Umunyamategeko wunganira umunyapolitike akaba n’umushakashatsi, Christopher Kayumba yemereye Ijwi ry’Amerika ko umukiriya we akomeje kwiyicisha inzara guhera mu mpera z’icyumweru gishize. Ni ukuvuga kuva igihe RIB imuta muri yombi imushinja ibyaha byo gukorera abagore ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Mu kiganiro n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika, Eddie Rwema, umunyamategeko Jean Bosco Ntirenganya Seif yongeyeho ko uwo yunganira yanze no gufatwa ibizamini mu bitaro bya Kacyiru. Aratangira anyomoza amakuru yavugaga ko Kayumba yari yajyanye kwa muganga arembye.