DR Congo: Ubushinwa buraburira abaturage babwo ngo bahunge!

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru dukesha “Global Times” avuga kuri Dipolomasi y’Ubushinwa yo kuri uyu wa 1 Ukuboza 2021, aramenyesha ko Ambasade y’Ubushinwa muri Congo yaburiye abaturage bayo bari mu ntara za Ituri, Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru guhita bava bwangu muri ako gace maze bagatanga amakuru yabo kuri ambasade y’abo y’uko habayeho kandi bagahita bava muri utwo duce, nyuma y’uko bamwe mu Bashinwa barimo gufatwa bugwate abandi bakanyerezwa.  

Ambasade y’Ubushinwa yasabye abaturage babona ko bashobora kugirirwa nabi muri utwo duce gutanga amakuru yabo bitarenze tariki ya 10 Ukuboza 2021.

Ambasade y’Ubushinwa yabwiye abaturage bakomoka mu Bushinwa batuye mu duce twegereye Bunia na Djugu muri Ituri, Béni na Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru, na Fizi, Uvira na Mwega muri Kivu y’Amajyepfo ko barasabwa kujya, vuba na bwangu, mu tundi duce dufite umutekano muri Congo. 

Ambasade y’Ubushinwa yongeyeho ko abataratanga amakuru yabo bagakomeza kuba muri utwo duce bizirengera, ku giti cyabo,  ingaruka z’ibizababaho.

Ambasade y’Ubushinwa yagiriye inama abaturage b’Ubushinwa n’imiryango n’ibigo biterwa inkunga n’Ubushinwa bari mu tundi duce twa Congo gukurikiranira hafi ibiri kuba, bakirinda, bakitegura kandi bakareka ingendo zitari ngombwa. Igihe bakeneye ubufasha bagomba guhita bitabaza polisi kandi bagahamagara ambasade ku gihe.

Amakuru avuga ko abaturage bava mu Bushinwa babiri bishwe ku wa 24 Gushyingo 2021, abandi batanu bagashimutirwa ku gitero abantu bitwaje intwaro bagabye ku kirombe cy’amabuye y’agaciro muri icyo gihugu.