Yaditswe na Arnold Gakuba
Inkuru yanditswe n’Ikinyamakuru ‘Monitor’ cyandikirwa muri Uganda, kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2021, ni iy’umusirikare wa Uganda washimuswe n’abashinzwe umutekano b’u Rwanda. Ese ibyo byabereye he? Impamvu zaba ari izihe?
Umusirikare wa Uganda witwa Pte Ronald Arinda, ubarizwa mu mutwe w’ingabo zidasanzwe, yashimuswe n’inzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda ku mpamvu zidasobanutse.
Ayo makuru akaba yemezwa n’igisirikare cya Uganda ndetse n’umunyadipolomate mukuru wa Uganda uri i Kigali. Bikaba bivugwa ko icyi kibazo kizakemurwa n’inzego zo hejuru z’ibihugu byombi.
Haribazwa niba iryo shimutwa rya Pte Ronald Arinda ryaba rifitanye isano no kuba umubano w’ibyo bihugu byombi umaze igihe itifashe neza.
Icyo kinyamakuru kiratangaza ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Vincent Biruta atigeze yakira telefoni ngo agire icyo avuga ku iryo shimutwa kandi ko na Leta y’u Rwanda ntacyo irabivugaho.
Iryo shimutwa riragaragaza umubano ukomeje kuba mubi, hakaba hashize imyaka ibiri yose Leta ya Kigali ifunze imipaka y’u Rwanda na Uganda.
Ibiganiro byahuje u Rwanda na Uganda, byayobowe na Angola byahuje perezida Museveni na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, byerekanaga ko hari icyizere ko ikibazo kigiye kubonerwa umuti. Nyamara ariko, imishyikirano isa naho ntacyayivuyemo.
Kugeza magingo aya, ntibirasobanuka niba, ugushimutwa kwa Pte Ronald Arinda w’imyakla 23 gufitanye isano n’umubano w’ibihugu byombi wajemo agatotsi cyangwa niba byakozwe n’abashinzwe umutekano b’u Rwanda ku giti cyabo.
I Kampala, umuvugizi w’ingabo n’igisirikare, Brig. Flavia Byekwaso, nawe yemeje ko u Rwanda rwataye muri yombi umusirikare wa Uganda wo mu mutwe udasanzwe. Yagize ati ‘Nibyo koko umusirikare w’ingabo za Uganda (UPDF) watawe muri yombi abarizwa mu mutwe udasanzwe akaba yari mu kiruhuko. Inzego nkuru z’igihugu nizo zizakemura icyo kibazo’.
Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Madamu Olivia Wonekha, we yoherereje ubutumwa bwa dipolomasi i Kigali anenga ishimutwa rya Arinda, ubu akaba igitegereje igisubizo. Yagize ati: ‘Abanyayuganda batuye ku mupaka w’u Rwanda bagomba kwigengesera ibyabaye ntibizongere kuba’.
Komiseri ushinzwe ibibazo by’abaturage mu Karere ka Kabale, Mr Godfrey Nyakahuma, mu nama y’umutekano y’akarere yayoboye yagize ati: ‘Nibyo koko, umusirikare wacu Pte Arinda yashimuswe n’abashinzwe umutekano b’u Rwanda muri rusisiro rw’ubucuruzi rwa Omukiyovu muri Ryakarimira, mu karere Kabale’.
Uwo musirikare washimuswe, watwawe n’abashinzwe umutekano b’u Rwanda ku wa Gatandatu nyuma ya saa sita, atura mu Kagali ka Muguli ‘B’, muri Ryakarimira, akarere ka Kabale.
Umuyobozi wa Ryakarimira, Bwana Enock Kazooba, yavuze ko umusirikare wo mu mutwe udasanzwe yashutswe n’abakorana n’abashinzwe umutekano b’u Rwand batuye ku mupaka ku ruhande rwa Uganda ngo ajye kugura inka. Bageze hagati baciririkanya, abashinzwe umutekano b’u Rwanda bivugwa ko bahise bahasesekara bakamutwara ku ngufu. Meya wa Kabale aragira ati: ‘Ntituzi impamvu yo kumushimuta kandi duhangayikishijwe n’ubuzima bwe’.
Bwana Kazooba we yavuze ko igihe bamushimutaga, uwo musirikare yari afite ibimuranga birimo ikarita ye y’umurimo ndetse n’icyemezo cy’uko ari mu kiruhuko.
Nyuma y’ibyabaye, abayobozi ba Uganda bafunze umwe mu baturage ukekwaho kuba yaragize uruhare mu ishimutwa ry’uyu musirikare. Umwe mu bavandimwe b’uyu musirikare washimuswe yatangaje ko yari afite gahunda yo kugura inka yo gukwa.
Nyamara ariko, ishimutwa ry’abasirikare ba Uganda rikorwa n’abashinzwe umutekano b’u Rwanda si irya none; muri Kamena uyu mwaka, abashinzwe umutekano b’u Rwanda nabwo bafashe umusirikare wo mu ngabo za Uganda Pte Baruku Muhuba, ubarizwa muri Brigade ya 35, mu Karere ka Kisoro, igihe yacungaga umutekano ku mupaka, nyuma aza kurekurwa nyuma y’iminsi mike.
Icyo gihe, uwatawe muri yombi yari yambaye imyenda ye y’igisirikare cya Uganda kandi afite imbunda ya ‘PK Machine Gun’ n’amasasu 100 nk’uko byatangajwe na Komiseri ushinzwe abaturage muri Kisoro, Bawana Peter Mugisha. Ese ubushotoranyi bw’u Rwanda buzahereza he?