Kuri Bwana Bernard Ntaganda, Perezida w’Ishyaka PS‐Imberakuri KIGALI.
Muvandimwe,
Kuva washinga Ishyaka PS‐Imberakuri mu Rwanda, wanyuze mu bikomeye
cyane kandi ubigaragazamo ubutwari. None dore nubu urangije igifungo
cy’imyaka ine yose uzira ubusa, kubera ibitekerezo byiza wagaragaje
bigamije kurenganura rubanda.
Kuba ugihumeka, turabishimira Imana kandi ntidushidikanya ko igufitiye
n’indi migambi myiza. Turashimira abarwanashyaka ba PS‐Imberakuri
n’abandi banyarwanda bose bakubaye hafi muri iyo nzira y’umusaraba,
kuko bishoborwa na bake.
Ugarutse mu bawe, kandi usanze urugamba rurese, kubera ko wasize
inyuma abandi bagabo b’ intwari. Hariya uvuye uhasize izindi ntwari
zitazibagirana, nka MUSHAYIDI Deo, Mme INGABIRE Victoire,
Dr.NIYITEGEKA Theoneste, n’abandi banyarwanda batabarika, bafungiye
mu bihome binyuranye, ibizwi n’ibitazwi, bazira akarengane k’ingoma
y’igitugu. Nubere abandi bose urugero rwiza cyane cyane urubyiruko, kandi
tukwijeje ko tuzakomeza gufatanya mu bikorwa byose bigamije
kurenganura abanyarwanda no kubateza imbere.
Bikorewe, Manchester, NH, USA. kuwa 6/6/2014.
Mu izina rya CNR‐INTWARI
Gakwaya Rwaka Theobald
Visi‐Perezida akaba n’umuvugizi.