubwicanyi bubiyogoza. Umucurabwenge wa RPF/FPR, Bwana Tito RUTAREMARA nawe yiyemereye ko mu maselire menshi yari mu Rwanda, bari bafitemo Abatekinisiye.

 Muri Filimu “Rwanda, Untold Story” yabaye intandaro yo gufungirwa iminara kwa BBC mu Rwanda; Genera Kayumba NYAMWASA wari ushinzwe iperereza ku rugamba, akanafatwa nka nimero kabiri kuri KAGAME yiyemereye ko, ihanurwa ry’indege yari itwaye Prezida HABYARIMANA, ari yo mbarutso ya Genocide. Anemera ko ari icyemezo cyafashwe na KAGAME ubwe, yarabibujijwe n’abo bayoboranaga urugamba; kubera ko babonaga kwaba ari “ukurasira umwambi ku byatsi byumye” nk’uko yabigereranyije mu magambo ye. Ngo nta kabuza KAGAME yafashe icyemezo cyo guhanura indege, azi neza umwuka mubi uri hagati y’amoko mu gihugu; anazi neza ko Abatutsi bari bukuremo ingorane zikomeye.

Hanagiye hanze kandi amabanga y’ukuntu ubusabe bwa EX-FAR bwo kuzana ingabo z’amahanga zirinda abaturuge bicwaga, kubera ko EX-FAR yo yari ihanganye n’umwanzi; bwaburijwemo na KAGAME, hanamenyekana intumwa zagiye muri icyo gikorwa ari zo Claude DUSAIDI na Gerard GAHIMA.

Imyitwarire ya Leta ya KAGAME ku bacikacumu b’Abatutsi, ndetse no kugaragaza ko ibona Jenoside nk’intwaro yo kwiharira ubutegetsi no kuyicuruza ngo yibonere ibifaranga; byatumye Abayicitse ku icumu b’Abatutsi nabo baratangiye kuvugira mu matamatama ko ari ikimenyetso cy’uko yayigizemo uruhare. Abamuhungiye kure bo ntibatinya no kubivuga ku mugaragaro !