Busingye ushinjwa iyicarubozo no guhohotera ikiremwamuntu yemejwe nka ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza

MInistre w'ubutabera n'intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Leta y’ u Bwongereza yemeje ko Johnston Busingye azahagararira u Rwanda muri iki gihugu, bwirengagiza impuruza yatanzwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu igaragagaza uruhare rw’uyu mugabo mu iyicarubozo no guhohotera ikiremwamuntu byakorewe Abanyarwanda batandukanye.

Uhagarariye Ubwongereza mu Rwanda, Omar Daair, ku wa gatanu tariki 19 Werruwe 2022 yabwiye itangazamakuru ko Leta y’igihugu cye yarangije kwemera ko Jonston Busingye aba ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza.

Iki cyemezo gifashwe amezi atatu mbere yuko Kigali yakira inama ya Commonwealth iteganijwe ku ya 20 Kamena 2022.

Omar Daair yavuze ko Busignye azagera i Londres mu gihe cya vuba, kuko ibihugu byombi biri mu myiteguro ya CHOGM(Inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma z’ibihugu bivuga icyongereza.

Avuga ku gutinda kwemeza Busingye nk’uhagarariye u Rwanda mu bwongereza, Omar Daair yavuze ko atatanga ibisobanuro birambuye kuri iki kibazo, ariko ngo igisubizo nuko “byemewe. Dutegerezanyije amatsiko ko uhagarariye u Rwanda agera mu Bwongereza, kandi abo dukorana bategerezanyije amatsiko gukorana na guverinoma y’u Rwanda mbere ya CHOGM.”

Fondasiyo Lantos yari yasabye Ubwongereza kwanga ko Busingye akandagiza ikirenge muri icyo gihugu

Muri Nzeri 2022, Fondasiyo ya Lantos iharanira uburenganzira bwa muntu n’ubutabera, yasabye Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubwongereza kutemera Ambasaderi u Rwanda wari uherutse gushyiraho ngo aruhagararire mu Bwongereza.

Fondasiyo Lantos, ifite ikicaro cyayo hano i Washington, yatunze agatoki Johnson Busingye, imushinja guhohotera uburenganzira bwa kiremwamuntu ikanasaba ko yakorwaho iperereza.

Icyo gihe, Perezida wa Fondasiyo ya Lantos, Madame Katrina Lantos yandikiye Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubwongereza, Dominic Raab.

Ashingiye ku bimenyetso bigaragara, Madame Lantos yashimangiye ko Ambasaderi Johnson Busingye yagize uruhare rukomeye mu ishimutwa rya Bwana Paul Rusesabagina, mu mpera z’ukwezi kwa munani muri 2020. Paul Rusesabagira agereranywa nk’intwari mu bikorwa byo kurengera ubuzima bwa benshi muri Filime Hotel Rwanda.

Mu gihe Paul Rusesabagina yashimutwaga akanafungwa, Busingye yari Ministiri w’Ubutabera mu Rwanda akaba ari we wayoboye igikorwa cy’ishimutwa n’ifungwa rye.

Busingye wahoze ari Ministiri w’Ubutabera mu Rwanda yiyemereye ku mugaragaro ko Guverinoma y’u Rwanda ari yo yishyuye indege yanyereje Rusesabagina ikamujyana i Kigali atabizi kandi atanabishaka.

Ibi Busingye yabivuze mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya Al-Jazeera mu kwezi kwa kabiri muri uyu mwaka wa 2021. Ibyo Busingye yiyemereye we ubwe birerekana mu buryo bweruye ko habayeho ubufatanyacyaha mu kagambane ku ishimutwa rya Paul Rusesabagina.

Fondasiyo Lantos ihereye kuri ibyo bimenyetso simusiga, yasabye Leta zunze Ubumwe z’Amerika, mu buryo bukurikije amategeko gusabira ibihano Busingye mu rwego rw’ubukungu no kubuzwa kwinjira muri Amerika.

Ibi ni ibihano bifatirwa abantu bagize uruhare rwo guhohotera ikiremwamuntu. Ibi bihano kandi bireba ukuriye ibiro by’Urwego rukuru by’Ubugenzacyaha RIB, mu Rwanda.

Ubu butumwa bwoherejwe no mu butegetsi bw’Amerika bwagaragaje uruhare aba bagabo bombi bagize mu ihohoterwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kandi ko bagomba kubiryozwa. Ubutumwa nk’ubu kandi bwohererejwe igihugu cy’Ubwongereza ariko kugeza n’ubu nta leta n’imwe muri izo yagize icyo ikora mu gushyiraho ibihano.

Tariki ya mbere Nzeri 2021, ni bwo Perezida Paul Kagame yahinduriye imirimo Busingye wayoboraga ministeri y’Ubutabera amugira Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza. Nta mpamvu n’imwe yatangajwe kuri izi mpinduka.

Twabibutsa ko Busingye ashinjwa no kugira uruhare mu bikorwa by’iyicarubozo ryakorewe umuhanzi Kizito Mihigo n’izindi mpirimbanyi za politike zitandukanye.