ESE KOKO MU RWA GASABO, PRESSURE (IGITUTU) BYABA BIDAKORA(NO IMPACT)?

Yanditswe na Valentin Akayezu

Ubwo Madamu Ingabire Umuhoza Victoire yarekurwaga mu 2018 hashingiwe ku iteka rya Perezida ritanga Imbabazi, havuzwe byinshi birimo ko yaba yararekuwe kubera igitutu cy’amahanga. Ababonaga ibintu bityo bakaba barashingiraga ku bintu bitatu bikurikira:

1) Kuba Urukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa muntu bwaragaragaje ko ibyaha Madamu Victoire yari akurikiranyweho, ari ibikorwa byari bishingiye ku murimo wa politiki yakoraga. Mu bisanzwe, amategeko mpuzamahanga afata ibyaha bya politiki nk’ibyaha bitagomba gukurikiranywa mu manza mpanabyaha (juridictions pénales) kuko akenshi ibyo byaha biba bihabwa inyito n’ubutegetsi budashaka kwemera icyo itegeko nshinga n’amategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira mu bya politiki ateganya.
Aha natanga nk’urugero rw’aho mu Rwanda bakunze gukurikirana abanenga imiyoborere idakwiye y’ubutegetsi ku cyaha cyo gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha rubanda ubutegetsi. Uretse ko nta nahamwe amategeko y’U Rwanda atanga igisobanuro cyeruye cy’icyo ibihuha bisobanuye, ariko niyo umuntu abirebye yibaza aho imbibi ziri ku burenganzira bw’umunyarwanda, noneho by’umwihariko bw’umunyapolitiki mu kugaragaza ibitekerezo mu bwisanzure ku miyoborere y’igihugu. Akaba ariyo mpamvu usanga abacirwa imanza mu Rwanda kuri icyo cyaha, mu rwego mpuzamahanga bahita bagaragara nk’abantu bakorerwa itotezwa na Leta.
Ariko usanga Leta inakunze kwifashisha inyito z’ibindi byaha bidahuye n’uburenganzira, itegeko nshinga cyangwa amategeko mpuzamahanga ateganya, maze ikabikoresha mu gucecekesha abatavugwa rumwe nayo. Aha naho ndatanga urugero. Mu minsi ishize twabonye Dr Christopher Kayumba aregwa ibyaha ngo byo gusambanya ku ngufu abakobwa, ariko ibigaragara bikaba byarakoreshejwe mu rwego rwo gushaka kumuca intege mu mugambi yari afite wo gutangiza ishyaka rya politiki. Impamvu abantu bashishoza bahita babona ko ibyaha uwo munyapolitiki akurikiranyweho bifitinye isano na politiki ni uko, abavugwa ko yabahohoteye, bagiye bakomeza gukorana nawe hagashira imyaka myinshi batarigeze bagaragaza ikibazo bahuye nacyo, nyamara Dr Kayumba yatangaza umushinga wo gushinga ishyaka, ibyo birego bigahita biboneka. Keretse uwigiza nkana, buri wese ahita abona ko ibyo byaha bicuriwe gushyira iterabwoba kuri Dr Kayumba ngo ave mu bikorwa bye bya politiki. Mu minsi iri mbere, nzagaragaza neza uburyo amategeko mpanabyaha akoreshwa nk’inyundo yo guhonda abo Leta ishaka ikwikiza.
2) Inama imaze gusubikwa inshuro ebyiri ya CHOGM (Commonwealth Heads of Government Meeting). Iyi nama ihuza ibihugu byakoronijwe n’Ubwongereza ndetse n’ibikoresha ururimi rw’icyongereza, yabaye uburyo ku miryango mpuzamahanga itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’andi majwi y’abanyarwanda batandukanye, mu kugaragaza ko mu gihe cyose ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu ryaba ridahagaze mu Rwanda, byaba ari igisebo gikomeye ku muryango wa Commonwealth mu gihe U Rwanda rwaba rwakiriye inama yawo, ikaruberamo Kandi imitegekere yarwo inyuranya n’amahame uwo muryango ugenderaho.
3)Iyamamazwa n’Itorwa rya Madamu Mushikiwabo Luwiza ku buyobozi bw’umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (OIF). Bisanzwe bizwi ko amwe muhame akomeye uwo muryango ugenderaho harimo iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu n’iterambere rya demukarasi mu bihugu biwugize. Twagiye tubona ibihugu byinshi bihagarikwa by’agateganyo muri uwo muryango kubera kunyuranya n’ayo mahame. Igihe Mushikiwabo yiyamamarizaga umwanya wavuzwe hejuru, amajwi menshi y’abanyarwanda n’abanyamahanga mu byiciro byose, yarabyamaganye agaragaza ko ari igisebo gikomeye kuri uwo muryango cyane cyane ko igihe Mushikiwabo yari Ministri w’ububanyi n’amahanga yagiye arangwa n’imvugo zo kwibasira no gutesha agaciro abanyapolitiki b’abanyarwanda batavuga rimwe na Leta ya FPR barimo na Madamu Ingabire Victoire.
Izi ngero uko ari eshatu, nizo zishingirwaho n’abagaragaza ko ubutegetsi bwa Kigali bwashyizweho igitutu maze bukemera kurekura Madamu Ingabire Victoire, Mademazera Diane Rwigara n’Umubyeyi we, Nyakwigendera Kizito Mihigo waje no kwicwa n’ubutegetsi nyuma y’igihe gito arekuwe. Mu kugaragaza ko ubutegetsi bwa Kigali butajya bujegezwa n’igitutu, bamwe mu bategetsi bavugaga ko Diane Rwigara yarekuwe kubera icyemezo cyafashwe n’ubucamanza “bwigenga bw’U Rwanda”, ko ntaho bihuriye n’igitutu cy’amahanga!! Nyamara, uretse umwana uvutse ubu, ntawutazi ko Ubucamanza bw’u Rwanda bwamizwe n’imikorere ya FPR, hakaba nta kintu na kimwe gishobora kuva mu byemezo by’ubucamanza bw’U Rwanda mu gihe cyose haba kubangamira inyungu za FPR.
Kuri Madamu Victoire Ingabire, abo bategetsi bavuga ko Ingabire na Kizito barekuwe kubera ko basabye Imbabazi Perezida Kagame, nyamara Ingabire akaba atarahwemye guhakana ko atigeze asaba izo mbabazi yitirirwa.
Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bari bitabiriye umuhango w’Irahira rya bamwe mu bategetsi bari bahawe inshingano, mu ngoro y’inteko inshingamategeko, mu bukana n’uburakari bwinshi, yagize ati “pressure ikora hano?”. Yagaragaje ko ubutegetsi bwe budashobora guhungabanywa na za pressure aho zaba ziturutse hose, ndetse aza no kuvuga ko abo biha guhakana Imbabazi basabye, bashobora kongera kwerekezwa mu miryango ibaganisha muri gereza!!!
Nshingiye kuri iyo mvugo ya Kagame y’uko Kagame yahakanye ko nta “pressure”(igitutu) gishobora gukora ngo kibe cyamuhungabanya, nkongera kureba amafoto yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter kuwa 24 Ukuboza na 25 Ukuboza 2021 byatumye nibaza koko niba Kagame akingiye ku buryo kwotswa igitutu bidashobora kugira icyo bimukoraho?!
Mu butumwa bwe bwo kwifuriza Abanyarwanda Noheli nziza, yavuze ko we n’umuryango we bifurije Abanyarwanda Noheli nziza, ariko anongeraho ko ayinjiyemo neza kubera imbwa ze ebyiri agaragaza ko azifitiye urukundo rudasanzwe!!
Ibyo byakuruye impaka nyinshi mu bantu batandukanye babinenze, bagaragaza ko iyo migirire ihabanye n’umuco nyarwanda kuko kwifuriza Abanyarwanda Noheli nziza wikinira n’imbwa bidakwiriye umuyobozi. Abandi babibonamo agasuzuguro ku muryango we bwite no ku gihugu cyose kuko yagaragaje ko abasumbishije agaciro k’imbwa. Abandi bagaragaza ko birimo kwigereranya n’abakomeye bategeka iyi si barimo Perezida Biden berekanye ari kumwe n’imbwa ze muri “Bureau Oval” cyangwa Perezida Putine bagaragaje arimo nawe akina n’imbwa ze. Abandi bifashishe amafoto y’Abakuru b’ibihugu byo mu karere, bifurije abaturage babo Noheli nziza bari kumwe n’imiryango yabo mu mafoto cyangwa batanga ubutumwa imbere y’imbaga yari ibakurikiye.
Abandi bavuze ko bisanzwe mu bera kugirira urukundo rudasanzwe imbwa, amapusi n’izindi nyamaswa, ariko muri bene “Gakara” ari ibitamenyerewe. Abandi bageze aho banenga uburyo ubwo butumwa bwatanzwemo bavuga ko Perezida Kagame afite ikibazo cya communication, gishingiye cyane cyane kutamenya cyangwa kutubaha uburyo agomba kugeza ubutumwa ku Banyarwanda. Abandi nabo babibonyemo cya gitinyiro ndengabumuntu Kagame yiyubatseho, ku buryo n’abajyanama be ntawugishobobora kumugira inama. Ababivuze batyo, bifashishije ibyo Dr Himbara David yigeze gutangariza umunyamakuru Mulindahabi Jean Claude, aho Himbara yavugaga ko Kagame yihinduye “Mr. President who knows everything” ku buryo nta nama z’uwo ariwe wese akeneye.
Nk’uko Himbara abisobanura, kugira Perezida Kagame inama zihabanye n’ibyo ashaka kumva, ni ugushyira mu kaga ubuzima bwawe!! Akaba ariho Himbara avuga ko yigeze kubwira Kagame ngo “Mr. President, advise me how to advise you”. Umuntu arebye ibyo Dr Himbara yahishuye, yavuga ko mu Rwanda hari icyo nakwita “Yes Sir Politics” (tuzayigarukaho).
Tukiri kuri ya message ya Perezida Kagame, hari uwitwa Dr Rutinduka, wisabiye ko yaba nawe “recruited because he feels himself to be a better dog”!!
Nyuma y’aho iyo message ya Perezida Kagame imaze kuvugwaho byinshi, mu buryo maze kugaragaza, none kuwa 25 Ukuboza 2021 , hasohotse indi message noneho igaragaza Perezida Kagame ari kumwe n’umufasha we Jeannette Kagame Nyiramongi ndetse n’umwuzukuru wabo, noneho bifuriza Abanyarwanda kuzagira umwaka mwiza wa 2022.
Aho rero, niho haherwa hibazwa niba gutangaza iyo message ya kabiri igihe kitaragera, bitaba byatewe n’igitutu yokejwe na bamwe mu Banyarwanda bamweretse ko ubutumwa bwo kuwa 24/12/2021 bwari bugayitse ku Mukuru w’igihugu.
Koko se “pressure” ntikora kuri Kagame n’imitegekere ye? Mpariye abasomyi.