Yanditswe na Albert Mushabizi
Pahulo Prezida mu bushishozi bwe, yateye imboni u Rwanda ayoboye; yihishurira ko rugeze mu bihe bibi Pahulo Mutagatifu Intumwa yahanuye! Nibwo yiyemeje kuba Pahulo nyakuri, akareka kuba Sawuli nk’uko twari dusanzwe tumuzi! Twaramubonye mu minsi mike ishize, kuwa 06 Ugushyingo 2021, yagiye gushyigikira umupfakazi wari wacyuje ubugeni bw’imfubyi ye. Mu musango w’igifura, ubwo bukwe akaba yarabutayemo ibaba, maze imfura zitererayo utwatsi, naho twe abambari tumuvugiriza induru, za mpundu ahorana! Ni ku gicumbi cy’urugo rw’Intwari RWIGEMA wagize KAGAME icyo ari cyo uyu munsi, RWIGEMA nawe wari waragizwe icyo yari cyo na MUSEVENI, MUSEVENI nawe wari waragizwe icyo yari cyo na NYERERE… NYERERE nawe ntiyari umugabo ugerwa kuri nyina, bivuze ko yari yaragizwe icyo yari cyo n’abandi bagabo! Ni nk’uko Philippe MPAYIMANA nawe, aherutse kugirwa icyo yagizwe cyo, na Prezida KAGAME!
Bityo rero, ejo Abanyarwanda ntitukumve MPAYIMANA yidoga, ngo umwanya wo hejuru wo muri Minisiteri yawugejweho n’ibirungo bye! Ibirungo yakubukanye i Burayi mu ruganda rwabyo, aho yahoze yikorera amakarito! Hagamijwe kurunga Dr J.D. BIZIMANA umugabo ubishye! Ni uko njye mbibona umwana w’umutwa, n’umwana w’umuhutu “Babukaranze-ndi-munsi-y’-urujyo” yabivuze uko [kuva ku munota wa 45’40”-47’00, 47’50”-48’44”], yewe n’umwana w’umututsi “Aho-kuryamira-ukuri-nzaryamira-ubugi-bw’-intorezo” nawe abyandika uko [ibika 8 byose biheruka]! Uko turi amashyiga atatu ashyigikiye u Rwanda turabihamije, maze urabe wumva birenge ni wowe ubwirwa, aho ga “Katabirora” jya uvuga uziga [ijambo ryose]!
Umugabo ubishye Dr JD BIZIMANA, yabuzwa n’iki kubiha ko haryoha imfura mu mico iboneye mu bandi, we akaba yarahisemo kwibera umutindi!?
Ministri Dr JD BIZIMANA, uriya mukibona mu kwezi kwe kwa buki na Prezida KAGAME, ntiyahoze abishye uko ari kuriya; yari umugabo w’imfura bitavugwa! Urwango yanga abahutu muri rusange, n’impirimbanyi z’abatutsi nka Kizito, Karasira na Idamange, batarya iminwa bavuga ukuri k’ugufatwa bugwate kw’abacitse ku icumu rya Jenoside ya 94 na FPR-I; ni ayanda, mbega ni ibyo yihangishijeho bya mpemuke ndamuke! Mpemuke ndamuke bya mutima muke, kubera ko impamyabushobozi ye, n’ubuhanga n’ubukerebutsi byamuranze ku ntebe y’shuri, akorera impamabumenyi y’ikirenga (PhD), byajyaga kumugira icyatwa mu ingeri y’ubumenyi y’ubushakashatsi mu isanamitima byagangahura u Rwanda. Mu ibaruwa yandikiwe na mugenzi we bicaranye ku ntebe y’ishuri; yamubajije niba koko bishoboka ko BIZIMANA imfura akaba n’inshuti ye magara bakiri ku ishuri, yahindukamo BIZIMANA, umutindi wokamwe n’ubugome ndengakamere, muri Leta yimitse iyo migirire y’urukozasoni!
Mu nkuru dukesha BBC, hagaragaramo ko Abanyarwanda benshi, batiyumvisha ukuntu, Minisiteri ifite inshingano ikomeye y’ubumwe bw’Abanyarwanda; ihabwa umugabo w’imico mibi y’amacakubiri bene kariya kageni. Naho impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu Joseph MATATA, we ntiyajijinganyije ko mu bice byose (amoko yose) bigize Abanyarwanda, nta na kimwe cyibonamo J.D. BIZIMANA; kubera imvugo cyangwa inyandiko z’urwango gaheza yanga ubwoko bw’abahutu muri rusange, n’abatutsi bamwe na bamwe bagerageje kunenga ubutegetsi bw’igitugu bwa Kigali. Nyamara ubu bwoko bw’Abahutu yanga urunuka by’akamama, muri ya baruwa yandikiwe na mugenzi we, ngo BIZIMANA akiri i buntu atari yajya i buzimu; yahoraga ashimagiza ubwoko bw’abahutu, ko bwamureze, bukamufasha mu bihe by’ubupfubyi n’ubukene by’amabyiruka ye. Si no mu mabyiruka gusa, kubera ko ubu bwoko yabubayemo kugeza bumushyingiye umugeni ubukomokamo; uyu nawe BIZIMANA akaza kumusendera ubwoko bwe, ubwo yiyemezaga kujya gukamisha ingoma ihembera urwango mu banyarwanda!
Iyo isari yasumbye iseseme…
Mu mbwirwaruhame ya Prezida KAGAME, ubwo yiteguraga amatora aherutse muw’2017, aho yari ataramanye n’Intore; twamwumvise yishongora ku bakandida ku mwanya wa Prezida wa Repubulika, Diane RWIGARA, na Phillipe MPAYIMANA! Muri iyi mbwirwaruhame yakunze kugaruka ku muntu, ushaka kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu kandi yikorera ama”boxes”, cyangwa se amakarito mu mivugire itavanga indimi! Iyi ncyuro yo kwikorera amakarito, nta wundi yayerekezagaho, atari umukandida Philippe MPAYIMANA!
Iyi ncyuro yaje no kuvamo intero y'”abikorezi b’amakarito”, bisobanuye abakora imirimo yagaragara nk’iciriritse, uramutse uyigereranya n’imyanya ya politiki yo hejuru igabirwa abarehejwe na FPR-I, ngo batahuke mu gihugu. Abanyarwanda bo hanze y’igihugu byo gutebya, bahwanisha “kwikorera amakarito” no kujya ku murimo, mu biganiro byo mu buzima bwa buri munsi! Prezida KAGAME nawe akaba atarapfuye kuyivuga adafite aho ayikomora; kuko yayadukanye, ayikomoye mu nkuru y’Ikinyamakuru Rushyashya.net. Iki kinyamakuru cy’inzego z’ibanga za Kigali, kizwiho gushira isoni mu mvugo nyandagazi, no gucurira Abanyarwanda ibyaha, bateguza ngo nibatangira guterwa ijanja, bizitwe ko ibyabo n’itangazamakuru ryari ryarabikandagiye, rikanabyandikaho.
Nguwo MPAYIMANA wasuzugurwaga nkana, n’abamureheje, ngo azaze guhesha amatora ya Prezida ya 2017, umugisha w’uko ari amatora arimo uguhangana kw’abakandida, aho kuba ay’umukandida umwe wakumiriye abakandida bose bashobora kumwereka igihandure; aragabiwe! MPAYIMANA umuhanga mu ndimi n’ubuvanganzo, umwanditsi w’ibitabo n’umunyamakuru. Umugabo uzwi ku dushya twinshi turimo guheka abana, kugenda ku ipikipiki agiye ku biro bya Komisiyo y’amatora ari umukandida ku mwanya wa Prezida. Umugabo wononewe “meeting” yo ku Gisenyi akabura n’uw’imbuzakurahira witabira, maze akabwira imbwirwaruhame intebe ziriho ubusa. Umugabo ukunze kwibasira impirimbanyi n’abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta, nka Victoire Ingabire UMUHOZA abaziza kutabyumva kimwe na Kigali…
Impanuro kuri Phillipe MPAYIMANA, ugiriwe icyizere mu nshingano nshya, zo gutanga umusanzu wo kubaka igihugu cye muri Minisiteri nsha y’Abumwe bw’Abanyarwanda…!
Umuhana ajyayo ntumuhana avayo! Kubera ko iyo ho ntibavayo, iyo ibirungo byawe bitabyaye umusaruro, ucirirwa muri Gereza nini idasakaye, ihanze u Rwanda uko ruterwa inkingi. Impapuro z’inzira bakazigufasha, ngo ejo utavaho ushyugumbwa; bikazarangira uvuze akari i murori, ubwo uzaba uganirira abandi uko wakize inkuba! Aho ga uba wabaye umunyamugisha, warokotse gereza nto y’inkuta enye zegeranye, cyangwa se uburwayi bw’igikatu buhutiraho, impanuka z’agatangaza zitarokokwa ntubaze, amayobera y’ukwiyahura…! Mwana wanjye MPAYIMANA, dore ugiye iw’abandi, haravuna ntihunga; ntiwibeshye ko ugiye iwanyu nk’uko byagashushe! Ugabanye ubikwiye warabiharaniye, ntuziyuha akuya, ikivi cyawe uri umuteguro, umurikira amahanga igihugu gisangiwe na bose!
Burya bumenyi wahawe ku ntebe z’ishuri zitandukanye, ntuzabukenera! Guverinoma ugiye gukorera igizwe n’ebyiri zunganirana, imwe y’ikuzimu itagaragara, n’indi y’imusozi igaragarira bose! Uzakorera mu iy’imusozi nk’uwashyizweho n’iteka ryasohotse mu igazeti ya Leta; wambikwe ubutware bw’icyitiriro, unigirize amakaruvati, imodoka nziza, intaho itagira uko isa, ibyicaro byiza mu mihango yose y’ubuyobozi bw’igihugu…. Ariko kandi uramenye! Ntuzibagirwe ikiguhatse ngo urebe imandwa yawe igitsure! Imandwa yawe ni Marayika murinzi, ukomora ubumarayika kuri Marayika Rusifero, wirukanwe mu ijuru agacirirwa ku isi! Azaba mu ishusho y’umukozi usanzwe ukorera bugufi bwawe, wakabaye ari wowe umutegeka muri byose; ariko k’ubwo kuba we ari muri ya Guverinoma y’ikuzimu, uzamwumvira muri byose! Ntuzagire icyo ukora na kimwe utamubajije, kandi uzumvire buri kimwe azagutegeka, n’aho cyaba gihabanya n’umutima-nama wawe! Ni uko zitambwa mu rwa Gasabo, ntuzahirahire utekereza ni “sakirirego”! abakwiye gutekereza bazabyikorera, bagusunikire amabwiriza! Kirazira kunenga utabitumwe, kirazira gushima utabitumwe; uzibereho nk’igishusho kinigirije karuvati, uzakamirwa na mwene Rutagambwa n’ingoma ye, n’ibyegera bye, ndakurahiye!
Rwa rufaransa rwawe, wahoze ududubiza, ukarwandika mu igitabo kitagira uko gisa, ngo isi yose ikunde imenye ukuri, kuri Jenoside yakorewe abahutu mu icyahoze ari Zayire; ntirukenewe mu mirimo yawe ya buri munsi! Niwumva urukumbuye uzaruciragure ku mbuga nkoranyambaga, usingiza intore izirusha intambwe, utoteza Abanyarwanda baharanira uburenganzira bwabo, ushimagiza imigambi ruvumwa ihotora Abanyarwanda, mu murongo wa FPR-Inkotanyi! Mwana wanjye MPAYIMANA, dore aho wahereye ushegera gukamisha kwa Biryuwiziritse; ariko kandi ngufatiye iry’iburyo, uzahahe uronke mugabo wa mama!