Yanditswe na Frank Steven Ruta
Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Nzeli 2021 nibwo Dr Kayumba Christopher yitabye Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ruri mu Kagarama, aho byari biteganyijwe ko atangira kuburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, mbere y’uko urubanza rwe rutangira mu mizi.
Nyuma y’iminota ibarirwa muri 40 umucamanza atega amatwi impande zombi, iburanisha ryasubitswe, hafatiwe ku nzitizi zazamuwe n’uregwa ari we Dr Kayumba Christopher.
Iburanisha ryabaye hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga bw’iyakure, ariko kuri iyinshuro ababuranyi bose ntibagaragaraga ku bitabiriye iburanisha mu cyumba cy’urukiko, ahubwo humvikanaga amajwi yonyine, nta buryo bw’amashusho bwari bwateganyijwe.
Inteko iburanisha igizwe n’umucamanza umwe n’umwanditsi, uruhande rurega ruhagarariwe n’abashinjacyaha babiri, hakaba n’uruhande rw’uregwa ufite umwunganizi umwe.
Iburanisha rigitangira Dr Kayumba yazamuye inzitizi eshatu, avuga ko inzitizi ya mbere ari uko akirwaye, kandi ko yavuye mu bitaro adakize ahubwo ari uko yahamagawe kuburanishwa, inzitizi ya kabiri ikaba iy’uko atigeze ahabwa dosiye ye ngo ayinyuzemo amaso ayiburane ayizi, inzitizi ya gatatu ikaba ko amategeko amuha uburenganzira bwo kuburana adafunzwe, ariko akaba atiyumvisha impamvu bahisemo kumuburanisha afunzwe.
Umucamanza ntiyahaye ishingiro inzitizi ya gatatu, yavuze ko itajyanye no kuba hari kurebwa ibyo kwimura urubanza, ko ahubwo ari iyo mu iburanisha ku ifunga n’ifungwa ry’agateganyo. Umwunganizi wa Dr Kayumba Christopher ni Me Seif Ntirenganya Jean Bosco, yavuze ko dosiye ari nini kandi akaba yahujwe na yo mu gitondo hakoreshejwe inzira z’ikoranabuhanga nazo zabanje kugorana kubera ikibazo cya Network, avuga ko uretse kuba na we ubwe atabonye umwanya wo kuyisoma uhagije, ngo uwo yunganira we nta makuru ahagije ayifiteho, na cyane ko irimo ubuhamya n’abatangabuhamya atazi atigeze amenya bamushinja ibyaha.
Umucamanza asubije ijambo ubushinjacyaha bwavuze ko butemera inzitizi ya mbere ishingiye ku burwayi, kuko ngo kuba umuganga yarasezereye Dr Kayumba bisobanuye ko yakize neza. Ubushinjacyaha bwemeye inzitizi ya kabiri yo kuba dosiye itarasomwa, busaba ko n’iyo iburanisha ryakwimuka hatakongerwahoo iminsi myinshi, ahubwo bakagaruka vuba, kuko ku ruhande rwabo bari baje biteguye kuburana.
Dr Kayumba yavuguruje ubushinjacyaha ku kuba yarakize neza, yongera gushimangira ko yavuye mu bitaro azanywe no kwitaba urukiko atari uko yakize, ko ndetse afite inyandiko ya Muganga wamuvuye ivuga ko uburwayi bwe bukwiye gukurikirananwa mu buryo bw’umwiharikoihariye, asaba ibyumweru bibiri byo kwitegura kuburana kandi muri iyo minsi 14 akaba ari iwe cyangwa se kwa muganga, kuko ari ho yakurikiranwa mu buryo nyabwo bwihariye. Dr Kayumba ntiyemera ko ubushinjacyaha bufite ububasha bwo kuvuguruza abaganga b’inzobere, bupfobya ibyo bemeje nyuma y’isuzuma.
Dr Kayumba yanongeyeho ko ku kibazo cyo gusoma dosiye, Muganga yamubwiye ko afite ikibazo cy’amaso akaba akeneye ibirahure bishya ku bindi bipimo by’uburwayi bw’amaso, asaba kuyivuza.
Umucamanza yanzuye ko iburanisha ryimurirwa nyuma y’iminsi itanu, ni ukuvuga kuwa 28 Nzeli 2021, asaba umwunganizi wa Dr Kayumba kuzafata umwanya akamusomera dosiye yose, kandi ashimangira ko Dr Kayumba aguma mu gihome cya RIB ku Kicukiro kuko urubanza rw’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo rutari rwaburanishwa ngo rufatweho umwanzuro.
Maître Ntirenganya Seif, atangaza ko dosiye irimo impapuro zibarirwa mu ijana, ko iminsi babahaye yo kuyisoma ari mike cyane ugeranyije n’uko dosiye ireshya, kandi havuyemo iminsi ya Weekend akaba asigaranye iminsi ibiri yonyine yo guhura n’umukiliya we, kuko kuri Kicukiro RIB Station aho Kayumba afungiye batemereye umwunganizi kuzavugana n’umukiliya we mu mpera z’icyumweru.
Kayumba Christopher yatawe muri yombi mu gihe yari afite urubanza na we yarezemo, asaba ko igifungo yakatiwe cy’umwaka umwe gikurwaho n’ubwo yakirangije, akabishingira ku kuba icyaha bivugwa ko yakoreye ku kibuga cy’indege ngo ari igihimbano. Ni urubanza ruri mu bujurire, akaba yarafunzwe agitegereje guhabwa itariki yo kuruburana.
Tega amatwi inkuru mu majwi