Christophe Bazivamo yagizwe Umunyamabanga Wungirije mu muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (EAC)

Christophe Bazivamo yagizwe Umunyamabanga Wungirije ushinzwe Imiyoborere n’Imari mu muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (EAC).

Bazivamo yari asanzwe ari umwe mu bahagarariye u Rwanda mu nteko y’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (EALA). Azatangira imirimo ye amaze kurahizwa na Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, uyoboye inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC muri iki gihe.

Minisitiri Ushinzwe Imirimo ya EAC, Valentine Rugwabiza, yahamirije The New Times ayo makuru ndetse avuga ko namara kurahira azareka inshingano yari asanzwe afite.

Inkuru irambuye>>>