Aloys Manzi ni Vice President w’ishyaka RDU akaba n’umwe mu bagize CPC (ni ukuvuga impuzamashyaka ihuriyemo amashyaka FDLR, PS Imberakuri, RDI Rwanda Rwiza na RDU), yagarutse ku kibazo cy’ubutabera mu Rwanda, avuga ko hakenewe ubutabera busesuye ku banyarwanda bose, ngo nibwo nkingi y’amahoro, mu Rwanda, yasobanuye ko kudaha agaciro Urulimi rw’igifaransa mu Rwanda, ari ukubangamira imibereho myiza y’abanyarwanda bahoze mu Rwanda, n’abatahutse bava mu bindi bihugu bikoresha igifaransa bize muli urwo rulimi. Ati nta kundi byagenda itegeko nshinga rigomba kubahwa Igifaransa n’icyongereza bigakoreshwa mu nzego zose cyane cyane mu burezi, kandi abakoresha izo ndimi bagahabwa amahirwe amwe mu mashuli ndetse no mu kubona akazi.
N’ikiganiro cyateguwe na Radiyo Impala ifatanyije n’ikinyamakuru The Rwandan aho CPC yerekana ko ari impuzamashyaka ry’ibisubizo.