Kuri uyu gatatu tariki ya 15 Ugushyingo 2017, ubwanditsi bwa The Rwandan bwabonye kopi y’urwandiko, Bwana Daniel Nduwimana yandikiye Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro iyobowe na Padiri Thomas Nahimana, avuga ko asezeye ku mwanya wa Ministrew’ubutegetsi bw’igihugu n’iterambere ry’umurenge no ku mwanya w’ubuyobozi bw’akanama gashinzwe umutekano k’iyo Guverinoma
Iyo nyandiko mwayisanga hano hasi:
Nyakubahwa Prezida,
Nyakubwa Ministre w’intebe
Ba nyakubahwa ba Ministre
Kubera impamvu zanjye bwite,nyuma yo kubitekerezaho bihagije nafashe icyemezo cyo gusezera ku mwanya wa Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu n’iterambere ry’umurenge no ku mwanya w’ubuyobozi bw’akanama gashinzwe umutekano k’iyo Guverinoma.
Mbifulije imilimo myiza.
Daniel Nduwimana