Dore umunyarwanda ukwiye kuyobora abanyarwanda guhera muri 2017: “Padiri Thomas Nahimana”.

Padiri Nahimana Thomas

Nyuma y’imiborogo n’amarira byabaye mu gihugu cyacu aho FPR Inkotanyi ifatiye ubutegetsi ku mbaraga (Coup d’Etat) mu Rwanda muri 1994, gukina politiki mu Rwanda byabaye nk’ikizira, kuko uwo ari we wese wagerageje kuyikina atavuga rumwe na FPR, yagize ingorane zitandukanye zirimo kwicwa, gufungwa ndetse no guhunga, tutibagiwe n’ibindi byago binyuranye Abanyarwanda banyuzemo mutayobewe.

Nyuma y’ibi byago byose, abanyarwanda bahise baba nk’abatinye gukora politiki, maze bahitamo kuyirekera FPR yayikoresheje mu buryo bubabaje kandi bubangamiye Abanyarwanda mu buryo bunyuranye.

Muri iyi myaka ya vuba aha, nibwo mu banyapolitiki b’abanyarwanda habonetsemo umugabo witwa Padiri Thomas Nahimana uvuga ko kujya gukina politiki mu Rwanda bishoboka n’ubwo hari ziriya nzitizi zose, ndetse akaba yaniyemeje gusubira mu gihugu cyacu kuyikinirayo, mu rwego rwo kwitegura guhatanira umwanya wa Président wa Republika, mu matora ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2017.

Muri iyi nyandiko, tugiye kurebera hamwe zimwe mu ngingo zerekana ukuntu Padiri Thomas Nahimana, ari we munyarwanda ukwiye kuyobora abanyarwanda guhera mu mwaka utaha nyine wa 2017.

Izo ngingo ni:

(1).Kuba adakangwa n’ubugome bwa FPR;

(2).Gushobora kwumvisha Abahutu n’Abatutsi uko babana mu Rwanda mu mahoro;

(3).Kuba ishyaka rye ryunze ubumwe mu gihe mu yandi baryana;

(4)Kuba afite icyerekezo cyo gukora revolution itamena amaraso FPR itinya cyane;

(5)Kuba yarashoboye gusobanurira abanyarwanda ukuntu politiki nziza ibereyeho kubungabunga inyungu za rubanda nta wuhejwe;

(6)Kuba ashobora gusura abanyarwanda hirya no hino ku isi;

(7)Kuba ari we munyapolitiki wiyemeje kujya gukemura ikibazo cy’inzara ivugwa mu Rwanda yigereyeyo; ndetse no

(8) kuba ashobora kubonana n’abategetsi bo hirya no hino ku isi yose.

1.Kudakangwa n’ubugome bwa FPR.

Kuba Padiri Thomas Nahimana adakangwa n’ubugome bwa Président Kagame na FPR maze akiyemeza gufata inzira akajya gukorera politiki mu Rwanda, kandi azi neza ubugome bwa FPR Inkotanyi yafashe ubutegetsi mu Rwanda ku ngufu (Coup d’Etat) muri 1994, ni imwe mu mpamvu zerekana ko ari we ukwiye kuyobora abanyarwanda guhera muri 2017. Kuba agiye azi ukuntu abanyarwanda bakomeje gupfa bicwa n’ubutegetsi buriho kuva icyo gihe kugeza magingo aya. Kuba Padiri Thomas agiye mu Rwanda azi uko FPR yibye amatora muri 2003 ndetse no muri 2010. Kuba uyu mugabo agiye kujya mu gihugu cyacu azi ko hari abanyapolitiki bandi bishwe bazira politiki, abandi bagahunga, ndetse n’abandi bakaba baborera muri gereza zitandukanye mu Rwanda.

Urugero ni nk’intwari Madame Ingabire Victoire, nawe wari aturutse hanze, maze akinjira mu Rwanda, ashaka kwiyamamariza kuba Président wa Republika, ariko we akaba ataragize amahirwe yo kubigeraho, kuko FPR yahise imufunga. Hari abagiye bavuga ngo “Ese kuki Padiri Thomas atagiye ku itariki ya 28 Mutarama 2016 nk’uko yari yabivuze?”

Icyo mbona, ni uko abo bagomba kumenya ko hari igihe uruzindiko rw’uwo ari we wese, ruba rushobora gusibira bitewe n’impamvu zitandukanye. Ikibi burya, ni uko uruzinduko rwahagarara burundu, kandi siko Padiri Thomas we avuga. We, aravuga ko yari acyitegura kandi ntawe utabyumva. Reka dutegereze turebe “Ntawe uvuma iritararenga”.

Ikindi tugomba kumenya, ni uko Padiri Thomas atari umwana, kuko bigaragara neza ko azi ibyo arimo. Ikigaragara, ni uko yabanje kwitegereza neza biriya byose byabaye, kugirango amenye we uko azitwara. Ntimwibagirwe kandi ko mu gifaransa bavuga ngo:”Il faut reculer pour mieux sauter.”

Bisobanura ko umuntu agomba gusubira inyuma gatoya, kugirango asimbuke harehare. Nimureke rero twihangane, dutegereze gato, maze ubundi twitegure kubimufashamo nk’abanyarwanda twese, kuko bigaragara ko asobanukiwe neza n’imigambi myiza ashaka kugeza ku banyarwanda, kandi twese tukaba tuyinyotewe.

2.Kuba ashobora kwumvisha Abahutu n’Abatutsi uko babana mu Rwanda mu mahoro.

Kuba Padiri Thomas Nahimana, ashobora kwemeza Abahutu n’Abatutsi uko yiteguye kubunga, igihe abanyarwanda tuzaba tumuhundagajeho amajwi muri 2017, ibyo ubwabyo ni ikintu gikomeye cyane ku banyarwanda, gisa n’icyabuze kuva u Rwanda rwabaho.

Nigeze kujya mu nama ebyiri kandi zabereye ahantu hatandukanye ku isi zayobowe na Padiri Thomas Nahimana, maze ntangazwa n’ukuntu Abahutu ndetse n’Abatutsi bari baje muri izo nama, bose basohotse batangara! Wajyaga kumva ukumva Abatutsi bari baje muri izo nama barakubwiye ngo:”Aho nabereye sinari nzi ko hari umunyarwanda, ushobora kunyereka uko ashobora kwunga Abahutu n’Abatutsi nk’uyu mugabo Nahimana!”

Undi akongera ngo:”Biratangaje kubona umuntu w’umunyarwanda ushobora gusobanurira Abatutsi n’Abahutu uko azashyiraho “mémoire collective” bose bahuriraho mu kwibuka ababo bose hamwe, bitari ukwibuka Abatutsi gusa, kandi atari bo bapfuye bonyine!”

Umuhutu nawe akakubwira ati:”Mbonye umunyarwanda ushoboye kunyereka neza uko abanyarwanda twese twabana mu mahoro, nta ntambara za buri myaka 20 cg se 30. Mbonye umunyarwanda ukwereka uko azazana démocratie, kandi akarinda abanyarwanda gatebe gatoki ya buri kanya!”

Muri izo nama hari hajemo n’intore za FPR. Kimwe mu byantangaje kandi byanshimishije, ni uko n’izo ntore nazo ubwazo zanyuzwe n’ibyo biganiro Padiri Thomas yatanze muri iyo migi yombi, kuko wabonaga nazo zivugira ko zibona ko Padiri Thomas Nahimana afite impano ikomeye yo guhuza abanyarwanda !

3.Kuba ishyaka rye ryunze ubumwe mu gihe mu yandi baryana.

Kuba mu ishyaka rye bunze ubumwe mu gihe abandi badahwema gushwana. Byerekana ko Padiri Thomas Nahimana afite “leadership” yo mu rwego rwo hejuru abanyarwanda bakeneye kandi banyotewe.

Ibi ndabivuga mpera kubyo duherutse kwumva mu yandi mashyaka hirya no hino, aho abantu bari barakoramye kuva imyaka n’indi, bagira batya ukumva barashwanye, maze bagatandukana wumva nta n’impamvu zifatika bakweretse zitumye batandukana!

Ahubwo ugasanga hagiye harimo utuntu tutari kure cyane y’ibyagiye bitandukanya abanyarwanda kuva cyera. Aha nta rugero nakwirirwa ntanga kuko abanyarwanda bazi ubwenge, kandi barirebera uko bimeze mu mashyaka anyuranye hirya no hino.

4.Kuba afite icyerekezo cyo gukora “revolution” itamena amaraso FPR itinya cyane.

Kuba yerekana inzira nziza yo gukora “révolution” itamena amaraso, abanyarwanda tugasezerera ubutegetsi bwa FPR inkotanyi mu mahoro, nacyo ni ikintu gikomeye dukeneye mu gihugu cyacu. Icyo abanyarwanda bakwiye kumenya, ni uko mu bintu FPR itinya kurusha ibindi, harimo na “révolution” yakorwa n’abanyarwanda mu mahoro. Reka mbahe ingero: Nimwibuke banyarwanda banyarwandakazi, igihe leta ya FPR yafataga icyemezo cyo kuvanaho amapikipiki atwara abagenzi mu mugi wa Kigali uko byagenze!

Icyo gihe, abantu bararakaye, agahinda karabashengura, maze umuntu umwe afata grénade abonye imodoka ya police ahitwa ku Giticyinyoni, maze ahita yijugunya muri iyo modoka ya police, bamwe barapfa, abandi barakomereka. Kuri uwo munsi kandi, mu mugi wa Kigali naho habaye ikindi gikorwa umuntu yagereranya n’icyo, maze FPR ubwoba burayitaha!

Icyo gihe, abategetsi ba FPR batereranye amagambo, maze bahita basubira ku cyemezo bari bafashe cyo kuvanaho amapikipiki atwara abagenzi ! Reka mbahe urundi rugero: Mwibuke igihe Maitre Ntaganda Bérnard yatangizaga imyigaragambyo mu mugi wa Kigali mu myaka ishize. Icyo gihe FPR yahise ikora ibishoboka byose n’ubwoba bwinshi kugirango iyo myigaragambyo yari yatangiye ihagarare. Aha rero, ntitugomba kuvuga ngo kiriya gihe ntibyakunze, ngo n’ubundi ntibizakunda.

Reka daa!! Tugomba kumenya ahubwo ko ibihe bitandukanye, kandi n’aba “leaders” bakaba batandukanye. “Nta wuta akanyago atagahambuye”, reka turebe uko Padiri Thomas we azadusaba kwitwara kugirango iyo “revolution” ishoboke, kuko muri iyo nzira ya “révolution”, gusezerera ubutegetsi nka buriya butegetsi bwa FPR ari nk’ubufindo.

5.Kuba yarashoboye gusobanurira abanyarwanda ukuntu politiki nziza ibereyeho kubungabunga inyungu za rubanda nta wuhejwe.

Muri izo nama nababwiye haruguru nigeze kujyamo zayobowe na Padiri Thomas Nahimana mu migi 2 itandukanye, yadusobanuriye ko abanyarwanda tutagomba gutinya gukina politiki. Yongeyeho ko politiki atari mbi, kuko ngo ibereyeho kubungabunga inyungu rusange abanyarwanda twese dukeneye. Icyo yatubwiye tugomba kwirinda, ngo ni ugukoresha politiki nabi, mu rwego rwo kwirinda ko yasenya igihugu cyacu ndetse itaretse n’abantu.

Yadusobanuriye kandi ko iyo abeneguhugu bituriye mu gahinda no mu bwoba, ngo nibwo batitabira ibikorwa bya politiki ngo kuko baba barangwa no kwigunga no kwihishahisha. Ikindi yadusobanuriye ni uko iyo abenegihugu baheranywe n’umujinya, baba bashobora kwitabira politiki, ariko bakayikina mu rwego rwo gusenya, kuko baba bashaka kwihorera.

Twasobanukiwe kandi ko abenegihugu bafite ibibashimisha basangiye  aribo bonyine bashobora kwitabira ibikorwa bya politiki yubaka ibizaramba. Nyuma yo kwumva Padiri Thomas, twahise dushobora kwumva no gusobanukirwa neza akaga abanyarwanda barimo muri iki gihe. Noneho nyuma y’iyi ngingo, nibwo twese hamwe uko twari muri izo nama, twatangiye kuganira kuri gahunda yo kujya gukorera politiki mu Rwanda, kuko twari tumaze kubona ko rwose bishoboka.

6.Kuba ashobora gusura abanyarwanda hirya no hino ku isi.

Kuba asura abanyarwanda aho bari hose ku isi abasobanurira neza uko agiye gutunganya ibintu mu Rwanda kandi akumva n’ibyifuzo byabo, ni ikintu gikomeye kandi kibereye umu “leader” abanyarwanda dukeneye muri iki gihe. Nyuma y’ingendo zitandukanye agirira ku mugabane w’Uburayi, Padiri Thomas Nahimana yagiye kubonana n’abanyarwanda banyuranye kandi b’amoko yose mu gihugu cya Australia. Si aho gusa yagiye kuko aherutse mu bihe bishize no ku mugabane wa Amerika. Gahunda nshyashya rero nk’uko bimaze iminsi bigaragara mu kinyamakuru “www.leprophete.fr”, Padiri Thomas asubiye ku mugabane w’Uburayi bitewe n’umubare utari muto w’Abanyarwanda bahari, hanyuma mu minsi ya vuba akaba agiye no kujya ku mugabane wa Africa, mu bihugu bitandukanye, nk’uko yabigaragaje n’ubundi mu kinyamakuru “www.leprophete.fr”. Muzamwegere maze mwiyumvire rwose ukuntu ari we mu “leader” Abanyarwanda dukeneye muri kino gihe.

7.Kuba ari we munyapolitiki wiyemeje kujya gukemura ikibazo cy’inzara ivugwa mu Rwanda yigereyeyo.

Kuba agira ati :”Reka manuke njye kureba iyo nduru iterwa n’inzara FPR yicishije abanyarwanda”, nacyo ni ikintu tugomba guha agaciro kanini. Nta wundi munyapolitiki w’umunyarwanda wavuze ijambo nk’iri muri iki gihe! Abanyarwanda babivuze ukuri ngo:”Inshuti nziza uyibonera mu byago.” Mu byago byose abanyarwanda banyuzemo mutayobewe, noneho haje na rurangiza! Inzara irarikoroza mu Rwanda muri iki gihe, ku buryo butigeze bubaho mu myaka 30 ishize, abantu bakaba bageze n’aho bagomba gusuhuka.

Ikibabaje ariko, ni uko FPR ibasanga aho basuhukiye iyo za Uganda n’ahandi, maze ikabacyura bo batabishaka, aho yabaretse ngo barye, bahage, bahumeke umwuka w’ahandi bo bejeje kubera “politiques” zaho zitari nka politiki mbi ya FPR Inkotanyi yo gukorera abanyarwanda byinshi bibi, birimo no kubicisha inzara ku bushake. Aha ndavuga ko ari ubushake kuko ingamba (policies) za FPR zigaragaza nyine ko ibikora ku bushake.

Reka ntange ingero 2 gusa:

Ni gute wategeka abantu guhinga igihingwa kimwe gusa, ngo noneho abantu boye kuticwa n’inzara?

Urundi rugero: Ni iki kindi FPR ishaka ko abanyarwanda bageraho mu gukuraho caguwa mu Rwanda kitari ukubatera inzara ibizi neza kandi inabishaka? Mwibuke kandi ko hari n’ibindi bibi byinshi umuntu yagereranya n’ibi !

Genda FPR umaze abanyarwanda! Kuba rero Padiri Thomas yiyemeje kuba aribwo agiye kujya mu Rwanda, ni ikintu gikomeye cyane, kandi kigaragaza ko amanukanye imigambi myiza abanyarwanda dukeneye, haba mu guhosha inzara ivuza ubuhuha muri kino gihe, ndetse n’ibindi bibazo binyuranye abanyarwanda twahuye nabyo muri iyi myaka 22 FPR imaze ku butegetsi.

8.Kuba ashobora kubonana n’abategetsi bo hirya no hino ku isi yose.

Kuba Padiri Thomas Nahimana ashobora gutembera isi nzima, akagenda abonana n’abategetsi batandukanye, kandi mu bihugu bitandukanye.

Aha ingero natanga, ni ukuba aherutse mu minsi ishize kumenyesha abanyarwanda ko we n’abo bakorana mu ishyaka ISHEMA baherutse kubonana n’abategetsi b’umuryango uhuza ibihugu byahoze bikolonizwa n’ubwongereza ariwo “Commonwealth”.

Urundi rugero, ni ukuntu Padiri Thomas Nahimana yashoboye kwibonanira n’abategetsi b’igihugu cya Australia. Kandi nk’uko yagiye abisobanura, yagiye abereka imigabo n’imigambi ishyaka ISHEMA rifitiye abanyarwanda, n’ukuntu yiteguye gutabara abanyarwanda, nyuma y’uko bazaba bamaze kumugirira icyizere mu matora ya Président wa Republika, ateganyijwe mu gihugu cyacu cy’u Rwanda mu mwaka utaha wa 2017.

Mwibuke kandi ko atari aho honyine Padiri Nahimana yagiye. Mwibuke ko ajya no mu gihugu cya Leta z’unze ubumwe za Amerika, ku mugabane wacu wa Africa mu bihugu binyuranye, ndetse n’ahandi henshi, ashishikajwe no gutabara abanyarwanda bageze ku buce, kubera igitugu cya FPR Inkotanyi. Ikindi mugomba kumenya ni uko Président Kagame atacyakirwa n’abategetsi bamwemeraga hirya no hino ku isi, bitewe n’uko bose bamaze kumenya ubugome bwe n’ingoma ye.

Umwanzuro

Nyuma yo gusuzuma ziriya ngingo ntarinze kwirirwa nsubiramo, murabona neza ko Padiri Thomas Nahimana, ari we munyapolitiki ufite impano abanyarwanda dukeneye, kugirango dushobore kwivana mu byago, iterabwoba, agahinda, kwikubira ndetse n’inzara abanyarwanda twese twatewe na Président Paul Kagame.

Niba rero twifuza kuva ku ngoyi ndetse n’ubucakara twashyizweho na Président Paul Kagame ndetse na FPR ye, amahitamo arigaragaza. Gutora Padiri Thomas Nahimana nka Président wa Republika y’u Rwanda guhera mu mwaka utaha, niyo mahirwe yonyine abanyarwanda tubonye yo guhindura neza ibintu mu gihugu cyacu, maze abanyarwanda tukizihirwa mu mutuzo no mu mahoro kandi dutera imbere.

Ngaho rero niduhaguruke turi benshi dutere inkunga umushinga yise « Kunga Abenegihugu kugira ngo dufatanye kwiyubakira u Rwanda-Moderne »( Together to Modernize Rwanda ) bityo tuwuhe amahirwe yo kuza Shyira mu bikorwa ukagirira benshi akamaro.

Niyomugaba Jean de la Paix
Kigali – Rwanda