KAGAME YAHAMIRIJE “ALJAZEERA” KO ABANYARWANDA BIFUZA KO YAPFIRA KU BUTEGETSI,  MU MYUMVIRE YE IKOCAMYE KURI OPOZISIYO NA DEMOKARASI!

Yanditswe na Albert Mushabizi

Prezida KAGAME yaherukaga kuvuga ku byerekeranye no kurekura ubutegetsi, mu buryo bweruye ubwo yaganiraga n’ibitangazamakuru RFI na FRANCE 24; ari mu ruzinduko rwe rw’amateka muri icyo gihugu cy’u Bufransa. Iyo nkuru Ikinyamakuru TheRwandan.com cyayibahinduriye mu Kinyarwanda!  Aho ni aho yasubizaga umunyamakuru Alexandra BRANGEON wa RFI ati: “Murazi ! Mbere ya byose ndifuza ko Imana ikomeza kumpa ubuzima bwiza, ibyo ni ku bwanjye bwite ! Aho murahumva ? Naho ku bya politiki, Abanyarwanda bazafata imyanzuro, kandi nanjye nshobora gufata umwanzuro wanjye bwite. Niba  Abanyarwanda bavuze ngo oya barashaka ko nguma ku butegetsi, ibyo ni iby’agaciro. Ariko nshobora kubabwira nti : ‘mbega murabizi ! Ngomba kujya gukora ibindi !'” Itandukaniro kuri uyu wa 20 Ugushyingo mu kiganiro “Talk to Aljazeera” cya Televiziyo ALJAZEERA, akaba ari uko yemeje ko azakurikiza ugushaka kw’abaturage -bahora babeshyerwa ko bashegera ko umunyagitugu KAGAME yavanwa ku butegetsi n’urupfu-; ntiyongere ho ko Abaturage bashobora kumwifuza, noneho akabahakanira ko agiye kwikorera ibindi!

Muri iki Ikiganiro cy’amajwi n’amashusho cya Televiziyo ALJAZEERA, mu minota 25 yagiranye n’umunyamakuru wamusanze mu URUGWIRO, Prezida KAGAME yaranzwe no gutandukira ku bibazo yagiye abazwa ku buryo bwarambira umukurikira! Yasaga n’usubirasubiramo ibinyoma bimwe byo gusingiza ubutegetsi bw’igitangaza buri mu Rwanda, akaba abubereye umuyobozi mukuru w’imigambi y’akataraboneka! Hano tukaba tutaterura ikiganiro cyose ngo tukibahindurire mu Ikinyarwanda, ahubwo tukaba twashima guhindura uduce duto tw’ikiganiro; ari nako dutanga ibitekerezo ku ngingo z’ingenzi zikubiye muri utwo duce.

 Iki kiganiro cyabereye mu Ingoro y’Umukuru w’Igihugu yo mu URUGWIRO, ubutegetsi bwa Kigali bushobora kuba bwariteguye “kwemeza” -aka ya mvugo y’ab’ubu yateye-; abasanzwe bakurikiza Ibiganiro n’ingendo za KAGAME isesengura-mashusho, ryerekeza ko ukugaragara kwe kurimo “itekenika”, kubera ko uba yagaragaye mu mashusho yaba amaze igihe kitari gito yitabye Imana. Perezida KAGAME rero akaba “yemeje” abakomeza gushakira umuzima mu bapfuye,  abagabanyiriza urujijo bakunze gushingiraho mu isesengura-mashusho, maze igice cya nyuma cy’ikiganiro gikorwa atembera mu busitani bw’URUGWIRO!

[00’00”] Ikiganiro gitangira ku musogongero uvuga KAGAME nk’umugabo uyoboye u Rwanda igihe kingana n’imyaka 21 -byumvikane ko ari 27 kubera ko n’imyaka 6 yabanje yayitegekeye mu gicucu cya Pasteur BIZIMUNGU-; bagakomeza bavuga ko ategeka igihugu cyahuye n’akaga ka Jenoside yo muw’1994, yahitanye abakabakaba 800,000, mu bwicanyi bw’amacakubiri ashingiye ku moko! Bakomeza berekana ko n’ubwo benshi bibwira ko u Rwanda ari igihugu cyakoze ibitangaza kikagera ku iterambere ryihuse, maze bigatuma Prezida KAGAME afatwa n’abo bamwe nka Prezida w’icyitegererezo; bitabujije ko hari abandi bamubona nk’umugabo w’imbogamizi kuri Demukarasi! Mu musongongero bakomeza berekana ko KAGAME yatowe mu matora aheruka ku ntsinzi y’ijanisha riri hejuru ya 99%; bakibaza niba nyuma y’iyi manda yegereje ku musozo yaba yitegura kurekura ubutegetsi! Baranibaza kandi niba haba hashobora kubaho icyizere cy’uko kugundira ubutegetsi kwe, kutazagera aho kugateza igihugu ayandi makuba!

[01’00”] Umunyamakuru atangira ashimira Prezida KAGAME kuba yaremeye ubusabe bwa Televiziyo ya Aljazeera yifuje kuganira nawe. Aranashimira kandi kuba yakiriwe mu Ingoro y’Umukuru w’Igihugu, maze KAGAME nawe akamwifuriza ikaze! Ikibazo cya mbere Umunyamakuru agiseguza ko yamenye u Rwanda mu gihe yari afite imyaka 19 y’amavuko, icyo gihe ruvugwa gusa mu makuru  y’ubwicanyi; akabaza ku mihate, cyangwa se amayeri, cyangwa se ibanga rya KAGAME, ngo magingo aya igihugu kibe kivugwaho indi nkuru yo gukataza byihuse mu iterambere! KAGAME nk’ubajijwe icyo ashaka kumva mu matwi ye, kandi ahoza mu mbwirwaruhame ze; ahita yigamba ko “igihugu cyatangiranye n’ubutegetsi bw’Inkotanyi nk’ikitariho, ko cyatangiriye ku busa”, agatondekanya ibigwi by’iterambere rikeshwa imiyoborere myiza, nka kujya bisanzwe mu icengezamatwara rya Kigali! KAGAME akaba yanzuye igisubizo cye, ko nta banga ryatumye igihugu kigera ku iterambere ry’igitangaza no ku mahoro asesuye; ko ahubwo ibyo bikeshwa imikoranire myiza y’ubuyobozi bwiza n’abaturage bose bazi iyo bajya, barangajwe imbere na politiki y’agahebuzo, yubakiye ku iterambere ry’abaturage.

[03’30”] Umunyamakuru utari unyuzwe n’ibyo Prezida KAGAME yari amaze gutondekanya -nk’uwabajije yigiza nkana nk’uzi neza ko iryo terambere ari indirimbo nsa-, yongeye gusubiriramo Prezida KAGAME cya kibazo cye cya mbere, amubwira ko ubwicanyi ndengakamere bwabaye muw’1994, n’intambwe u Rwanda rugezeho, atari ibintu byoroshye. Amusaba imishinga ifatika yaba yarakozwe, ngo u Rwanda, rube ruri ku rwego ruririmbwaho, rwaravuye mu makuba akomeye nk’ayo. Aha noneho Prezida KAGAME, nk’ubonye ko uwo munyamakuru ari buze kumubyinisha muzungu, yahisemo kumusubizanya umunabi! Arongera amusubiriramo birya bitamunyuze, nk’uko bimenyerewe mu icengezamatwara rya Kigali, amukanurira byo kumuhabura!

[04’15”] Umunyamakuru yabajije Prezida KAGAME, aho yaba akura icyizere cy’uko amakuba u Rwanda rwahuye nayo muw’1994, agatwara inzirakarengane zisaga 800,000; ataba na none yazongera kugwira u Rwanda!  KAGAME asubiza ko bidashoboka ko u Rwanda rusubira mu makuba yo muw’1994, kubera ko atari ho rwerekezwa; ko rwerekezwa ahabusanye n’aho. Yongeyeho ko ibikorwa byose bikorwa  mu nzira y’iterambere rirambye. Ngo iri terambere rirambye rikaba rishingiye ko Abaturage ubwabo barifitemo uruhare, kandi bakaba barifitiye inyota! Ngo harubakwa inzego, hakubakwa n’imisingi itandukanye; ariko kandi hatanibagiwe kubaka imyumvire mishya y’impinduka! Yakomeje yemeza ko kera Abanyarwanda bahoraga biyicariye boza akarenge, bategereje imfashanyo z’abakire; ngo noneho babakuyemo iyo mico mibi, babakangurira umurimo, babigisha ko bagomba gukora noneho abaza kubafasha, bagasanga bari ku kivi gitera imbere!

[05’50”] Umunyamakuru akomeza avuga ko kuba umuntu yakomoza ku mishinga y’ahazaza ari iby’umumaro kandi bikaba byumvikana. Biranumvikana ko impinduka yose isaba imyaka myinshi ngo igerweho! Ariko harimo kwibaza nko kuri Prezida w’u Rwanda ukivuga ku ahazaza h’igihugu, abereye Prezida kuva mu mwaka w’2000; ese aho ntiwaba ugishaka kuguma ku butegetsi? Aha Prezida KAGAME akaba yasubije ko bitamusaba kuguma kuba ku ntebe y’umukuru w’igihugu, kugira ngo abone amatunda y’imishinga avugaho akiri ku buyobozi! Yakomeje avuga ko hari ibyiza byinshi byagezweho, none amatunda yabyo akaba ari gushyika magingo aya akayabona ahari! Hakaba n’ibindi byiza ku baturage n’igihugu byakozwe cyangwa bizakorwa, amatunda yabyo akazashyika atagihari! Ariko uko biri kose bizashyikira Abanyarwanda, kandi babigiremo uruhare… mbese ntawarubara! “Ariko ibyo na none byatuma nsubira inyuma, nkavuga ko iyi itari ingingo inshishikaje cyane! Ibyo nkora ubu, ibyo nzaba nkora ahazaza, ibyo mbona ubu, ibyo nzabona ahazaza; iyo ni ingingo indenze nka njye ubwanjye! Ikindi kandi, ni ibintu bigenda bikomatana n’ibindi uko bisimburana! Nk’uko nabivuze mbere, biterwa n’icyo Abaturage b’iki gihugu bifuza! “

[07’18”] Umunyamakuru akaba yakomeje amubaza niba mu gihugu cy’u Rwanda, Abanyapolitiki ba Opozisiyo baba bemererwa gukorera mu mahoro n’umudendezo, ku rugero rwo kuba bananenga Prezida w’igihugu ku ngingo batumvikanaho; bakaba banahanganira intebe y’ubuyobozi biciye mu matora? Aha Prezida KAGAME akaba yashubije ashimangira ko mu Rwanda hari Opozisiyo ibi bidashidikanywaho! Yakomeje avuga ko Opozisiyo bisobanuye abatabona ibintu kimwe n’ubutegetsi buriho. Ngo ari ko n’ubwo aba Opozisiyo baba bashyika nko ku icumi, mu mirongo ya politiki yabo itandukanye; baba bagomba kwisanisha bose hamwe mu murongo umwe wa politiki  ngo bagere ku ntego! “Bagomba kwisanisha bose hamwe mu murongo umwe wa politiki, uko niko njye mbyumva! Bagomba kwisanisha mu murongo  umwe wa politiki ugamije imibereho myiza y’abaturage n’ituze ry’igihugu! Kuri izo ngingo rwose, kirazira kutabyumva kimwe! Ndibwira ko hadakwiye kubaho uwo ari we wese wiyita Opozisiyo, maze akanyuranya n’umuteguro w’ibiriho mu gihe runaka! Gutekereza ngo ndashaka gukuruho  ba runaka, maze nizanire akaduruvayo mu gihugu!! Muyandi amagambo iyo ngingo niyo nyine baba bagomba kwisanishaho bose hamwe mu murongo umwe wa politiki! Ku bigendanye n’igihugu cyacu, twigeze kugira ibihe by’akaduruvayo! Ibyo bihe by’akaduruvayo twabigize mu gihe, ibi byitwa amashyaka menshi ya politiki byari byadutse! Kandi ayo mashyaka yose yagize uruhare mu kaduruvayo! Amashyaka yose! Iyi Jenoside wumvise, yadushyikiye mu myaka 27 ishize; nta Opozisiyo… ingirwa-opozisiyo nk’irya wakomojeho, yigeze irwanya iyo Jenoside, bose barayitabiriye! Kuki bose bayitabiriye ? Ndashaka kuguhugurira ko buri gihugu kigira amateka yacyo, n’uburyo kiyitwararika mu mikorere yacyo! Muri make ntihakwiye kubaho uburyo rusange bw’imitegekere bukwiriye guhatirwa ibihugu byose ngo bibukurikize! Ndatekereza ko n’aba bitwa ko bakataje muri Demokarasi batabukurikiza!”

[09’55”]  Umunyamakuru noneho akomeza avuga ko, abantu bamwe babona ko Prezida KAGAME afite imyumvire kuri Afrika; nk’umugabane ufite umudeli wihariye wo kutajya imbizi n’amahame ngenderwaho ya Demokarasi n’uburenganzira bwa muntu. KAGAME buri gihe yumvikana avuga ko, Abanyafrika bafite Afrika yabo, umuco wabo, indagaciro zabo, ni nabo bagomba gufata ibyemezo bibareba; none nk’ubwo amahame ya none y’ibihugu by’u Burengerazuba yo twayita ngo iki, utiyibagije ko isi y’u Burengerazuba iganje ibice bisigaye! None wowe ni izihe ndangagaciro zindi waba wifuza ko ziganza ukuri kwihariye kwa Afrika!? KAGAME amusubiza avuga ko iyo avuga kuri Afrika n’amateka n’ubuzima bwayo bw’iminsi ya none, ndetse n’imitegekere yayo; aba atagomba no kwiyibagiza amateka yagiye icamo. “Abantu bishyira imbere, maze bagasa n’abashaka kujijisha ko amateka ya Afrika ahera uyu munsi? Nyamara kandi, ayo mateka afite aho ahuriye n’aba bantu duhatirwa kumvira no gushengerera… Reka da bariya ni bo bagize igice cy’ibibazo byanjye, umugayo w’amahano yacu nka Afrika, nta kibazo ugomba gutera uwo ari we wese, tugomba kubana nawo, icyo ni ikibazo cyacu bwite, ni umugayo wacu ntitwashobora kuwuzibukira, kuki tugomba kuwuzibukira? Ariko se na none tuzaceceke ku mahano abandi bakoreye Afrika mu bihe byashize, tutaretse n’ibihe bya none? None ni gute njye nakemera gushyirwaho icyo gitugu, kandi nkaba ngomba guceceka ku mahano yankorewe, nkubahiriza ibyo bampatira ku gitugu; kabone n’aho byaba biri mu murongo umwe n’ayo mahano bankoreye!”

Prezida KAGAME yahamije ko azakurwa ku butegetsi n’urupfu, abeshya ko nta kundi yagira ugushaka kw’Abanyarwanda bahora bashegeye kugira umuyobozi w’igihugu nkawe! Abanyarwanda baruha! Umunyamakuru we mu myumvire ye yibwira ko imigirire nk’iyo ishobora kugarurira igihugu amakuba, yenda gusa n’ayo muw’1994! KAGAME yahakanye yivuye inyuma ko ayo makuba atashoboka, kubera ko ubuyobozi bwe atariyo butumbereye! Ngo ibihamya ni uko bubatse inzego n’imisingi, ndetse ngo bakanahindura Abanyarwanda abakozi bigize; mu gihe mu Rwanda rwa mbere y’umwaduko w’Inkotanyi, bahoze ari abanebwe boza akarenge, bafite imyumvire yo gutungwa n’imfashanyo z’amahanga!

Prezida KAGAME kandi yerekanye imyumvire ye ikocamye y’icyo Opozisiyo ivuze kuri we. Yerekana ko adashobora kwihanganira Opozisiyo ifite imirongo itandukanye ya politiki, ko bose bagomba guhuza umurongo w’imyumvire ya politiki. Kubwa KAGAME kandi, ngo iyo Opozisiyo ntigomba kugira akayihoyiho ko kuba yahindura ubuyobozi buriho; kubera ko kugira bene aka kayihoyiho byazana akaduruvayo mu gihugu. Yerekanye ko mu myumvire ye ikocamye, politiki y’amashyaka menshi isobanuye akaduruvayo ku gihugu nk’u Rwanda! Ngo ibyo akabishingira ko ku mwaduko w’amashyaka menshi, mu gihugu habaye akaduruvayo! KAGAME ntiyaretse no kwikuraho umwambaro ku mubiri, ngo abeshye icya Semuhanuka ko amashyaka yose yitabiriye Jenoside uko yakabaye, kandi bizwi neza ko amenshi yaciwe imitwe yicirwa abayobozi bakuru, mu gihe abandi barimo babundabunda bameneshejwe! Aha buriya akaba yashimangiye ubucabiranya bw’Inkotanyi mu gihe zafataga ubutegetsi, zikemera gukorana n’amashaka yose yari asanzweho, havuyemo gusa MRNDD na CDR yafatwaga n’Inkotanyi nk’ayijanditse muri Jenoside! Iyi myumvire ye icuramye kuri demokarasi ya politiki y’amashaka menshi, yasobanuye ko mu gihugu nta Opozisiyo ihari, kubera ko iyo tubona yemewe ikorera mu murongo umwe wa politiki udahabanya na gato n’ubuyobozi buriho, ngo bititwa akaduruvayo! Iyi ni nayo mpamvu amashyaka atemeye gukorera mu kwaha kw’iriri ku butegetsi, ananizwa kwandikwa, agatotezwa, ayandi agahwanishwa n’imitwe y’iterabwoba!

Prezida KAGAME kandi yahamije ko, atajya imbizi n’amahame ya demokrasi n’uburenganzira bwa muntu, akomoka mu Burengerazuba bw’isi; ku mpamvu y’uko ibyaha birangwa muri Afrika bireba abanyafrika ubwabo, akaba nta wundi ugomba kubyivangamo! Kubwe ibyaha ibihugu by’u Burengerazuba byakoreye kandi bigikomeje gukorera Afrika, birahagije ngo Afrika ibe ntacyo ifite cyo kubigiraho! Nyamara abajijwe indangagaciro nyafrika ziruta demokrasi n’uburenganzira bwa muntu zikwiye gushyirwa imbere; yarimanganyije ko ntawe ugomba kumushyiraho igitutu cyo kubahiriza indangagaciro ze, mu gihe yamugiriye nabi, kandi akibikomeje…

Muri iki kiganiro kandi Prezida KAGAME yabajijwe ku mubano w’igihugu cye na Uganda, ushobora kuba unabangamiye akarere cyane cyane ku ngingo yo gufunga imipaka. Prezida KAGAME yagerageje kwerekana ko gufunga imipaka kwari uguhima Uganda, kandi ko itazafungurwa icyatumye ifungwa kitarava mu nzira! Yerekanye ko nta bushake bw’ibiganiro na mugenzi we wa Uganda akiranganwa, ko abona nta n’impamvu yo kugira ibyo baganira… Mbese yabaye nk’uwerekana ko we magingo aya, nta cyerekezo afite kuri iyo ngingo! Naho ku kibazo cy’ukwivuruguta kw’ingabo z’u Rwanda mu bibazo bwite by’ibihugu nka Mozambike na CAR; yashubije ko bitabira ubutabazi baba basabwe n’ibyo bihugu ubwabyo, yerekana ko we nta gitekerezo cya vuba cyo kuvana ingabo muri biriya bihugu aranganwa! Ngo igihe bazamarayo kigengwa n’ibibazo biriyo, n’ubwumvikane n’ibihugu bagiye gutabara!

Prezida KAGAME kandi ntiyaretse no kubazwa ku mishinga y’amasoko rusange, yari yatangije 2018, bikanakomeza ubwo yari Prezida w’Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe. Mu ruvangitirane rw’ingingo zidatanga igisubizo, yabaye nk’uwisubirira mu karengane Afrika igirirwa, naho ku mushinga nyirizina, agaragaza ko bishobora kuba byarabaye amasigaracyicaro!

Prezida KAGAME nka Prezida uherutse kugaragaza ikibazo cy’ihungabana, rituruka ku kutamenya kwiyunga n’amateka ye, ubwo yavugaga imbwirwaruhame y’urukozasoni, mu bukwe bw’umukobwa wa RWIGEMA kuwa 06 Ugushyingo 2021; abanyamakuru n’abashakashatsi babonye ingingo nshya, yo gusesengura akaga igihugu cy’u Rwanda n’ibituranyi bikomeje guhura nabyo, bagakururiwe n’umugabo urenzwe n’ibibazo by’ihungabana rishingiye ku mateka! Umunyamakuru wa Aljazeera nawe ntiyahushije iyi ngingo, yo kwinjira mu mugendo w’amateka y’imibereho ya KAGAME, Kugeza abaye umunyagitugu w’amaboko mu karere! KAGAME nawe si ukuva imuzingo amagogwa yo mu buhunzi yimarayo, umunyamakuru agerageza kumukorera ubujyanama mu buryo bw’amarenga, ko akwiye kurenga amateka, akajyana n’ibihe bizima; ubujyanama bwo mu marenga bwabaye imfabusa, nka birya byo kumara ibinonko! Kuri iyi ngingo bakaba bayiganiriye batambagira mu URUGWIRO; ahari mu rwego rwo gucisha make abasanzwe bajora ibiganiro n’ingendo za KAGAME, buririye ku isesengura-mashusho! Amateka ni ya yandi, umugabo ni wa wundi; u Rwanda ruracyikoreye umutwaro w’umunyagitugu kaminuza mu mateka yarwo, Prezida Paul KAGAME!