Butera Knowless ugiye gukora ubukwe vuba na Clement, aratwite

Mu mugoroba wo kuwa Kane tariki 26 Gicurasi 2016, nibwo Ishimwe Clement yambitse impeta umukunzi we Butera Knowless bahita banatangaza imbere y’inshuti zabo za hafi ko bazakora ubukwe vuba, andi makuru yizewe Ikinyamakuru Ukwezi.com cyabashije kumenya akaba ari uko Knowless atwite.

Butera Knowless na Ishimwe Clement ntibaratangaza amatariki y’ubukwe bwabo ndetse ntibaranasohora impapuro z’ubutumire n’ubwo biri hafi, ariko ibirori by’ubukwe bwabo bizaba muri Kanama uyu mwaka, cyane ko ubu bukwe bwabo, bugomba kuba mu minsi ya vuba Knowless atarabyara.

Inkuru itambuye>>