Kigali: Cyamunara ya Hoteli ya Assinapol Rwigara ni urujijo kuri benshi!

Nyakwigendera Assinapol Rwigara

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru dukesha Radiyo “Ijwi ry’Amerika” yo kuri iki gitondo cyo ku wa 24 Nzeri 2021, aravuga ko kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Nzeri 2021, hateganijwe guteza cyamunara Hoteli y’umuryango wa nyakwigendera Assinapol Rwigara iherereye mu Kiyovu. Ninde ugiye guteza cyamurana iyo Hoteli? Ese iyo cyamunara inyuze mu buryo bwemewe n’amategeko?

Urukiko rukuru rw’ubucuruzi rwemeje ko iyo Hoteli itezwa cyamunara kubera umwenda umuryango wa Assinapol Rwigara ufitiye Cogebank. Nyamara ariko umuryango wa Assinapol Rwigara uvuga ko nta mwenda ufitiye iyo banki kandi ko ubifitiye ibyemezo.

Kubera ko umuryango wa Rwigara utishimiye icyemezo cy’urukiko rw’ubucuruzi, wari warajuririye icyo cyemezo. Urubanza rw’ubwo bujurire rukaba rwari ruteganijwe  kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Nzeri 2021. Nyamara ariko rukaba rwimuriwe ku wa mbere tariki ya  27 Nzeri 2021. Ibi bikaba byatunguye abo mu muryango wa Assinapol Rwigara babwiwe ko byanze bikunze cyamunara igomba kuba. Baribaza impamvu cyamunara yaba kandi urubanza rwo kuyijuririra rutararangira.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Venuste Nshimiyimana wa Radio Ijwi ry’Amerika, Madamu Adeline Rwigara Mukangemanyi yavuze ko batangajwe n’icyo cyemezo. Aragira ati “Twabyakiriye nabi cyane ntabwo twabyumvise.  Ntabwo byumvikana“.

Abajijwe ikitumvikana muri ibyo, Madamu Adeline Rwigara yatangaje ko ikitumvikana cyane ari uko inzu iri butezwe cyamunara kandi ubujurire butumvishwe, kandi bwaratanzwe mu gihe gikwiriye, giteganywa n’amategeko. 

Ku kijyanye n’impamvu baba bahawe, Madamu Adeline Rwigara yavuze ko yavuganye n’umuhesha w’inkiko amubwira ko yumvise ko cyamunara ihari maze nawe arabimwemerera. Ikibabaje ni uko ari ba nyir’umutungo, ari n’umwunganizi wabo mu mategeko, nta n’umwe wigeze amenyeshwa icyo gikorwa. Umuhesha w’inkiko asobanuriwe ko urubanza rw’ubujurire rwimuriwe mu cyumweru gitaha, we yasubije Madamu Adeline Rwigara ko byanze bikunze Hoteli izagurishwa. Nta kindi yakoze uretse ‘kumirwa’. 

Madamu Adeline Rwigara yabwiye “Ijwi ry’Amerika” ko we n’umwana bagiye ku rukiko ngo babaze uko icyo kibazo kimeze, bagira amahirwe bahahurira n’umwunganizi wabo. Bamubajie icyo abitekerezaho, batunguwe no kubwirwa ko ntaho afite ho kubariza ikibazo cyabo. Umwunganizi yababwiye ko ibyo bikemurwa n’inkiko kandi ko urubanza rwabo barushyize ku wa mbere ko nta kindi yabikoraho. Madamu Adeline ati “Numiwe nta kindi navuga“.

Hifujwe kumenya niba abacamanza bemeje ko iyo Hoteli itezwa cyamunara niba bataboneka ngo babazwe impamvu yabyo,  Madamu Adeline Rwigara yasobanuye ko umuhesha w’inkiko yamubwiye ko ikibazo cyarangizwa n’umucamanza. Ku rundi ruhande, umwunganizi ababwira ko atazi ufite urubanza.  Impande zose zirebwa n’ikibazo ntaho zifite ho kubariza, ngo ni ugutegereza ku wa mbere kandi cyamunara igomba kuba kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Nzeri 2021.  

N’ubwo ibyo byose byabaye, Madamu Adeline Rwigara ngo aremera ko ubutabera bushobora kuzamurenganura. 

Madamu Adeline Rwigara yatangaje ko iby’iyi cyamunara atazi impamvu yabyo kuko nta mwenda umuryango wa Rwigara ufitiye Banki cyangwa Leta.  Anemeza ko impapuro zigaragaza ko uwo mwenda ntawo bafite zihari, ko nibiba ngombwa zizerekanwa.  Izo mpapuro ngo bazihawe na Cogebank. 

Hagati aho, ushinzwe guteza cyamunara, Michel Hitiyaremye, we atangaza ko cyamunara ikomeza kuko nta cyemezo  kiyihagarika arabona. Yavuze ko urwego rwamuhaye misiyo yo gukoresha cyamunara arirwo rwamuha icyemezo cyo kiyihagarika cyangwa se urukiko. Hagati aha turibaza urwo rwego urwo arirwo kuko rutangarijwe abanyamakuru.

Ku kibazo cy’uko inzu yatezwa cyamunara maze ku wa mbere urukiko rukazanzura ko itagombaga kuba Kandi yarangiye, Michel Hitiyaremye yavuze ko ubu ntacyo yabikuraho. Ati “iyo hari itegeko ryishwe, haba n’izindi nkiko zizabisobanura”. 

Niba koko uwo muryango nta mwenda ubereyemo Cogebank cyangwa Leta, kuki iyo nzu yaba igiye gutezwa cyamunara. Ari umuryango wa Assinapol Rwigara ari n’uwatanze uburenganzira bwo guteza cyamunara, ninde ufite ukuri?