Gen Rusagara na Col Byabagamba imbere y'urukiko

(Photos/E BIRORI/UMUSEKE) Urukiko rw’ibanze rwa Gisirikare rwa Nyamirambo rwatangiye kuburanisha ku ifungwa n’ifungurwa rya Col. Byabagamba Tom hamwe na Brig. Gen. Frank Rusagara na Sgt Kabayiza Francois bahoze mu ngabo z’u Rwanda baregwa ibyaha birimo kwamamaza nkana ibihuha no kwangisha rubanda ubuyobozi.

Muri uru rubanza rwabaye ku wa Gatanu tariki ya 29 Kanama 2014, Ubushinjacyaha bwa gisirikare bukekamo Col Byabagamba n’abahoze ari abasirikare ibyaha bikurikira : Kwamamaza nkana ibihuha, amagambo agomesha cyangwa akageregeza kugomesha rubanda arwangisha ubuyobozi buriho.

Bakurikiranweho kandi gukora igikorwa kigamije gusebya leta, guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugira ngo icyaha gikomeye kibone ibimenyetso cyangwa bigafasha guhana abakoze icyaha (amakuru yahungabanya umutekano w’igihugu) no gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko.

 

Abakekwa imbere y’urukiko n’ababunganira mu mategeko

Urukiko rwasubitse uru rubanza ku ifungwa n’ifungurwa rutegeka ko ruzasubukurwa kuwa Gatanu tariki ya 5 Nzeri 2014.

Icyatumye rusubikwa ni uko Kabayiza Francois atari afite umwunganira kandi abyemererwa n’itegeko-nshinga mu ngingo yaryo ya 18.

Ku ruhande rw’uwunganira Brig. Gen, Rusagara wavuze ko yiteguye kuburana, urukiko rwategetse ko bazaburanira hamwe kuko rwarashyikirijwe dosiye imwe aho ubushinjacyaha bwa Gisirikare bukurikiranye bose uko ari batatu ku byaha byagaragajwe.

Muri uru rubanza ntihagaragayemo Capt. David Kabuye nawe wahoze mu ngabo z’u Rwanda.

Amakuru agera ku IGIHE aremeza ko Kabuye akurikiranweho gutunga imbunda bitemewe n’amategeko. Nyuma yo gusezera mu ngabo yatanze imyenda ntiyatanga imbunda, icyaha akurikiranweho agomba kuburana mu nkiko za gisivili gihanishwa igihano kuva ku mezi atandatu y’igifungo kugeza ku mwaka nk’uko IGIHE yabibwiwe n’umwe mu banyamategeko.

 

Col Byabagamba ari kumwe n’umwunganizi we mu by’amategeko

 

Frank Rusagara ari kumwe n’umwunganira

 

Kabayiza agana mu rukiko

[email protected]

Amafoto : Uwiringiyimana Clément

Source: Igihe.com