Dr Jean Fidele Niyomugabo wari umuyobozi w’agateganyo w’ibitaro bya Kinazi mu karere ka Ruhango bamusanze mu cyumba muri Motel Nice Garden iherereye mu mujyi wa Byumba mu karere ka Gicumbi yapfuye mu ijoro ryo ku wa gatanu rishyira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 6 Kanama 2016.
Dr Niyomugabo ngo yafashe icyumba cya Nice Garden Motel kuwa kane nimugoroba, umukozi wo kuri iyi Motel yabwiye itangazamakuru ko yiriwe kuwa gatanu aryamye bakomanga ngo bamuhe serivisi ntafungure umunsi wose kugeza ubwo nijoro bitabaje Police hakabaho kwica urugo ari nabwo bamusanze yapfuye.
Mu cyumba hasanzwe imiti ishobora kwica umuntu ibi bikaba bituma benshi bakeka ko Dr Jean Fidele Niyomugabo wize ubuganga muri Kaminuza y’u Rwanda yiyahuye ariko abayobozi bavuga ko amakuru arambuye azaboneka nyuma y’ibizamini bizakorerwa umurambo (Autopsy) dore ko umurambo wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya polisi ku Kacyiru.
Dr Niyomugabo bivugwa ko yari afite ubukwe mu kwezi gutaha kwa kenda, abakozi bakoranaga ku bitaro bya Kinazi bavuze ko baherukaga kumubona ku bitaro kuwa Gatatu tariki ya 3 Kanama 2016 mu mugoroba.
Ben Barugahare