Cassien Ntamuhanga arahakana ko atagiye kugirwa umuvugizi wa RNC

Cassien Ntamuhanga

Yanditswe na Marc Matabaro

Nyuma y’aho ibinyamamakuru igihe.com na Rushyashya biri hafi y’ubutegetsi bw’u Rwanda bitangaje ko Cassien Ntamuhanga wahoze ari umunyamakuru kuri Radio Amazing Grace agiye kugirwa umuvugizi mushya w’ihuriro nyarwanda RNC, ubwanditsi bwa The Rwandan bwegereye nyirubwite ngo tumenye ukuri kuri ayo makuru.

Mu kiganiro The Rwandan yagiranye na Cassien Ntamuhanga aravuga ko atari Umuvugizi wa RNC kuko ngo ataba no muri uno mutwe wa politiki.

Yagize ati: “Aba banyamakuru bashobora kuba ari abasazi cyangwa banywa ibiyobyabwenge kuko njye ndi UMURYANKUNA, twe rero Abaryankuna dutandukanye cyane na RNC, basubire k’uwabahaye amakuru yabahamije yabapfunyikiye ikibiribiri.”