CNR‐INTWARI irashima Me Bernard Ntaganda

Kuri Bwana Bernard Ntaganda, Perezida w’Ishyaka  PS‐Imberakuri  KIGALI.

Muvandimwe,

Kuva washinga Ishyaka  PS‐Imberakuri mu Rwanda, wanyuze mu bikomeye
cyane  kandi  ubigaragazamo  ubutwari. None dore  nubu  urangije  igifungo
cy’imyaka  ine  yose  uzira  ubusa,  kubera  ibitekerezo  byiza  wagaragaje
bigamije kurenganura rubanda.

Kuba  ugihumeka, turabishimira  Imana  kandi  ntidushidikanya  ko  igufitiye
n’indi  migambi  myiza.  Turashimira  abarwanashyaka  ba  PS‐Imberakuri
n’abandi  banyarwanda  bose  bakubaye  hafi  muri  iyo  nzira  y’umusaraba,
kuko bishoborwa na bake.

Ugarutse  mu  bawe,  kandi  usanze  urugamba  rurese,  kubera  ko  wasize
inyuma  abandi  bagabo  b’  intwari.  Hariya  uvuye  uhasize  izindi  ntwari
zitazibagirana,  nka  MUSHAYIDI  Deo,  Mme  INGABIRE  Victoire,
Dr.NIYITEGEKA  Theoneste,  n’abandi  banyarwanda  batabarika,  bafungiye
mu  bihome  binyuranye,  ibizwi  n’ibitazwi,  bazira  akarengane  k’ingoma
y’igitugu. Nubere abandi bose urugero rwiza cyane cyane urubyiruko, kandi
tukwijeje  ko  tuzakomeza  gufatanya  mu  bikorwa  byose  bigamije
kurenganura abanyarwanda no kubateza imbere.

Bikorewe, Manchester, NH, USA.  kuwa  6/6/2014.

Mu izina rya CNR‐INTWARI
Gakwaya Rwaka Theobald
Visi‐Perezida akaba n’umuvugizi.