CFCR-IMVEJURU URAMAGANA IFUNGWA RYA GEN RUSAGARA, COL. BYABAGAMBA NA CPT KABUYE, N’IMIRAMBO Y’ABANYARWANDA IKOMEJE KUREREMBA MU KIYAGA CYA RWERU

             Umutwe w’Ingabo Coalition Forces for Change in Rwanda, CFCR-IMVEJURU, nkuko wabishyize ahagaragara mw’itangazo ryawo rya mbere ryo ku ya 17/01/2014, ni ingabo z’abanyarwanda bose zitagira uwo zivangura nkuko FPR/APR/RDF Inkotanyi ibavangura.

            Bityo rero nk’ingabo zirebera abanyarwanda bose, turamagana akarengane n’urugomo byakorewe General Frank Rusagara, Colonel  Tom Byabagamba na Capitaine Kabuye ubwo bafatwaga mu cyumweru gishize bagafungwa bazira ko batangiye kugira ibitekerezo bitandukanye n’ibya Kagame na FPR ye. Turamagana n’ifatwa n’ifungwa rya Ambasaderi  Joseph Mutaboba na Mary Baine ngo bazira nabo, kimwe na bariya basilikare, ko bajya bavugisha ukuri ku bintu batemera bya FPR Inkotanyi na leta iyobora.

Hashize ibyumweru bitatu gusa umunyamakuru w’ikinyamakuru IGIHE.COM  witwa Jean Pierre Mazimpaka abajije umucurabwenge wa FPR Inkotanyi witwa Tito Rutaremara icyo yabwira impunzi z’abanyarwanda  ziri hanze y’igihugu, maze umucurabwege azishishikariza gutaha agira ati:

“Twebwe turababwira ngo ni batahe, twe igihe twari hanze bari baratubujije gutaha, bo nibaze batahe bakorere igihugu cyabo nta we ubabuza… Nibatahe, niba hari ibitekerezo bafite bindi baze batangire amapariti (amashyaka) batange ibitekerezo byabo bakore, niba bumva tudafite ibitekerezo bimwe ! Bakorere igihugu cyabo. Gusa ni uko bavuga ngo barashaka gutaha, twe gutaha n’imbunda ni uko batubuzaga gutaha. Twe ntitubabuza nibaze, kandi turabemerera ngo baze batangire amapariti yabo batange ibitekerezo, bapiganwe nk’uko abandi bapiganwa. Ubwo se ikindi wabakorera ni iki ?”

None se ko bariya ba General Rusagara, Col. Byabagamba, Cpt Kabuye Ambasaderi Mutaboba na Mary Baine ari  aba FPR bafatwa bagafungwa bazira ko hari icyo banenze  iyo FPR, uwo umucurabwenge Rutaremara yashuka akajya mu Rwanda n’ishyaka rye byamugendekera bite? Si ukunenga leta ya FPR Inkotanyi “ntamenye ikimukubise” nkuko shebuja Kagame yabivuze! Ubu se Madamu Victoire Ingabire uri kwicwa urubozo muri gereza nkuru ya Kigali, ikosa yakoze ni irihe usibye kuba yaragaragaje ibitagenda akabizira? Deo Mushayidi uri kuborera muri gereza ya Mpanga se ikindi azira ni iki usibye kuba atarabonaga ibintu kimwe na FPR yahozemo kuko yari azi amabi yayo?

Me Bernard Ntaganda wagizwe ikimuga ikindi yazize FPR yabwira abanyarwanda ni iki kitari uko yagaragaje imikorerere mibi ya FPR n’akazu kayo?

Ubu se Lt General Charles Kayonga waciriwe mu Bushinwa nyuma y’umwaka ashyizwe kugatebe yazize iki kitari uko yagiriye Inama FPR kureka kugumya kubabaza rubanda nyamwinshi, bakareka ikinamico ryabo ryo  kwibuka? Kimwe na bagenzi be nka Minisitiri Tharcisse Karugarama, Ngoga Martin, Protais Musoni n’abandi bazize ko batabona ibintu kimwe n’abiru ba Kagame byo gukomeza kuniga abanyarwanda?

CFCR-IMVEJURU irasaba abasilikare b’ u Rwanda n’abapolisi kuzirikana  ko “ruriye abandi rutabibagiwe” ko ejo aribo bazaba batahiwe gufatwa bagafungwa ndetse byaba na ngombwa bakicwa nkuko Nyakwigendera  Colonel  Patrick Karegeya yishwe ahotowe. Igisilikare cya RDF n’igipolisi cy’u Rwanda nibakanguke barebere igihugu aho gukorera umuntu umwe (Kagame na FPR ye) maze bakore coup d’Etat  ubundi bahamagare abanyarwanda bari hanze tuze dufatanye twese kubaka u Rwanda rundi rutandukanye n’urwa FPR,  cyangwa se baze badusange aho turi hanze nkuko tutahwemye kubibahamagarira dutangirane ibikorwa byo kubohora u Rwanda kugirango rube mugongo mugari uheka abana barwo bose nta n’umwe ushyizwe ku ruhande. Ntibagomba gutegereza ko tuza kubohoza igihugu kuko niba batitandukanije n’uyu mwicanyi ruharwa Paul Kagame, tuzabafata nk’abafatanya cyaha banze kwifatandukanya n’ingoma mbi ndetse bafatwe nk’abarenze ku nshingano zabo zo kurengera abanyarwanda bafungirwa ubusa, bakicwa bo barebera.

CFCR-IMVEJURU iramagana kandi inahamagarira abanyarwanda bose kwamagana ubuhotozi bukomeje gukorwa n’ingoma mbi ya FPR, tukaba dusaba abanyarwanda aho bava bakagera kutarebera no guhaguruka bakamagana ubu bwicanyi Kagame na FPR ye bakomeje gukorera abatavuga rumwe nabo. Twe nk’abandi banyarwanda bose, ntituzakomeza kurebera ubu bwicanyi, Imirambo ireremba mu kiyaga cya Rweru bigaragarara ko ari iy’abantu bakomeje kuzimira mu mayeli mu Rwanda. Iragaragaza ko Kagame yagambiriye kurimbura ikitwa inyoko muntu ndetse ko adateze narimwe kuzicarana n’abo batavuga rumwe ngo bakorere igihu cyacu. Kurebera ibi biri gukorwa, byaba bigaragaza ko abantu tubaye inyangabirama nk’umwicanyi  Paul Kagame n’ingabo ze. Kuri ikikibazo kandi turasaba ko habaho iperereza mpuzamahanga kugirango ukuri kugaragare maze Kagame na FPR boye gukomeza kubeshya abanyarwanda n’amahanga.

Bikorewe i Savannah, Georgia, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika taliki ya 28/8/2014;

Dr. Gasana Anastase, Umuyobozi n’Umuvugizi wa CFCR-IMVEJURU;

Mr. Mukeshimana Isaac, visi-perezida wa 1 wa  CFCR-IMVEJURU;

Me Mugabo Pascal, visi-perezida wa 2 wa  CFCR-IMVEJURU;

Major Kanyemera Jean Claude, Umunyamabanga Mukuru wa CFCR-IMVEJURU;

General de Brigade Prof Dr. Mupenzi Jean de la Paiix, Umugaba  Mukuru w’Ingabo CFCR-IMVEJURU.