Ibiganiro hagati y’u Rwanda na Uganda si ibya hafi aha: Ngo u Rwanda ntirwiteguye kubijyamo vuba aha!

Perezida Kagame na Perezida Museveni igihe basinyanaga amasezerano i Luanda muri Angola.

Yanditswe na Arnold Gakuba

Nyuma y’uko umubano w’u Rwanda na Uganda umaze igihe kitari gito urimo agatotsi, noneho ngo u Rwanda rwaba rwemera kuganira na Uganda. Ikibababaje gusa ni uko u Rwanda rwatangaje ko rutiteguye kubikora vuba aha. Ibi bikaba biyete impungenge cyane kuko abaturage n’ibyo bihugu byombi barimo kuharenganira. 

Mu ibaruwa ifunguye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda Jenerali Jeje Odongo yandikiwe na mugenzi we w’u Rwanda Bwana Vincent Biruta, yamenyesheje ko Leta y’u Rwanda nta gahunda ya vuba ifite yo kuganira na Uganda.  Ibyo byabaye kandi nyuma y’igihe Perezida Yoweri Museveni wa Uganda na we ashinje ubutasi Leta y’u Rwanda nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru “The EastAfrican“.

Uganda yatumiye u Rwanda mu nama idasanzwe kugira ngo baganire ku bibazo bimaze igihe bihanganishije ibihugu byombi kandi banarebere hamwe aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ibihugu byombi byashyizeho umukono muri 2019 rigeze. Ibaruwa y’ubutumire yoherejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Jenerali Jeje Odongo maze yakirwa na mugenzi we w’u Rwanda, Vincent Biruta, ku itariki ya 30 Kanama 2021 nk’uko amakuru aturuka ku mpande zombi abyemeza. 

Nyamara ariko, u Rwanda ntirwemera ko habaho inama vuba aha. Yolanda Makolo, umuvugizi wa Leta ya Kigali yatangarije Ikinyamakuru “The East African” aya magambo  Nta nama twakwitabira kuri ubu, ariko twiteguye gukingura ibiganiro ngo tuganire ku bibazo dufitanye. Gusa ibibazo biracyakomeza kubera ko Uganda ikomeje gushimuta, gufata, kwica rubozo no kwirukana abanyarwanda baba muri icyo gihugu.” Arakomeza agira ati: “Nk’uko twabivuze inshuro nyinshi, ibintu bizagenda neza mu gihe Uganda izahagarika gushyigikira imitwe ya politiki yitwaje intwaro irwamya u Rwanda, no gukwirakwiza ibihuha ku mubano w’ibihugu byombi.” Twibutse ko aya magambo yavuzwe nyuma y’uko Abanyayuganda bagera kuri batandatu bamaze kwicwa n’abashinzwe umutekano b’u Rwanda.

Ibi bibaye mu gihe ibihugu byombi bikomeje guterana amagambo kubera ubutasi, gushyigikira inyeshyamba zirwamya ibyo bihigu no gufata nabi abaturage baba mu kindi gihugu, u Rwanda cyangwa Uganda.

Abaperezida b’ibihugu byombi kandi bamaze iminsi batangaza amagambo atari meza ku mateleviziyo, bigaragara ko umubano mwiza w’ibihugu byombi uri kure nk’ukwezi. Perezida Yoweri Museveni, mu kiganiro cyanyuze kuri “France 24” ku itariki ya 8 Nzeri 2021, abajijwe igihe umupaka w’u Rwanda na Uganda uzakingurirwa, yagize ati: “Hashize igihe twaragiranye ibiganiro tubifashijwemo na Angola ariko sinigeze mbona umupaka ufungurwa.” Twibutse ko umupaka w’ibyo bihugu byombi wafunzwe na Leta ya Paul Kagame atari Leta ya Uganda. Uwagize uruhare mu gufunga rero ni nawe ufite uruhare runini mu gufungura.

Hagataho, Perezida Yoweri Museveni na we wamaganye ubutasi mpuzamahanga bwa Pegasus maze ashinja Leta y’u Rwanda kubukoresha itata Uganda. Yagize ati: “Ntabwo nabikurikiranye, ariko ni uguta igihe. Ubutasi ni ubw’iki? Niba ashaka amabanga, amabanga ari mu mutwe wanjye, ntabwo aba kuri za telefoni“. Bigaragara ko ubu butasi bunyuze kuri telefoni, perezida Museveni nta gaciro yabuhaye.

Nyamara ariko ibirego by’ubutasi u Rwanda rukorera kuri Uganda byarushijeho kwiyongera ubwo umuyobozi w’imwe muri Kaminuza zo muri Uganda ukomoka mu Rwanda yatabwaga muri yombi ashinjwa kuba maneko w’u Rwanda, nyuma akaza kurekurwa nyuma y’iminsi ibiri nta cyaha ahamijwe.

Ku itariki ya 5 Nzeri 2019, Perezida Paul Kagame yashinje guverinoma ya Uganda kuba ifata nabi abanyarwanda baba muri icyo gihugu, aho yagize ati: “Nta Mugande ugira ibibazo mu Rwanda ariko mu by’ukuri abanyarwanda bose bajyayo bafite impungenge. Bamwe ndetse bicujije impamvu basuye Uganda mu gihe abandi bamugaye kubera uburyo bafatwa kandi bagakorerwa iyicarubozo.” Yongeyeho ati: “Bigaragara ko ubu ibyo bikorwa biri muri politiki yabo, ubu ntibabihisha.” 

Kuva muri Werurwe uyu mwaka wa 2021, ibihugu byombi – Rwanda na Uganda –  byahererekanije imibiri y’abenegihugu, byibuze Abagande batandatu n’umubare utazwi w’Abanyarwanda. Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni bahuye inshuro enye kuva muri 2019, cyane cyane kugira ngo bakemure ibibazo bafitanye babifashijwemo na Angola na Congo.

Ikigaragara ni uko nyirabayazana mu gufunga umupaka w’u Rwanda n’a Uganda, igikorwa cyangije byinshi hagati y’ibyo bihugu, ariwe Paul Kagame agitereye agati mu ryinyo. Ikibababaje ni uko abaturage b’ibihugu byombi bakomeje kuhababarira no guhuriramo n’ingorane nyinshi. Ese ni ryari Paul Kagame azumva ko agomba gushyira imbere inyungu za rubanda aho gushyira imbere inyungu ze bwite?