Kimwe mu byaha byashinjwe Cyuma ntikikiba mu mategeko y’u Rwanda kuva muri 2019!

Umunyamakuru Niyodusenga Dieudonné uzwi no ku mazina ya Cyuma Hassan

Yanditswe na Ben Barugahare

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Ugushyingo 2021, ubushinjacyaha mu Rwanda bwatangaje ko bujuririye urubanza Urukiko rukuru rwahamijemo ibyaha Cyuma Hassan.

Bubicishije ku rubuga rwabwo rwa twitter bwagize buti:

“Ubushinjacyaha bwajuririye urubanza Urukiko Rukuru rwahamijemo ibyaha Niyonsenga Dieudonné. Impamvu y’ubujurire bwa kabiri ni ukugira ngo hakosorwe kuba yarahamijwe icyaha cyo gukoza isoni abashinzwe umurimo rusange w’Igihugu kandi icyo cyaha cyaravanywe mu mategeko mu 2019”

Mu gusoza ubwo butumwa ariko ubushinjacyaha buvuga ko ibindi byaha bigumaho aho bwagize buti:

“Ubushinjacyaha busaba ko hagumaho ibindi ibyaha 3 yahamijwe ndetse n’ibihano.”

Nabibutsa ko Urukiko Rukuru rwakatiye Cyuma Hassan igifungo cy’imyaka irindwi no gutanga ihazabu ya miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda. Ni nyuma yo kumuhamya ibyaha bine birimo icyaha cyo gukora no gukoresha impapuro mpimbano, icyaha cyo kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru, icyaha cyo gusebya abayobozi n’icyaha cyo gutambamira imirimo yategetswe, ibi bikaba bifitanye isano n’aho yashyamiranye n’inzego z’umutekano mu gihe zagenzuraga iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda covid-19 muri Mata 2020 mu gihe cya Guma mu Rugo.

Niyonsenga yigeze gufatwa arafungwa muri Mata 2020 ariko agirwa umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ku byaha yari akurikiranyweho. Icyo gihe Ubushinjacyaha bwahise bujuririra mu Rukiko Rukuru umwanzuro wari wafashwe wo kumurekura no kumugira umwere.

Iri fungwa rya Cyuma ryaje nyuma y’ikimeze nk’inkubiri ku mbuga nkoranyambaga aho abashyigikiye Leta bamwibasiye karahava, uretse ibitutsi banasabaga ko yatabwa muri yombi. N’ubwo Cyuma yize itangazamakuru, akanakorera ibitangazamakuru byinshi harimo n’ibya Leta ndetse akajya no mu ngando y’abanyamakuru, urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda (RMC) rwanditse ibarwa ruvuga ko rutamufata nk’umunyamakuru nyamara mu myaka ishize yarahoranye ikarita y’uru rwego nyuma ikaza kureza igihe kandi igihe yafatwaga mu 2020 akaba yari yarishyuye amafaranga y’ikarita ariko atarayihabwa dore ko yanagaragaje inyemezabwishyu.

Kuri benshi bakurikiranye iki kibazo ntabwo bashidikanya ko gufunga Cyuma byakozwe mu rwego rw’umugambi mugari wa Leta y’u Rwanda wo gucecekesha itangazamakuru ryigenga rikorera imbere mu gihugu rivuga ibitagenda dore ko hari hashize iminsi mike n’undi munyamakuru w’igitangazamakuru Umubavu, Théoneste Nsengimana nawe atawe muri yombi we n’abarwanashyaka 7 b’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, DALFA-Umurinzi rya Victoire Ingabire.

 

1 COMMENT

  1. Niyonsenga Dieudonné dit Cyma Hassan est accusé d’avoir fait ceci, cela, de n’être pas journaliste.
    Afin qu’ils puissent se faire objectivement une opinion sur les crimes et délits reprochés à Niyonsenga Dieudonné, les journalistes et juristes rwandais pourvus de sens de justice peuvent-ils éclairer les Rwandais sur les points suivants, le tout au regard des lois en vigueur dans notre pays:
    1/ Quelles sont les faits exacts reprochés à Niyonsenga?
    2/ Quelles sont les condition de fond et de formes pour exercer la profession de journaliste au Rwanda?
    3/ Quelles sont les missions de Rwanda Media Commission (RMC)?
    4/ Quelle est la durée du mandat de dirigeants de RMC?
    5/ Il est dit que le mandat des dirigeants de RMC a pris fin depuis plus de deux ans. Ce qui signifie juridiquement que les actes ou décisions pris par eux sont entachés de nullité pour incompétence caractérisée. Quelle est la situation juridique des dirigeants actuels de RMC? Les actes ou décisions pris par eux sont-ils valides? Dans l’affirmative pourquoi?
    6/ Niyonsenga Dieudonné est-il en possession d’une carte de carte de journaliste? Il a-t-il exercé la profession de journaliste sans être en possession de cette carte?
    7/Quels sont la valeur et les effets juridiques d’une décision ou acte pris par les dirigeants de RMC après l’expiration de leur mandat? Que dit exactement la loi rwandaise?
    8/ Quelles sont les preuves qui ont été produites par l’accusation quant à l’effectivité des faits imputés à Niyonsenga Dieudonné?
    9/ La décision d’emprisonner Niyongenga a-t-elle été prise collégialement par des juges ou par un juge unique? Dans le cas de celui-ci, un juge unique est-il légalement compétent ou fondé pour prendre une décision d’emprisonner sur le champ ou en catimini un accusé?
    10/ Le pourvoi en cassation a-t-il un effet suspensif?
    En application de la loi n°22/2018 du 29/04/2018 portant code de procédure civile, commerciale, administrative et sociale, articles 177 et 178, le silence observée par RMC pour donner suite à la demande formulée par Niyonsenga Dieudonné quant au renouvellement de sa carte de journaliste qui lui a été légalement délivrée par la même autorité administrative qu’est RMC vaut acceptation de la demande et corrélativement le recours hiérarchique exercé par le demandeur est réputé fondé ( à condition que le recours hiérarchique ait été formé dans le délai requis par la loi ci-dessus évoquée). Il peut exercer légalement et sa profession. Si le mandat des dirigeants de RMC a expiré il y a plusieurs années comme il est dit, dans ce cas, ils sont incompétents pour délivrer délivrer la carte de journaliste y compris en cas de renouvellement. Dès lors, la délivrance de cette carte est conséquemment entachée d’illégalité et la carte délivrée n’est conséquemment pas valide. Au vu de l’ensemble des faits, les allégations de l’accusation selon lesquelles Niyonsenga n’est pas journaliste sont dénuées de tout fondement, le tout sous réserve de production de preuve contraire à savoir la réponse négative explicite légalement motivée de RMC à la demande de renouvellement de la carte de journaliste formulée par celui-ci. Aux experts en droit d’éclairer davantage les Rwandais.

Comments are closed.