CHARLES ONANA: IGITABO CYA ANKETI IMAZE IMYAKA 25 KU IHANURWA RY’INDEGE YA HABYALIMANA.

Yanditswe na Albert MUSHABIZI 

Leta ya Kigali iri mu bihe byayo bibi pe ! Ntibukikera kabiri, abanditsi b’ibihangange batayishyize ku karubanda, mu buryo wakeka ko bwumvikanyweho, nyamara se byahe !? Buri wese akora ku ruhande rwe, maze igitabo kikaza cyuzuza ikindi mu buryo wabona ko ari nk’uruhererekane! 

Charles ONANA, umuhanga mu bya Politiki, akaba n’impuguke y’Akarere k’Ibiyaga Bigari bya Africa, usanzwe atajya imbizi na Leta ya Kigali, kubera ko inyandiko ze zicira ukuri kuyicanaho umuriro, igitabo cye kiri bugufi! By’umwihariko kikaba kibumbatiye ubucukumbuzi, bumaze imyaka 25 yose ku ihanurwa ry’indege yari itwaye ba Prezida HABYARIMANA w’u Rwanda na NTARYAMIRA w’u Burundi kuwa 06 Mata 1994.

 Iki gitabo kije gusubiza ibubisi imihihibikano ya Leta ya Kigali, mu kuburizamo  amaperereza n’imanza zose zageragejwe kuri iki cyaha cy’iterabwoba, cyiswe ngo : “Enquêtes sur un Attentat, Rwanda, 6 Avril 1994” tugenekereje mu rurimi rw’Ikinyarwanda bikaba bivuze ngo : “Amaperereza ku Icyaha cy’Iterabwoba, Rwanda, 6 Mata 1994.” Nk’uko bigaragara ku gifuniko cy’igi gitabo kandi, iki gitabo cyahawe iriburiro na Adolfo PEREZ ESQUIVEL, impirimbanyi y’amahoro, yanabiherewe igihembo cya Nobel. 

Amaperereza yakozwe na Charles ONANA, amaze imyaka 25, mu buryo bumwe n’ibitabo bya Judi REVER na Michela WRONG kizashegesha Leta ya Kigali; kubera ukuri gucukumburanye ubuhanga n’ubwitonzi mu gihe kirenga imyaka 20. Nk’uko bigaragara rero, iki gitabo nacyo kizabera amenyo ya ruguru iyi leta, mu gushyira hanze byinshi bizonona imigambi y’ububisha, yari yarapfunditswe mu kuburizamo amaperereza n’imanza kuri kiriya cyaha, gifatwa nk’icyaba cyarabaye imbarutso y’amahano akomeye, yagwiririye u Rwanda mu mateka yarwo, mu 1994.

Twabibutsa kandi ko muri iki gihe, Charles ONANA, yamaze no kugeza ikirego mu Inama Nkuru Ishinzwe iby’Amajwi n’Amashusho (Conseil Supérieur de l’Audiovisuel) mu gihugu cy’u Bufaransa, aho rugeretse na Madamu Marie-Christine SARAGOSSE, umuyobozi w’Ikigo France Medias Monde, kigenga ibitangazamakuru bikomeye mu Bufaransa aribyo: Televiziyo FRANCE 24, na Radio Mpuzamahanga y’u Bufransa (RFI). Uru rubanza narwo rukaba ruzashyira hanze ubugambanyi bwa Leta ya Kigali ifatanyije n’uyu muyobozi, mu kwigarurira itangazamakuru ryerekeza ku Rwanda na Congo-Kinshasa mu gihugu cy’u Bufaransa; ku kagambane k’amashyirahamwe SURVIE na IBUKA, yiyambika isura yo kurengera abacitse ku icumu rya Jenoside ya 94, kandi ari ibikoresho by’ingoma y’igitugu ya Kigali.

 Impamvu z’iki kirego, kakaba ari akato uyu mudamu yasabiye Charles ONANA ku bitangazamakuru bigengwa n’ikigo ayoboye. Aka kato kandi kuzuye akarengane, ko gupfukirana ukuri kose ku nkuru zerekeza ku bihugu by’u Rwanda na Congo-Kinshasa; ngo kagirirwa n’abandi bose bagerageje kwegera ibi bitangazamakuru mu buryo ubwo ari bwo bwose. Ibi bitangazamakuru bifatirwaho urugero n’ibindi byuzuye mu Bufaransa n’ahandi ku isi, akenshi binatangaza amakuru bibifatiyeho; bigatuma duhora tubona inkuru zibogamiye ku kinyoma, no gutwarira mu murongo w’amanyanga wa Leta ya Kigali, mu itangazamakuru ry’u Bufaransa n’ahandi ku isi.

Ikinyoma kicara ku ntebe rimwe ! Twitege rero imiborogo yo kwiriza ay’ingona bizakomeza kuri Leta ya Kigali, kuri aya mabanga akomeje kwisukiranya kumeneka hanze. Ibi kandi byisukiranya kuzambya  dipolomasiya y’ikinyoma y’ingoma ya FPR, n’umuyobozi wayo Paul KAGAME; twavuga ko ari ibimenyetso by’ibihe byerekeza ku ihirima mu manga rya Leta yubakiye ku kinyoma gisa!