Ingabo za Uganda n’Umutwe udasanzwe w’ingabo za Congo zirahiga bukware abarwanyi b’umutwe wa ADF

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru dukesha ibinyamakuru “Chimpreports” na “Daily Monitor” yo kuri uyu wa 1 Ukuboza 2021, aravuga ko Ingabo zidasanzwe za Uganda (UPDF) zifatanije n’iza Congo (FARDC) zahuriye mu gikorwa cyo guhashya abarwanyi b’umutwe wa ADF muri Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Congo. 

Abarwanyi b’umutwe wa ADF, bashinjwa kuba barambuye ubuzima abasivili barenga 1,200 muri uyu mwaka wa 2021, basutweho ibisasu biremereye n’ingabo za Uganda zari ku mupaka wa Nobili. 

Kuva mu Kuboza 2019, abarwanyi b’umutwe wa ADF bagiye bagabwaho ibitero hakoreshejwe indege cyangwa imbunda nini zo ku butaka. Amakuru agera kuri “Chimpreports” yemeza ko imbunda ziremereye zakoreshejwe cyane ahitwa Madina 1 n’iya 2 muri Kivu y’Amajyaruguru. Ahitwa Katanga na Mashini naho hagabwe ibitero by’indege n’abarwanira ku butaka b’ingabo za Uganda. Abaturiye ako gace bakanguwe n’urusaku rw’indege n’imunda nini byarasaga ku birindiro by’abarwanyu ba ADF.

Mu myiteguro y’urugamba karundura, batayo z’abakomando bo mu ngabo zidasanzwe za Uganda batangiye gufata ibirindiro mu duce dutandukanye twa Kivu y’Amajyaruguru.

Ingabo za Congo zizwi ku izina rya FARDC zatangaje, kuri uyu wa Kabiri, ko ingabo zidasanzwe za Congo zifatanije n’imitwe idasanzwe y’ingabo za Uganda zizahiga bikomeye kandi zigatera ibirindiro bya ADF, ibi bikaba byakozwe muri icyi gitondo cyo ku wa 1 Ukuboza 2021 nk’uko byari byaratangajwe..

Ingabo za Uganda zizi neza ko inyeshyamba za ADF zaziteze ibico ndetse na za mine mu duce zikoreramo, bityo rero zabanje kohereza imitwe mito y’abakomando ngo igenzure aho imirwano igomba kubera.

Ni iki kigamijwe ?

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda Brig. Flavia Byekwaso yatangaje ko icyari kigamijwe cyagezweho.

Nyamara ariko yavuze ko abashinzwe kurwanya iterabwoba bagomba kugera mu duce twari tugambiriwe kugirango bagenzure neza ko igikorwa cyageze ku ntego yacyo. Ibyo bikaba bifasha kugirango abashakashatsi bamenye neza uko izo nyeshyamba zari zibayeho, aho zakuraga inkunga ndetse n’ibikoresho.

Byekwaso yongeyeho ko igikorwa cyo guhashya iterabwoba kigikomeza kuko hari ahandi hakekwa hateganywa kugabwa ibitero. 

Videwo zirimo gucicikana kuri WhatsApp zerekanye ingabo za Uganda zitangiza kurasa misire zirasirwa  kure zoherezwa ku birindiro bya ADF mu misozi yerekeza ku ruzi rwa Semilki n’ikiyaga cya Albert.

Ingabo zihuriweho z’ibihugu byombi -DRC na Uganda- zahawe imodoka nyinshi z’intambara, ku wa Kabiri zerekeje Kamango, hamwe mu hari ibirindiro by’inyeshyamba za ADF. 

Amakuru menshi avuga ko ingabo za Uganda zitazirukana inyeshyamba za ADF ngo bicire aho gusa, ko ahubwo zizafasha ubuyobozi bwa Congo gushyiraho ubuyobozi bwa gisiviri bufite imbaraga mu duce tumaze kubohorwa.

Ibyo ngo bizafasha gushyiraho gahunda no gushishikariza abaturage gushyigikira imishinga y’ibikorwa remezo bihuriweho byateguwe gukorerwa muri ako karere.

Uganda na Congo bigamije kubaka imihanda ngo bavugurure gutwara ibintu n’abantu no gushishikariza ishoramari mu burasirazuba bwa Congo.

Umuhanda wa Kaburimbo izava mu mijyi yegereye umupaka yo muri Uganda werekeze muri Congo, kuva Kasindi ukagera i Beni (80km), guhuza Beni na Butembo (54km) bikaba bizatwara akayabo ka miliyoni 334.3 by’amadolari y’Amarika, Uganda ikaba izatangaho miliyoni 65.9 z’amadolari y’Amerika.

Iyubakwa ry’imihanda rizafasha ingabo zishinzwe umutekano kwihuta mu kurwanya abahungabanya umutekano ndetse no kuzahura ubukungu hahangwa imirimo ku rubyiruko, akenshi rukunze gukoreshwa n’imitwe y’inyeshyamba. 

Abarwanashyaka ba ADF bagiye mu Burasirazuba bwa Congo ahagana muri za 1990, maze batangira kwihuza n’indi mitwe yitwara gisirikare yakoreraga muri ako karere kandi bagirana umubano wa nyirarubeshwa n’abahatuye, ubu bari mu mazi abira kuko ntaho bahungira ibitero byabagabweho.

Abo bateza umutekano muke bayobowe n’uwitwa Musa Baluku, wahoze ari umuyobozi mukuru wa ADF. Jamil Mukulu we yatawe muri yombi muri Tanzaniya, ubu akaba afungiye Ruzira, akurikiranyweho ibyaha by’ubwicanyi, ubushimusi n’iterabwoba.