Ububiligi: Abanyapolitiki barasaba guhagarika inkunga ihabwa u Rwanda, intandaro ni urubanza rwa Paul Rusesabagina 

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru dukesha Radiyo “Ijwi ry’Amarika” yo kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Nzeri 2021 ndetse n’Ikinyamakuru DeMorgen  aravuga ko Ububiligi burambiwe igitutu bushyirwaho n’u Rwanda. Mu rwego rwo guha gasopo u Rwanda, abanyapolitiki  b’Ububiligi barimo abadepite bari ku ruhande rwa guverinoma ndetse n’abatavuga rumwe nayo batangaje ko Ububiligi bwagombye guhagarika inkunga bugenera u Rwanda. 

Paul Rusesabagina wamamaye kubera Filimi yitwa “Hotel Rwanda” yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 n’inkiko z’u Rwanda nyuma y’uko zimuhamya ibyaha by’iterabwoba. Icyi gihano cyahawe uyu mugabo ufite ubwenegihugu bw’ububiligi ntibyashimishije abadepite b’Ububiligi.

Mu ntangiriro z’icyi cyumweru, u Rwanda rwamaganye icyo rwise “agasuzuguro” mu rwego rw’ubutabera bwarwo.  Ibyo ngo byatewe n’amagambo yatangajwe na Madamu Sophie Wilmès, Minisiteri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi, ashingiye ku ikatirwa rya Bwana Paul Rusesabagina n’urukiko rw’u Rwanda.

Ikinyamakuru DeMorgen gishingiye ku mpungenge z’abadepite b’Ububiligi  cyababajwe n’uko Paul Rusesabagina yafashwe akaburanishwa kandi kiravuga ko Paul Kagame atera ubwoba abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe aho gitanga urugero rw’uko umukobwa wa Rusesabagina, Carine Kanimba yumvirijwe yakoreshejwe “Pegasus”  igihe yaganiraga mu buryo bw’ibanga na Madamu Sophie Wilmès .  Ikinyamakuru Demorgan kiragira kiti “Leta y’Ububiligi irabirambiwe“. 

Kuri uyu wa mbere, Madamu Sophie Wilmès yatangaje ko Paul Rusesabagina atabonye ubutabera buboneye. Hari hateganijwe ko icyo kibazo Madamu Sophie Wilmès  azakiganiraho na mugenzi we w’u Rwanda, Vincent Biruta uri New York mu nama y’Umuryango w’Abibumbye, ariko ku munsi wo ku gatatu tariki 22 Nzeri 2021, ubutegetsi bw’u Rwanda bwahise buburizamo ibyo biganiro. 

Depite Wouter De Vriendt uyobora Ishyaka riharanira ibidukikije (Groen’s Party) yabwiye DeMorgen ati “kiriya cyemezo ni ugukora mu jisho igihugu cyacu.”  Atekereza ko Ububiligi bwagombye kugena umurongo nyawo. Yongeraho ati “Ni ikimenyetso cy’uko hakwiye gusubirwamo inkunga igihugu cyacu gitanga ku iterambere ry’u Rwanda.  Ahari byatuma twongera igitutu ku butegetsi bw’u Rwanda muri ubwo buryo,  ariko bigakorwa bitagize ingaruka ku baturage ubwabo. 

Hakurikijwe imibare igaragazwa na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ububiligi, icyo gihugu cyashyize umukono ku masezerano n’igihugu cy’u Rwanda cyo kugiha inkunga y’iterambere ingana na miliyoni 130 z’amayero (130,000,000€) buri mwaka.  

Depite Els Van Hoof (CD&V) ukuriye Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga mu Nteko y’Ububiligi yatangarije DeMorgen ati “kubera iki twakomeza gushyigikira imikorere nk’iriya. Byanze bikunze hagomba kuba ingaruka.” Icyo gitekerezo kikaba cyanashimangiwe na mugenzi we Goedele Liekens  wagize ati “Duhagarike inkunga twahaga u Rwanda.” Nyamara yongeyeho ko Ububiligi bugomba kwitonda muri icyo gikorwa, ingaruka zikagera ku bantu banyabo zitageze ku baturage.   

Abadepite bose kandi basaba ko hagomba kongerwa igitutu mu bya dipolomasi, cyane ku rwego Mpuzamahanga.  Bunzemo bati “Hari icyizere ko ubutegetsi bwa Kigali buzisanga nta yandi mahitamo, uretse kohereza Paul Rusesabagina mu Bubiligi”. 

Ikinyamakuru DeMorgen kivuga ko ubu busabe buje mu gihe Madamu Sophie Wilmès, Minisiteri w’Intebe Wungirije akaba na Minisiteri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi ari ku gitutu cy’abamunenga ku myitwarire ye mu kibazo cya Paul Rusesabagina. Kuri ibi, Assita Kanko (N-VA) aragira ati “Hashize umwaka urenga mugenzi wacu ashimuswe. Ni iki yakoze mu mwaka ushize kugira ngo amufashe?” Assita Kanko (N-VA) akaba yemera ko Sophie Wilmès agomba gufata umwanzuro. Nyamara ariko Guverinoma ya Madamu Sophie Wilmès yo ivuga ko yashyize imbere ibiganiro. 

Ku kibazo cyo kohereza Paul Rusesabagina kurangiriza igihano cye mu Bubiligi, Leta y’u Rwanda ivuga ko ari umunyarwanda,  ngo agomba kurangiriza igihano cye mu Rwanda nk’uko Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda Faustin Nkusi yabitangarije “Ijwi ry’Amerika”.