Colonel Patrick Karegeya arahakana ko atari mu mirwano y’i Goma

Nyuma y’aho hakwirakwiye amakuru avuga ko colonel Patrick Karegeya, yari ayoboye imirwano i Goma afatanije ngo n’ingabo za FDLR ngo akaba aribo barasaga ibisasu mu Rwanda, urubuga The Rwandan rwashatse amakuru y’imvaho maze rubaza nyirubwite colonel Patrick Karegeya.

Ayo makuru yari yakwirakwijwe ku mbuga za interineti n’abantu bari hafi cyane mu butegetsi bwa Perezida Paul Kagame ndetse hari amakuru dufite ko mu manama amwe FPR imaze iminsi ikoresha mu rwego rwo kwizihiza imyaka 25 imaze ishinzwe, hari aho abaturage babwiwe ko ngo Leta ya Congo yifashishije abarwanyi ba FDLR ndetse n’abandi basirikare bahunze nka colonel Patrick Karegeya na Lt Gen Kayumba Nyamwasa.

Mu kiganiro twagiranye na colonel Patrick Karegeya ku murongo wa telefone, yadutangarije ko atari i Goma ahubwo aheruka muri Congo mu myaka ya 2003/2004. Tumubajije niba ntaho yaba ahuriye n’ibibera muri Congo, yadutangarije ko iyo aza kuba afite iyo migambi bamwitirira ntabwo yari kujya muri Afrika y’Epfo ahubwo yari kujya muri Congo kuko niho hafi.

Umunyamakuru wacu Marc Matabaro amubajije impamvu yaba itera abantu kumushyira mu majwi muri kiriya kibazo, yasobanuye ko Leta y’u Rwanda buri gihe ishaka kubeshya abanyarwanda kugira ngo ibarangaze ibibagize ibibazo nyabyo bafite by’ubukene ndetse kubera gutinya ko abanyarwanda bamaze kurambirwa akarengane bashyigikira abayirwanya, ihitamo guhimba ibinyoma no gukoresha uburyo bwose bushoboka ngo ibangishe abaturage.

Ku bijyanye na M23, twamubajije niba abona koko Leta y’u Rwanda iyifasha, colonel Patrick Karegeya yasetse avuga ko Leta y’u Rwanda yagombye kureka gutekereza ko abantu ari ibicucu. Yagize ati:”Ibihumbi n’ibihumbi by’abasirikare bambuka abantu ntibaba babareba? Ese abo basirikare nta miryango cyangwa inshuti bagira ku uburyo bababwira aho bagiye? Abagwa ku rugamba bo se bangana iki ko imiryango yabo idashobora no kubona aho ibariza?”

Mu gusoza icyo kiganiro colonel Patrick Karegeya yagiriye inama abanyarwanda muri rusange n’abasirikare by’umwihariko abasaba kutivanga mu mafuti Perezida Kagame ashaka kubajyanamo, kuko amaherezo bashobora kuzabibazwa cyangwa bikabagiraho ingaruka zikomeye. Yagize ati:”Perezida Kagame ubwe yarivugiye ngo wirukankana umuntu yageraho akabura aho ahungira akakugarukana, n’abanyarwanda ntabwo bagombye gutekereza ko abanyekongo bazahora biruka hari igihe bazagera aho bagahagarara kuko n’ubwo bafite ibibazo nta muntu ukunda gutegekwa n’abanyamahanga mu gihugu cye.”

Ababikurikiranira hafi bemeza ko gushaka kumvisha abaturage ko abarwanya Leta y’u Rwanda bafatanije na Leta ya Congo ari uburyo bwo gutangira gutegura abanyarwanda ngo umunsi Leta y’u Rwanda yashyize ikemera ko ifasha M23 izagire urwitwazo itanga ko yari ikurikiranye abayirwanya bashakaga gutera mu Rwanda.

Ubwanditsi

8 COMMENTS

  1. yewe kagame arakunzwe wamuvuga nabi kose ntacyo bidutwara tuzakomeza kumukunda kuko tuzi kw inyungu zose ari izabanyarwanda bose imana yacu ikomeze president kagame

    • Aba bana birirwa babyina intsinzi basingiza kagame bantera ubwoba kuko ntibayobewe ko ari umwicanyi ariko bakamusingiza. Ubu ejo bundi nabicira bazavaga ngo iyo mbimenya
      None se na ziriya ndege yiguriye akodesha na leta, fagitire akayishyurwa n’umukazana we Kampeta sayinzoga warongowe na mwishywa we byusa, na zo ni inyungu z’abanyarwanda?

    • @ h,

      Ako karirimbo si wowe wa mbere ukaririmbye, Njyewe ubwanjye, Gatsinzi, Rucagu, UwiringiyeAgatha,….twahoraga tubwira Habyarimana ngo”Tuzamuherekeza mu nzira y’ukuri igana rwose amajyambere”. Nyamara ubwo umutima wacu wose n’umubiri wacu wose twari twararangije kubiha UMURYANGO RUPIYEFU. Yahanutse mu ndege dupfundura Champagne. Ngaho nawe komeza werekane ko amateka yisubiramo.

    • Wowe wiyita h, mbabajwe nuko ushaka kuba umu catholique kurusha Papa!!Kagame ubwe azi ko adakunzwe, wowe uti arakunzwe!! nande se? n’abatutsi se? n’abahutu se? n’abatwa se? n’abanyamahanga se?? Va kugiti sha, ujye kumuntu, dore inka yariwe cyera!!

  2. Col.Watangaje ijambo ryiza uti ntamunyagitugu wivana kubutegetsi abukurwaho,hanyuma South Africa urakoriki?Umunsi bagupfumuye amara cyangwa Zuma yavuyeho nibwo muzibuka ko utagombaga kuza SA? jye wibuka ko nawe wahemukiye abatuye aka karere ubicirubusa

  3. karegeya aravuga ukuri hari igihe abakongomani bazatudirigana mpaka kigaki cyti ahubwo karegeya naze hafi dufatanye dukureho kagame

Comments are closed.