DR Congo: Umwe mu bayobozi bakuru ADF yarafashwe!

Benjamin Kisokeranio

Yanditswe na Arnold Gakuba

Ku wa Kabiri tariki ya 11 Mutarama 2022, Maj. Peter Mugisa, umuvugizi w’Ingabo za Uganda (UPDF ) mu gikorwa cyizwe “Shujaa” yatangarije Ikinyamakuru “The New Vision” ko Benjamin Kisokeranio, umuyobozi mukuru wa ADF, wari ukuriye Jamil Mukulu ufunze, yatawe muri yombi n’ingabo za DR congo ku mupaka wa Uvira, muri Kivu y’Amajyepfo, igihe yavaga mu Burundi yerekeza muri DR Congo. 

Mu minsi yashize, Maj. Peter Mugisa yari yavuze ko Kisokeranio yakomeretse bikabije muri kimwe mu bitero byagabwe na UPDF. Yagize ati: “Kisokeranio yari yahaye ubuyobozi Imamu Bongo La Chuma, wahise nawe afatwa mu minsi mike yakurkiyeho.”

Atangaza aho igikorwa gihuriweho n’ingabo za Uganda (UPDF) ndetse n’iza DR Congo (FARDC) kibera mu mashyamba yo muri DR Congo kigeze, Majoro Peter Mugisa yavuze ko ku itariki ya 7 Mutarama 2022, izo ingabo zabonye imva eshatu mu majyaruguru y’iburengerazuba bwa Kambi Ya Yua. Aho yagize ati: “Aba bahahambwe ni abakekwa kuba barishwe mu gitero cy’indege n’imbunda za rutura cyagabwe ku itariki ya 30 Ugushyingo 2021.” Yongeyeho ati: “ubushakashatsi bwerekana ko nidukomeza ibi bikorwa byo kurwanya ADF, tuzavumbura byinshi.”

Majoro Peter Mugisa yavuze kandi ko ibyihebe bya  ADF biherutse gutwika tanki ya peteroli i Bulongo ku muhanda wa Kasindi-Beni. Yagize ati: “Hakekwa ko umushoferi hamwe n’umutandiboyi we bashimuswe. Ubu bukaba ari ubundi  bugizi bwa nabi bwakozwe n’abarwanyi ba ADF, bikaba byerekana ko abasigaye bagifite ubushobozi bwo kugaba ibitero byoroheje”.

Majoro Peter Mugisa yatangaje kandi ko nyuma yo gutatanywa, abarwanyi ba ADF bagifite intwaro, bakaba bibasiye abasivili batagira kirengera bari mu midugudu itandukanye ndetse bakaba bibasiye n’imihanda. Yongeyeho ati: “Turasaba abaturage bo mu bihugu byombi (Uganda na DR Congo) gushyigikira byimazeyo iki gikorwa cyo kurwnya ADF no kurushaho kuba maso.” 

Majoro Peter Mugisa yavuze kandi ko ibyihebe bya ADF ubu birimo guhunga no kwica abaturage bahunga bava mu mibande berekeza mu misozi ya DR Congo ya “Mt Rwenzori” banyuze kuri Rwenzori, Kikingi, Mwenda na Mutwanga. Abandi bari muri Eringeti: Mamove, ishyamba rya Bango, Bumbli, Kitcubo, ikibaya cya Matungulu, Batonga, Tondoli na Mwalika mu gace ka Irumu mu Ntara ya Ituri. Uguhunga kw’abo baturage kwanagaragaye muri Komanda, Monthoyo, Malibongo, Mambasa, Biakato na Magina.

N’ubwo ADF yibasiye abaturage, ubanza akayo kashobotse. Ubwo umuyobozi wayo mukuru Benjamin Kisokeranio afashwe nyuma y’uko uwamugwaga mu ntege Jamil Mukulu yafashwe akaba amaze igihe kinini afungiye muri gereza ya Ruzira naho uwari wasigiwe ubuyobozi, igihe Benjamin Kisokeranio yakomerekaga ariwe Imamu Bongo La Chuma nawe akaba yarafashwe.