DRC: Abakekwaho kwica Ambasaderi w’u Butaliyani batawe muri yombi

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Polisi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yatangaje ko yataye muri yombi abagize uruhare mu rupfu rwa Ambasaderi w’u Butaliyani, Luca Attanasio wiciwe muri kiriya gihugu tariki 22 Gashyantare 2021.

“Bwana Guverineri, ndabagezaho amatsinda atatu y’abagizi ba nabi bagize uruhare mu bwicanyi mu Mujyi wa Goma. Muri bo harimo, itsinda ryagabye igitero kuri ‘convoy’ ya ambasaderi w’u Butaliyani.”

Ibi byatangajwe n’umuyobozi wa polisi mu ntara ya Goma muri Kivu y’Amajyaruguru, Jenerali Aba Van Ang, mu birori byabereye i Goma, byafashwemo amashusho n’abanyamakuru bamwe.

Iyi nkuru dukesha Euronews ivuga ko, uyu mugabo ukekwaho kuba yararashe ambasaderi, azwi ku izina rya “Aspirant”, “ari guhunga”. Ati: “Aspirant” yarashe ambasaderi, “birababajwe cyane” kubera ko aba bagizi ba nabi bari bagambiriye gushimuta uyu mudipolomate maze bagasaba miliyoni y’amadolari kugira ngo arekurwe.

Abandi bashimuswe

Ku bwe, itsinda abo bagabo barimo abatawe muri yombi mu bihe atigeze agaragaza ni naryo nyirabayazana w’abandi bagiye bashimutwa mu bihe bitandukanye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru by’umwihariko abakozi bo mu miryango itabara imbabare.

Andi “matsinda” abiri yashyikirijwe guverineri arashinjwa na polisi kuba yarakoze ubwicanyi butandukanye ndetse n’ibitero by’ubugome.

Guverineri wa Kivu yagize ati: “Uyu munsi ndasaba ubutabera: ko abo bagizi ba nabi bahanwa bijyanye n’ibyo bakoreye abaturage.”

Ambasaderi w’Ubutaliyani muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Luca Attanasio w’imyaka 43, yapfuye ku ya 22 Gashyantare 2021 nyuma yo kuraswa no gukomeretswa bikabije ubwo imodoka ya World Food Programme (WFP) yari arimo yagabweho igitero mu majyaruguru ya Goma, mu nkengero za Parike y’igihugu ya Virunga.

Iperereza ryeruye

Umupolisi w’umutaliyani warindaga ambasaderi, n’umushoferi w’umunye- congo wari utwaye iyo modoka ya PAM, Mustapha Milambo, na bo barapfuye.

Muri Kamena, ubutabera bw’Ubutaliyani bwatangije iperereza ku muyobozi wa WFP muri Congo, nk’uko ibitangazamakuru byo mu Butaliyani byabitangaje, muri uru rugendo.

Twabibutsa ko mu gace ambasaderi Luca Attanasio yiciwemo hari ingabo ibihumbi z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zifite ubutumwa bwo kuhagarura amahoro.