Qatar umushoramari mushya mu kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera.

Umushoramari mushya muri uyu mushinga w’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera ni leta ya Qatar, yaraye igiranye amasezerano n’iy’u Rwanda yo gushora imari muri uyu mushinga wongerewe agaciro ukava kuri miliyoni $800 ukagera kuri miliyari $1,3.

Uyu ni umushinga wavuzwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda kuva mu myaka irenga 30 ishize, mu kwa munani 2017 Perezida Paul Kagame yatangije imirimo yo kuwubaka ariko uza guhagarara.

Mu 2011, byatangajwe ko kubaka iki kibuga cy’indege biri vuba, gusa ni umushinga usaba ingengo y’imari nini u Rwanda rwagombaga gushakira umuterankunga cyangwa umushoramari.

Mu 2016 habonetse Mota Engil y’Abanya-Portugal yemerewe 75% by’uyu mushinga ikubaka iki kibuga ikagikoresha imyaka 25 ishobora kongerwa nk’uko amasezerano yabiteganyaga.

Nyuma y’imirimo yo kwimura abatuye ku musozi wa Karera kizubakwaho mu karere ka Bugesera, mu kwezi kwa munani mu 2017 Bwana Kagame yatangije imirimo yo kubaka iki kibuga cy’indege.

Icyo gihe abategetsi batangaje ko igice cya mbere cy’uyu mushinga kigomba kuba cyarangiye mu kwezi kwa 12 uyu mwaka, indege zigatangira gukoresha iki kibuga. 

Leta y’u Rwanda ivuga ko yifuza iki kibuga mu kwagura gahunda yayo yo gushingira ubukungu bw’igihugu kuri serivisi, ubucuruzi mpuzamahanga n’ubukerarugendo.

Kuva mu ntangiriro y’uyu mwaka, imirimo yo kucyubaka yarahagaze nk’uko abaturiye iki kibuga babyemeza.

Nyuma yo gusinya amasezerano na Qatar ejo ku wa mbere, Minisitiri w’ibikorwa-remezo Gatete Claver yatangarije ikinyamakuru New Times, kibogamiye ku butegetsi, ko imirimo itigeze ihagarara ahubwo “yagenze buhoro”.

Mu kwezi kwa kane, umuyobozi wa Mota Engil Bwana Manuel Mota yatangaje ko imirimo yo kubaka iki kibuga yahagaze kubera ubwumvikane bucye ku mbata (design) yacyo, bakaba bagomba gukora indi.

Muri uku kwezi nibwo u Rwanda rwagiranye amasezerano y’ubufatanye na Qatar mu by’ubukerarugendo n’ingendo z’indege, nibwo byatangajwe ko Qatar ishobora gushora imari muri uyu mushinga.

Mu kwezi kwa munani mu 2017 imirimo yo kubaka iki kibuga cy'indege yaratangijwe nyuma y'umwaka irahagarara
Mu kwezi kwa munani mu 2017 imirimo yo kubaka iki kibuga cy’indege yaratangijwe nyuma y’umwaka irahagarara

Bwana Gatete yavuze ko byabaye ngombwa ko leta igura imigabane yose ya Mota Engil kugira ngo ibashe kugurisha n’uyu mushoramari mushya wahawe 60% naho leta y’u Rwanda igumana 40%.

Ntabwo hatangajwe inyungu ya leta ya Qatar muri uyu mushinga.

Bwana Gatete avuga ko Mota Engil izagumana isoko ryo kubaka nk’uko ikinyamakuru New Times kibivuga.

Mu bufatanye bushya, iki kibuga cy’indege byatangajwe ko kizaba kiri mu rwego rwa mbere rw’ibibuga by’indege.

Leta y’u Rwanda ivuga ko iki kibuga kizaba cyagutse kurusha icyarimo cyubakwa mu mushinga wari watangijwe mu 2017.

Ivuga ko icyiciro cya mbere n’icya kabiri by’iki kibuga bizaba byarangiye mu 2032, gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 14 ku mwaka.

BBC